Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije bimwe ku bikomeje kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, bivuga ko Ingabire Victoire ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhanagurwaho ubusembwa.
Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Palácio da Cidade Alta baganira ku bibazo by’umutekano muri RDC.
Inama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi yongeye gutora ku majwi 99.1%, Perezida Paul Kagame kuzayihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yatangaje ko hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeranyijwe kuzashyigikira umukandida umwe mu matora ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.
Kuva tariki 11 Mutarama 2024 Igihugu cy’u Burundi cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda hashingiwe ku mpamvu u Burundi bwise iz’umutekano. Bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi barirukanywe boherezwa mu Rwanda ndetse basiga imitungo yabo, mu gihe abandi bahohotewe bazira kuba Abanyarwanda, ndetse benshi bakeka ko uretse (...)
Igihugu cya Somalia cyinjiye mu buryo budasubirwaho mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba (EAC) tariki 4 Werurwe 2024, nyuma yo gutanga inyandiko zisabwa, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango, giherereye i Arusha muri Tanzania.
Nyakwigendera Hage Geingob wari Perezida wa Namibia, yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bazwiho kudaca ku ruhande ibirebana n’umubano wa Afurika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Pastor Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo Ababiligi bahaga ubwigenge Abanyarwanda mu 1962, ngo babuhaye abatari babukeneye.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.
Iterambere isi igezeho muri iki kinyejana cya 21 riraturuka ku buvumbuzi bwagiye bubaho mu bihugu bimwe na bimwe, bukaba ari na bwo bwabigize ibihangange mu gihe cyabyo.
Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, amaze kwegura nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu cyo bari barise “Brexit”.
Prof PL Otieno Lumumba, impuguke mu by’amategeko na Politiki w’Umunyakenya, yashimangiye ko abayobozi mu bihugu bimwe bya Afurika aribo ntandaro y’ibibazo Afurika ihoramo aho batita ku nyungu z’abaturage bakirirwa mu ihangana ridashira.
Perezida Paul Kagame ari mu Buyapani, aho yagiye kwifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za guverinoma na Leta y’u Buyapani, mu nama mpuzamahanga ya karindwi ibera i Tokyo, inama yiga ku iterambere rya Afurika (TICAD).
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barishimira ibikorwa bagejejweho na FPR Inkotanyi bikabafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye.