Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri (...)
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u (...)
Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko hari amashuri basuye bagasanga atagira abarimu bigisha imyuga isa n’iyoroheje, harimo uwo gukora inkweto n’uwo gutunganya imisatsi.
Inama y’iminsi itatu yahuzaga Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umugabane wa Afurika yashoje imirimo yayo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we wari muri iyo nama, yatumiwe na Perezida wa Amerika Joe Biden n’Umugore we Jill Biden, ubwo butumire bukaba bwari bugamije gusangira ku (...)
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe igihembo cya 2022 cy’umuyobozi wa Afurika wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Amerika izwi nka ’U.S-Africa Leaders (...)
U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.
Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo Ababiligi bahaga ubwigenge Abanyarwanda mu 1962, ngo babuhaye abatari babukeneye.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.
Iterambere isi igezeho muri iki kinyejana cya 21 riraturuka ku buvumbuzi bwagiye bubaho mu bihugu bimwe na bimwe, bukaba ari na bwo bwabigize ibihangange mu gihe cyabyo.
Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, amaze kwegura nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu cyo bari barise “Brexit”.
Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by’amategeko na Politiki w’Umunyakenya, yashimangiye ko abayobozi mu bihugu bimwe bya Afurika aribo ntandaro y’ibibazo Afurika ihoramo aho batita ku nyungu z’abaturage bakirirwa mu ihangana ridashira.
Mu mwaka utaha wa 2012 u Rwanda n’Intara ya Rhineland Palatinate (Soma: Reyinilandi Palatineti) yo mu gihugu cy’Ubudage bizizihiza ubufatanye bumaze imyaka 30
Perezida Paul Kagame ari mu Buyapani, aho yagiye kwifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za guverinoma na Leta y’u Buyapani, mu nama mpuzamahanga ya karindwi ibera i Tokyo, inama yiga ku iterambere rya Afurika (TICAD).
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barishimira ibikorwa bagejejweho na FPR Inkotanyi bikabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.