Yafatiwe mu rugo rw’abandi akekwaho gusambana n’umugore waho
Umusore wo mu Karere ka Karongi yafashwe n’abaturage mu rugo rw’abandi bamushinja kuza kuhasambanyiriza umugore wa ny’iri urwo rugo.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2016, mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi umusore. Bivugwa ko yitwikiriye ijoro akajya gusambanya umugore w’abandi, kuko azi ko nyir’urugo ataha muri wikendi gusa avuye mu kazi.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yahageraga mu masaha ya saa sita z’ijoro, imbaga y’abaturage na nyir’urugo arimo bari barugose, bamaze gushyira ingufuri inyuma kugira ngo abarimo batabasha gusohoka ubuyobozi bamenyesheje butarahagera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibirizi yahageraga ahagaze mu idirishya, yabajije ushinjwa gusambanya umugore w’abandi wari mu cyumba niba ashobora gusohoka, amusubiza ko bidashoboka kubera imbaga iri aho hanze.

Nyuma yo guhuruza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, nawe yasabye uyu mugabo gusohoka, arabyemera. Amubajije icyo yaje gukora aho, ntiyamuhishe kuko yamubwiye ko asanzwe akundana n’uwo mugore kandi akunda kuhaza.
Yagize ati “Mba naje kureba umukunzi wanjye, si ubwa mbere ndaza kandi tukishimana kuko uwari wamushatse yamutaye.”
Uyu mugore ushinjwa guca inyuma y’umugabo we, nawe avuga ko umugabo we afite abandi bagore nubwo atavuga abo ari bo.
Umugabo we ariko avuga ko kuba umugore amuca inyuma atari bishya kuko amaze igihe abibona akabura gihamya yo gusaba ko batandukana, ariko hahakana ko nawe yaba afite izindi ncoreke.
Avuga ko ku munsi wari wabanje yatashye akahasanga uwo mugabo yita incoreke y’umugore we ariko agahita agenda akahamusiga. Avuga ko yababeshye ko asubiye mu kazi ariko yari yarangije gushyiraho ubugenzuzi, kugira ngo abone gihamya.
Uyu mugore n’uwo bashinjwa gusambana ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, mu gihe bagitegerejwe gushyikirizwa ubutabera.
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu mwarasaze ark? ese mwibwira ko uwo mugore we yakosheje. tekereza umugabo ngo ataha muri week-end uwo mugore we se nta mubiri atunga mwajya mumenya kumubiri uryana sha niwe wishimye se yavuye iwabo yishimye se ntimukajye mukina sha iwabo yararyaga. yararyamaga tekereza icyatumye ava iwabo none ngo weekend murasetsa
Mbega!!!!!!! Baasore tuzibere nka yeremiya cg paul.
Muve ku mugore w’ikigoryi!!
Umugore niwe munyacyaha naho uwo musore ararengana kuko umugore miwe watanze ibyabandi. Iyo amufata kungufu nibwo umusore yari kuba mucyaha.
Mwokabyaramwe Sabobo Nyine Gusa Umuntu Wese Ufurafura Nakazike
Wowe Dorothe, gasopo n’ubwo bushizi bw’isoni bwanyu.
mwihangane bibaho,GUSA BAHANWE KUKO NAMAHANO
Kuringe uwomusorenumvantakosa afite kukontiyamufashekungufu
wowe dorothe uri maraya.
ntugashyigikire igisambo. nange byambayeho niruka mubagore babagabo ariko ndabyicuza.
Wowe wiyita dorothe amagambo uba uvuze ntanalimwe lilimo inama nagirango kwibutse gusa ushobora kuba nawe uli maraya
Wowe wiyita dorothe amagambo yawe ntalyubaka lilimo jya kwiga kuvuga neza niba nawe utali maraya.
Ubuse bafungiye iki?mumbwire?kandi abatemye abantu bari hanze baridegembya