Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Gabon muri iki gihe bwafashe icyemezo cyo gufungura imipaka kandi bigahita bitangira kubahirizwa ako kanya.
Perezida w’inzibacyuho muri Gabon, Gen. Brice Oligui Nguema, uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo, yatangaje ko azarahira muri uku kwezi kwa Nzeri 2023, anashyireho abagize Guverinoma bagomba kumufasha mu gihe cy’inzibacyuho.
Muri Singapore, abaturage baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, nyuma y’uko hari hashize imyaka isaga icumi (10) badatora.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, habereye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango(NEC), ikaba yafashe imyanzuro ku mibereho n’ubukungu by’Igihugu.
Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Afurika y’Epfo mu nama ya 15 yahuzaga ibihugu byo mu muryango BRICS. Iyo nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batari abanyamuryango bagera kuri 69.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, yatangaje ko Igihugu cya Somalia kimaze gutera intambwe ikomeye icyinjiza muri uyu muryango ku buryo bitarenze uyu mwaka kizakirwa nk’umunyamuryango mushya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yatangaje ko Perezida Xi Jinping azaba ari mu nama ‘BRICS’ mu cyumweru gitaha.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, n’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Amman mu Bwami bwa Yorodaniya rugamije gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ibiganiro hagati ya Perezida William Ruto n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga byatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2023 ngo haganirwe ku bibazo by’imibereho ihenze muri Kenya ituruka ku itumbagira ry’ibiciro ku masoko n’ibibazo byakurikiye imigendekere y’amatora itaravuzweho rumwe n’abadashyigikiye Perezida (…)
Perezida wa Nigeria Bola Tinubu yandikiye ibaruwa Sena y’igihugu cye, asaba abayigize ko bashyigikira icyemezo cyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger aho Perezida w’icyo gihugu watowe n’abaturage Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga 2023.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Bubiligi cyo kwanga Ambasaderi Vincent Karega nk’intumwa yo kuruhagararira muri icyo gihugu kibabaje kandi ko kinyuranyije n’umubano usanzwe uranga u Rwanda n’u Bubiligi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe i Kinshasa mu mpera z’iki cyumweru mu birori byo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani n’umuryango we kubera urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutwererane ari cyo ‘Rwanda Cooperation’ Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (Agence Comorienne de Coopération Internationale - ACCI), Madamu Fatoumia Bazi, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, bashyize umukono ku (…)
I Kigali hakomeje kubera umwiherero wa Komite Ihoraho y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ugamije kwiga aho amavugurura yakozwe mu nzego z’uyu muryango ajyanye n’imikorere yawo ageze ashyirwa mu bikorwa.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Nyiricyubahiro Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yahaye umudali w’ishimwe Ambasaderi Emmanuel Hategeka wasozaga inshingano ze, ku bw’uruhare yagize mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari muri Amman mu murwa mukuru w’Ubwami bw’Igihugu cya Jordania, aho kuri iki gicamunsi bifatanyije n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi mu gutaha ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania Al Hussein bin (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba.
Kuva ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, i Harare muri Zimbabwe hateraniye inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (JPCC).
Uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika y’Epfo, yahamagajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, nyuma y’uko yavuze ko abizi neza ko ubwato bw’u Burusiya bwaje gufata intwaro muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Djibouti, ashimangira ayo baheruka gusinyana mu mwaka wa 2017.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i London mu Bwongereza, aho yitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzaba tariki 6 Gicurasi 2023.
Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zasabye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda kuzikorera ubuvugizi.
Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cya Zimbabwe aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) aho igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinea-Conakry, rugamije gushimangira umubano yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu kuko nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamufasha kugera ku ntsinzi wenyine.
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, ukaba uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau mbere yo gusura Guinea(Conakry) nk’uko byari byatangajwe ko azasura icyo gihugu.