rwanda elections 2013
kigalitoday

Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 12:28'
Ibitekerezo ( )

Abakandida 21 biyamamariza kuzahagararira abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko bose bahurije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo aba bakandida biyamamazaga mu karere ka Gicumbi tariki 10/09/2013, bagaragarije abantu bagera kuri 2859 bagize inteko zitora mu nzego z’abagore zaturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi ibigwi n’ibyo abiyamamaza babateganiriza mu gihe bazaba bageze mu nteko ishinga amategeko.

Abakandida babanje kwiyereka abaturage.
Abakandida babanje kwiyereka abaturage.

Nk’uko Uwamariya Devota yabigaragaje ngo yifuza kuzazamura imibereho myiza y’abaturage no gufasha abatishoboye.

Kabasinga Chantal yunze mu rya mugenzi we ko nawe azazamura imibereho myiza y’abaturage no gufasha abatishoboye ndetse agasesengura ibibazo no kubishakira umuti urambye.

Abagore bari babukereye baje kumva icyo abo bazatora bazabamarira.
Abagore bari babukereye baje kumva icyo abo bazatora bazabamarira.

Ikindi bagaragaje bazabakorera ni ugukora ubuvugizi ku bibazo byugarije umuryango, guharanira kwigira ku bagore, gushyiraho amategeko yorohereza abihangira imirimo, ireme ry’uburezi, gushyigikira serivisi y’ubuzima.

Hari kandi gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera n’ibindi ari nako basaba amajwi ku girango bazabe bamwe mu bazaba bagize inteko ishinga amategeko.

Ernestine Musanabera



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.