Depite Mukayijore Suzane yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), umwanya asimbuyeho Nyirarukundo Ignatienne wahinduriwe imirimo akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Urwego ngishwanama rw’u Bushinwa (rufatwa nk’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu) rwashyikirije Sena y’u Rwanda udupfukamunwa 22,400 tuzakoreshwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu yari kimwe n’abandi bitabiriye urwo rugamba, ko atigeze atekereza ko yazaba Perezida w’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanyamakuru ndetse n’urukoresha imbuga nkoranyambuga, yabajijwe icyo ateganya mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi, maze avuga ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi harimo n’igihugu cy’u Burundi.
Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020 mu buryo butunguranye.
Umuhanzi Kanye Omari West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu aho azaba ahanganye na Donald Trump uyobora Amerika muri iki gihe.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Édouard Philippe, amaze kwegura, ibi bikaba bisobanuye ko na Guverinoma yose yeguye.
Ku wa 30 Kamena 2020, ku isabukuru ya 60 y’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Umwami Philippe w’u Bubiligi yandikiye Perezida Félix Tshisekedi.
Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko urugamba rushya rutangiye, asobanura ko u Burundi bwafashe ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19.
Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie yasabye imbabazi Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, kuri iyi tariki ya 30 Kamena 2020, umunsi RDC yizihizaho ubwigenge ku nshuro ya 60.
Komisiyo y’Amatora muri Malawi yatangaje ko umukandida Lazarus Chakwera utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu ari we wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko kubura Perezida Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana “ari ukubura umujyanama mukuru, umwe ubazwa byose, akaba azi n’akari mu nda y’ingoma nk’uwayikannye, wa wundi umenya akasongoye ihwa”.
Uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza akayobora igihe kigera ku myaka hafi 15 arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 mu Mujyi wa Gitega.
Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, aritabira inama y’abayobozi yiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya nyuma ya Covid-19.
Perezida Donald Trump wa Amerika ari kurwana urugamba rwo gutambamira isohoka ry’igitabo bivugwa ko kigaragaza amabanga ashobora guhindanya isura ye.
Evariste Ndayishimiye watsindiye kuyobora u Burundi yamaze kurahirira kuzuza inshingano yatorewe zo kuyobora u Burundi. Yarahiriye mu birori byabereye kuri sitade Ingoma yo mu ntara ya Gitega, umurwa mukuru mushya wa Politiki mu Burundi.
Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ararahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2020. Ni umuhango wigijwe imbere ho amezi abiri, bitewe n’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza wari utararangiza neza manda ye, kuko yagombaga gutangira imirimo ye tariki 20 Kanama 2020.
Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu Burundi, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, rwememeje ko Evariste Ndayishimiye arahira vuba, agasimbura Pierre Nkurunziza uherutse kwitaba Imana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yakozwe mu buryo ikoranabuhanga, ihuza Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abayobozi b’imiryango y’ubukungu mu bice bitandukanye bya Afurika ndetse n’Intumwa zihariye za Afurika. Iyo nama yari igamije (…)
U Burundi bwateranyije inama y’abaminisitiri kuri uyu wakane tariki 11 Kamena 2020 kugira ngo iganire ku cyemezo cy’umuntu ugomba gukomeza kuyobora igihugu nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wari usigaje amezi abiri ku butegetsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Abarundi ndetse n’umuryango wa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana ku wa mbere tariki ya 08 Kamena 2020.
Guverinoma y’u Burundi iratangaza ko Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki 08 Kamena 2020 azize urupfu rutunguranye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ubutumwa bwo gushimira Perezida mushya w’u Burundi, Géneral Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi.
Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yatangaje ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
U Rwanda na Uganda byiteguye gusubukura ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi ku wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020. Ibyo biganiro bizakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazaba birimo abahuza b’impande zombi ari bo Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Umukandida wigenga witwa Dieudonné Nahimana wahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020, arasaba komisiyo y’amatora kwemera ko ayo matora yabayemo inenge.
Joe Biden ugomba guhagararira abo mu ishyaka ry’aba-Democrate mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020, arashinjwa n’abo bahanganye mu matora bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani icyaha cy’irondaruhu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip.
Pierre Nkurunziza uyobora igihugu cy’u Burundi, yatangaje ko amatora yo gushaka umusimbura yo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 yari afite umwihariko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko Uganda yemeye kurekura abandi Banyarwanda 176, bamaze igihe bafungiye mu magereza yo muri Uganda, avuga ko ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.