Guverineri Mufulukye yavuze ku banze gusinya ku mabaruwa abahagarika mu kazi i Bugesera

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze ko udashoboye inshingano akwiye gusezera akazi nta yandi mananiza, kuko n’utazabikora hazakurikizwa inzira zijyanye n’amategeko.

Yabitangaje ku wa 24 Mutarama 2020 mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo yabajijwe ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Bugesera banze gusinya ku mabaruwa abahagarika mu kazi.

Ku wa 23 Mutarama 2020 nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 14 mu Karere ka Bugesera basabwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard gusinya ku mabaruwa yo guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Barindwi bemeye gusinya ayo mabaruwa abandi barindwi barabyanga. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko kubasaba guhagarika akazi atari byo ahubwo bagirwa inama yo kugahagarika kandi bisanzwe mu gihe batari ku muvuduko w’iterambere ryifuzwa.

Avuga ko mu nama bagirwa harimo kuva mu buyobozi bagakora ibijyanye n’umuhamagaro wabo.

Ati “Ni inama tubagira buri gihe, uwumva adashobora kugendera ku muvuduko turimo, uwumva adashobora kugeza ku baturage serivisi yihuse kandi nziza ku baturage, ashobora kugira ibindi akora, ashobora kuba umucuruzi wenda, wasanga umuhamagaro we ari ugucuruza cyangwa gukora ibindi.”

Yibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko mu gihe bumva na bo ubwabo badashoboye gukorera abaturage, bakwiye gusezera ku bw’ineza, hatagombye kwitabazwa izindi nzira zijyanye n’amategeko.

Guverineri Mufulukye Fred
Guverineri Mufulukye Fred

Agira ati “Umukozi uri mu nzego z’ibanze wumva adashobora kugeza ku baturage serivisi bakwiye kuba bahabwa ntakwiriye kuba muri uwo mwanya, akwiye kuwuvamo rero yibwirije iyo atabikoze hakurikira ibijyanye n’amategeko kugira ngo umuntu ave mu mwanya.”

Guverineri Mufulukye avuga ko ibyo Akarere ka Bugesera kakoze atari igitangaza kuko bisanzwe, ko badashobora kwihanganira abakozi batuzuza neza inshingano zabo.

Guverineri Mufulukye avuga ko umuyobozi wese akwiye gukora agamije inyungu z’umuturage aho kwicara mu mwanya ahemberwa atabishoboye.

Abanze gusinya ku mabaruwa yo guhagarika akazi babwiye itangazamakuru ko batabikora mu gihe bazi neza ko bakora neza kandi bikaba ari ubwa mbere bagaragarijwe ko badashoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bizigane ubushishozi iyirukanwa ry’abakozi bo mu Karere ka Rubavu!

J.B. yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Babyuka bahimba ibyaha kandi abo bakorera bo ntakibazo bafite

naah yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Governer ibyo yatangaje bigaragara ko yaje ashaka gukura mu isoni meya wa Bugesera kuko ikigaragara cyo ntabwo bisobanutse, kugirango umuntu bigaragare ko akazi katagenda neza nibura ahabwa warning letters ebyeri , none nta nimwe bigeze bahabwa ndetse abaturage nabo ntibemeza ko batakoraga neza.
Ndumva hakurikizwa amategeko

alias saligoma yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ariko mu by’ukuri, ninde ugendera ku muvuduko wemewe? Ubu commissioner wa Traffic (HE) aramutse agiye mu muhanda kureba abirukanka bose, yakwemeza ko abo bose banenga abandi umuvuduko uwabo umeze neza? Niba by now birukanka neza, in a moment, bashobora kugira impumu bakava mu masiganwa. So, they can’t keep the pace or keep their speed constant. Niba nta mpumu bagira se, bazira iki? Twese turi abanyantege nke. Twese niba ari ibyo, turiho ku mbabazi za ’Rep of Rwanda’, yashatse kuzikubitira kwicara nabi yazimara.

Bucha. yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ariko mu by’ukuri, ninde ugendera ku muvuduko wemewe? Ubu commissioner wa Traffic (HE) aramutse agiye mu muhanda kureba abirukanka bose, yakwemeza ko abo bose banenga abandi umuvuduko uwabo umeze neza? Niba by now birukanka neza, in a moment, bashobora kugira impumu bakava mu masiganwa. So, they can’t keep the pace or keep their speed constant. Niba nta mpumu bagira se, bazira iki? Twese turi abanyantege nke. Twese niba ari ibyo, turiho ku mbabazi za ’Rep of Rwanda’, yashatse kuzikubitira kwicara nabi yazimara.

Bucha. yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ubushobozi buke bujye bugaragazwa mu nyandiko umuntu amenye icyo azize. Kuko muri iyi minsi hari ibintu bisa n’ akazungu. Ushatse kukwikiza wese avuga ko udashoboye akazi. Ba boss bajye bihanganira gusyigingiza abo bakuriye kuko bucya bucyana ayandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ahubwose babikoze no,mukarere kagasabo mubyubutaka ko abahungu bakoramo barimo gutanga service nabicyane basuzuguye abantubose buriya nibo ba technics babyize,bonyine cyangwa? baradindiza umuvuduko witerambere ryigihugu cyijyenderaho.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ibyihishe inyuma y’iyeguzwa ry’abakozi rya hato na hato mubyitege. Umuyobozi utifuza umukozi aramubwira ngo umuvuduko.Uwo mu mayor yaba nawe afite intege nke akaboneraho kumara iminsi barangariye ku kwirukana abakozi. Muzabaze ibyabaye Nyamagabe aho Dir wa One Stop Center yabonye akazi keza muri World Vision akagenda agakora ukwezi 1 nyuma Mayor w’Akarere na Governor bakajya muri WV ngo mudusubize umukozi wacu bakamugarura ku ngufu akareka ako kazi kamuhembaga akayabo.Ntihashize amezi abiri wa mu Mayor Bonaventure atangiye gucanwaho umuriro kubera iteranyuma ry’Akarere aba yifashishije inzego ati abakozi nasanze hano ntibatuma nkora, aba abirayemo da arirukana karahava amaze kwirukana abarenga icya kabiri mu myaka 2 n’abasigaye bose twahiye ubwoba kuko uraye aba yumwa atirirwa, iyo aguhamagaye ngo ngwino muri office uhita usezera abo muri kumwe mu biro. Sibwo na wa mudirecteur wa One Stop Center amwirukanye amusabye kwisezerera ngo nta muvuduko!!! Ubwo se we na Governor iyo bamurekera iyo yari yigiriye ko babonaga batamushaka. Hari igihe habamo n’ibindi utamenya neza mu kweguza abantu.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adufashe niwe twiringiye naho ubundi Mayor na Governor Gasana barangije Akarere.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, igihe cyose yaba umukoresha cyangwa umukozi akoze igikorwa kinyuranije n’amategeko ingaruka ziba kuri rubanda byaba ako kanya cyangwa mugihe kizaza( Present/Future generations).

Rero iyo ndeba ku itegeko ( Statut) igenga abakozi ba Leta ntaho mbona ko kweguza umukozi cg benshi byemewe.

Nta naho mbona hemeza ko umukozi agomba kugirwa inama yo kureka cg gusezera mu kazi.

Ibi kandi ni nako bimeze ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Nkaba nsanga amategeko agomba kubahirizwa ntaco twongeyeho cyangwa tugabanijeho, si non, harimo guhemukira abanyarwanda n’urwanda rw’ejo.

Hhhh yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ibi bintu biteye urujijo pe,nigute abakozi butugari Bose bananirwa kugendera kumuvuduko???nkurikije uko nabyumvise kuri TV1 ibi bintu si shyashya ,inzego nkuru zikoreshe ubushishozi kuri iki kibazo

Murakoze

Florent11 yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ibi bintu biteye urujijo pe,nigute abakozi butugari Bose bananirwa kugendera kumuvuduko???nkurikije uko nabyumvise kuri TV1 ibi bintu si shyashya ,inzego nkuru zikoreshe ubushishozi kuri iki kibazo

Murakoze

Florent11 yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Rwose jye mbona harigihe kizagera abakozi bakajya banga akazi bitewe niyeguzwa ryahato na hato.Gusa nanone sinashyigikira abayobozi batuzuza inshingano zabo,niba umuntu agaragawe ho no kudakora,akwiye kuva mumwanya hakajyamo undi so ubwo rero ubuyobozi bubirebane ubuahishozi.

General yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka