Yafatiwe mu rugo rw’abandi akekwaho gusambana n’umugore waho
Umusore wo mu Karere ka Karongi yafashwe n’abaturage mu rugo rw’abandi bamushinja kuza kuhasambanyiriza umugore wa ny’iri urwo rugo.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 31 Kanama 2016, mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi umusore. Bivugwa ko yitwikiriye ijoro akajya gusambanya umugore w’abandi, kuko azi ko nyir’urugo ataha muri wikendi gusa avuye mu kazi.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yahageraga mu masaha ya saa sita z’ijoro, imbaga y’abaturage na nyir’urugo arimo bari barugose, bamaze gushyira ingufuri inyuma kugira ngo abarimo batabasha gusohoka ubuyobozi bamenyesheje butarahagera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibirizi yahageraga ahagaze mu idirishya, yabajije ushinjwa gusambanya umugore w’abandi wari mu cyumba niba ashobora gusohoka, amusubiza ko bidashoboka kubera imbaga iri aho hanze.

Nyuma yo guhuruza umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, nawe yasabye uyu mugabo gusohoka, arabyemera. Amubajije icyo yaje gukora aho, ntiyamuhishe kuko yamubwiye ko asanzwe akundana n’uwo mugore kandi akunda kuhaza.
Yagize ati “Mba naje kureba umukunzi wanjye, si ubwa mbere ndaza kandi tukishimana kuko uwari wamushatse yamutaye.”
Uyu mugore ushinjwa guca inyuma y’umugabo we, nawe avuga ko umugabo we afite abandi bagore nubwo atavuga abo ari bo.
Umugabo we ariko avuga ko kuba umugore amuca inyuma atari bishya kuko amaze igihe abibona akabura gihamya yo gusaba ko batandukana, ariko hahakana ko nawe yaba afite izindi ncoreke.
Avuga ko ku munsi wari wabanje yatashye akahasanga uwo mugabo yita incoreke y’umugore we ariko agahita agenda akahamusiga. Avuga ko yababeshye ko asubiye mu kazi ariko yari yarangije gushyiraho ubugenzuzi, kugira ngo abone gihamya.
Uyu mugore n’uwo bashinjwa gusambana ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, mu gihe bagitegerejwe gushyikirizwa ubutabera.
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwoseturabashimira ariko izonkozizibibi mujyemuziha
ntawe bitabaho umubiri numubiri ntimubacireho iteka
Amakuru mutugezaho ni meza mugedushyiriraho na video
Ese ko numva muca imanza,,mwibagiwé ko injangwe yagiye hanze yitwa inturo, iyo nindaya yuzuye, umusore nawe utiyubaha ni mayibobo, murugo rwabandi ntasoni, uwo mugabo nintwali, arundi yari kumutega akamustinda iwe, imbwa igapfa ubusa, nabandi bakina iyo mikino mwitonde, iminsi yigisambo yaragabanyijwe, isigaye ibarirwa kukiganza kimwe.
nimurekere aho abajya gusha abapfubuzi bo si benshi kandi bahorana n’abagabo babo.
yoooo bega umugore ngewe nzibera umufreri namugore nzazana ahokugirango azambabaze namureka ariko uwo musore ararengana kuko nago yihamagaye amakosa nayumugore umugabo nakureho nibyubu?
Njye,ndasanga yaba umugore,yaba umusore,ntawe ukwiye guterw’amabuye!Nonese;aho kwica Gitera,ntiwakwica Kibimutera!! Rero ubutabera ni bushishoze,burenganure urengana;umusore,ntiyafashe kungufu!umugore nawe ntiyatabaje!Bivuze ngo Imibonano yabo ifite impamvu!!
Njyewe Namurekera Uwo Mugabo Bakabana Ngigendera
Numva Ubutabera Bwabatandukanya
umusore ararengana kbx kuko niyamufashe kungufu ahubwo uwomugore nindaya kuki yavuzeko umugabowe ataha muriwiken?
Umva Isi Irashaje Gusa Ntakundi Dutejyereze Uwaducunguye Azi Avangura Amasaka Nurukungu
Uwomugore numuhemu icyumweru ntabwo arikinini kuburyo atakwihangana