Guverineri Mufulukye yavuze ku banze gusinya ku mabaruwa abahagarika mu kazi i Bugesera
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze ko udashoboye inshingano akwiye gusezera akazi nta yandi mananiza, kuko n’utazabikora hazakurikizwa inzira zijyanye n’amategeko.
Yabitangaje ku wa 24 Mutarama 2020 mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo yabajijwe ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Bugesera banze gusinya ku mabaruwa abahagarika mu kazi.
Ku wa 23 Mutarama 2020 nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 14 mu Karere ka Bugesera basabwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard gusinya ku mabaruwa yo guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Barindwi bemeye gusinya ayo mabaruwa abandi barindwi barabyanga. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko kubasaba guhagarika akazi atari byo ahubwo bagirwa inama yo kugahagarika kandi bisanzwe mu gihe batari ku muvuduko w’iterambere ryifuzwa.
Avuga ko mu nama bagirwa harimo kuva mu buyobozi bagakora ibijyanye n’umuhamagaro wabo.
Ati “Ni inama tubagira buri gihe, uwumva adashobora kugendera ku muvuduko turimo, uwumva adashobora kugeza ku baturage serivisi yihuse kandi nziza ku baturage, ashobora kugira ibindi akora, ashobora kuba umucuruzi wenda, wasanga umuhamagaro we ari ugucuruza cyangwa gukora ibindi.”
Yibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko mu gihe bumva na bo ubwabo badashoboye gukorera abaturage, bakwiye gusezera ku bw’ineza, hatagombye kwitabazwa izindi nzira zijyanye n’amategeko.
Agira ati “Umukozi uri mu nzego z’ibanze wumva adashobora kugeza ku baturage serivisi bakwiye kuba bahabwa ntakwiriye kuba muri uwo mwanya, akwiye kuwuvamo rero yibwirije iyo atabikoze hakurikira ibijyanye n’amategeko kugira ngo umuntu ave mu mwanya.”
Guverineri Mufulukye avuga ko ibyo Akarere ka Bugesera kakoze atari igitangaza kuko bisanzwe, ko badashobora kwihanganira abakozi batuzuza neza inshingano zabo.
Guverineri Mufulukye avuga ko umuyobozi wese akwiye gukora agamije inyungu z’umuturage aho kwicara mu mwanya ahemberwa atabishoboye.
Abanze gusinya ku mabaruwa yo guhagarika akazi babwiye itangazamakuru ko batabikora mu gihe bazi neza ko bakora neza kandi bikaba ari ubwa mbere bagaragarijwe ko badashoboye.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose jye mbona harigihe kizagera abakozi bakajya banga akazi bitewe niyeguzwa ryahato na hato.Gusa nanone sinashyigikira abayobozi batuzuza inshingano zabo,niba umuntu agaragawe ho no kudakora,akwiye kuva mumwanya hakajyamo undi so ubwo rero ubuyobozi bubirebane ubuahishozi.
Rwose jye mbona harigihe kizagera abakozi bakajya banga akazi bitewe niyeguzwa ryahato na hato.Gusa nanone sinashyigikira abayobozi batuzuza inshingano zabo,niba umuntu agaragawe ho no kudakora,akwiye kuva mumwanya hakajyamo undi so ubwo rero ubuyobozi bubirebane ubuahishozi.
ikindi kandi aho kwirukanwa mu mirimo ya leta wa kwegura ku mpamvu zawe bwite kurinda kwirukanwa byica CV
igikorwa cyo guhagarika akazi mu gihe kitazwi ni cyiza kuko burya uweguzwa aba yaragiriwe inama kenshi ikindi kandi koko umuvuduko uri mu nzego zibanze uzashoborwa n’ushoboye kuzuza inshingano ze neza naho ukiri kugerageza ku we akwiriye kwegura rwose agakora ibindi aho gutukisha akarere
Iyo ukukozi adashoboye akazi bigaraganzwa n’inama yagiriwe asabwa kwisubiraho cy demande yagiye ahabwo bikagaragara ko ukwisobanura kwe kudafite inshingiro !! Kuba rero supervisor wawe yabyuka akakwirukana kukazi avuga ko udashoboye kwabwo biba bikwiye kuko hari igihe yaba abikoreye inyungu ze bwite cyangwa ahubwo Ari nawe udashoboye kuko kuba Ari supervisor ntibivuzeko Ari perfect 100% ! So numva rero umukozi agakwiye kwirukanwa ntabimenyetso bigaragaza ko adashoboye !! Binjye birebanywa ubushishozi kuko mubantu habamo abangira abandi ubusa !!!!
Ariko kweguza abakozi bangana gutya mugihe mugihe kimwe mbona byatera no kwigomeka kubuyobozi ababa bakorewe icyi gikorwa.