• U Rwanda na Denmark bagiye gufatanya mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, tariki 9 Nzeri 2022, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Denmark harimo Kaare Dybvad Beek wo muri Minisiteri ishinzwe abanjira n’abasohoka ndetse na Flemming Moller Mortensen, ushinzwe (…)



  • Umwami Charles III yasimbuye nyina Elisabeth II

    Igikomangoma Charles yafashe izina ry’ubwami rya Charles III: Harakurikiraho iki?

    Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga tariki 8 Nzeri 2022, ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.



  • Liz Truss

    Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yashyizeho Abaminisitiri barimo abakomoka muri Afurika

    Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, yashyizeho Abaminisitiri muri Guverinoma ye, aho bivugwa ko bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, abantu batari ab’uruhu rwera (abazungu) buzuye bafashe imyanya muri Minisiteri enye z’ingenzi muri icyo gihugu.



  • Perezida Kagame yakiriye abayobozi barimo uwa Niger

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘African Green Revolution Forum’ (AGRF 2022 Summit).



  • Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w

    Burundi: Perezida Ndayishimiye yakuyeho Minisitiri w’Intebe

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakuyeho Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe amusimbuza Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intwaro yo (Minisitiri w’Umutekano) hagati mu Gihugu.



  • Liz Truss

    Liz Truss yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

    Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.



  • U Bushinwa bumaze iminsi bugaragaza ibikorwa bya gisirikare hafi y

    Amerika igiye kugurisha Taïwan intwaro: Byarakaje u Bushinwa

    Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kongera kugurisha intwaro zifite agaciro ka Miliyari 1.1 y’Amadalori kuri Taïwan,mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’ikirwa cyabwo, bwahise busaba Amerika kureka ibyo kongera kugurisha intwaro muri Taïwan, bitaba ibyo nabwo bukaba bwafata ingamba.



  • Visi Perezida w

    Kicukiro: Biyemeje gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza u Rwanda rufite

    Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari (…)



  • William Ruto

    Yambaye inkweto bwa mbere afite imyaka 15: Menya byinshi kuri William Ruto

    William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, ni Perezida wa Gatanu wa Kenya, akaba yaregukanye intsinzi mu matora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku itariki 15 Kanama 2022 bibigaragaza. Ariko se William Ruto ni muntu ki, afite ayahe mateka muri Kenya?



  • Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa ririzihiza imyaka 100 y’ibigwi mu iterambere

    Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang.



  • Perezida Kagame yashimiye William Ruto wegukanye intsinzi (Ifoto yo mu bubiko)

    Ndashimira Abanya-Kenya ku bw’amatora yakozwe mu mahoro - Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Kenya kubera uburyo amatora baherutse gukora tariki 09 Kanama 2022 yabaye mu mahoro, uwegakanye intsinzi ari we William Ruto akaba yaratangajwe tariki 15 Kanama 2022.



  • William Ruto na we yashimiye abamushyigikiye mu matora, abizeza ko azakorana neza n

    U Rwanda rwashimiye William Ruto watorewe kuyobora Kenya

    Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize. Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere (…)



  • William Ruto atorewe kuyobora Kenya

    Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William Ruto. William Ruto wari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, ahigitse bagenzi be ku majwi 50,49%.



  • William Ruto (wambaye karuvati y

    Kenya: Bategerezanyije amatsiko ibiva mu matora

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari bo Raila Odinga na William Ruto, n’ubu ntiharamenyekana uwegukana intsinzi, kuko ku majwi amaze kubarurwa, usanga abo bakandida bombi, basa n’abageranye cyane.



  • Hari ibigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga umusaruro uhagije Abanyarwanda.



  • Abarundikazi baje kwigira ku Rwanda uko umugore yatejwe imbere

    Itsinda ry’Abarundikazi baje mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo Abanyarwandakazi bakoresheje kugira ngo babashe kugira umubare munini mu nzego z’ubuyobozi zirimo n’izifata ibyemezo.



  • Kigali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kurushaho gushyira ‘umuturage ku isonga’

    Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma (…)



  • Ranil Wickremesinghe

    Sri Lanka: Uwari Minisitiri w’Intebe atorewe kuba Perezida

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu Gotabaya Rajapaksa ahunze, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu. Atowe n’Abadepite kugira ngo arangize manda uwo asimbuye yasize atarangije. Icyakora anatowe mu gihe (…)



  • Liz Truss

    Liz Truss ushaka gusimbura Boris Johnson arizeza ko natorwa azagabanya imisoro

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro (…)



  • Boris Johnson

    Boris Johnson azakomeza gushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

    Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda yo gukomeza politiki zumvikanyweho harimo kohereza abimukira mu Rwanda.



  • Prof Nshuti Manasseh yakiriye Amb. Wang Xuekun na Serge Brammertz

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Wang Xuekun, wagenwe n’igihugu cye cya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa kugihagararira mu Rwanda.



  • ECOWAS yakuyeho ibihano yari yarafatiye Mali

    Abayobozi b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba batangaje ko bakuyeho ibihano bari barafatiye ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(ECOWAS), bateraniye mu nama i Accra mu Murwa (…)



  • Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira muri Angola

    Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) biteguye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro biyoborwa na Perezida João Lourenço, mu rwego rwo gukuraho amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imirwano iherutse gutangira mu Burasirazuba bwa RDC.



  • Rucagu Boniface ni umwe mu batanze inama z

    Abayobozi bavuka mu Majyaruguru biyemeje gufasha mu gukemura ibibazo bidindiza iterambere

    Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.



  • Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, yakiriwe na Evariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.



  • Akanyamuneza kari kose ku bayobozi no ku bakozi b

    Uturere twa Gakenke na Gicumbi twashimiwe nk’utwahize utundi mu guhesha ishema Amajyaruguru

    Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.



  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau

    Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yahaye ikaze Minisitiri w’Intebe wa Canada muri #CHOGM2022

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.



  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022 yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.



  • Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ashyigikiye inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC

    Umunyamabanga mukuru w’muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakimbirane akomeje kwiyongera ahembera imvururu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, asaba ko hakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.



Izindi nkuru: