Igiraneza afata inzoka y’uruziramire nzima mu ntoki ntimurye (Amafoto)
Igiraneza Jean Claude, umukozi w’Ingoro ndangamurage y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ahamya ko yize gutafa inzoka nzima ntigire icyo imutwara.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari ari kuri iyo Ngoro iri Mu mujyi wa Kigali, yiboneye uyu mugabo afata mu ntoki inzoka y’uruziramire, imwe mu zihororewe, yizengurutsa ku kuboko kwe ariko ntiyagira icyo imutwara.
Iyo nzoka bigaragara ko ifite uburebure bubarirwa muri metero ebyiri n’uburemere burenga ibiro 10.
Ubusanzwe ni inzoka igira ubumara kandi icyo ifashe mbere yo kukimira ibanza kukizengurutsaho, kigapfa. Ikunze kuba mu mashyamba y’inzitane ya kimeza.
Ariko Igiraneza yafataga urwo ruziramire bitamugoye, ntirunatere amahane ngo rumurye. Avuga ko gufata iyo nzoka cyangwa n’izindi bitagoye iyo wabyize ukanabyitoza.
Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka. Abantu batandukanye bajya kuzisura. Igiraneza niwe uzitaho.
Iyo agiye gufata inzoka imwe muri izo boroye, arayisingira aho iri. Aba afite akuma mu ntoki kajya kumera nk’umukasi, akagashyira ku ijosi ryayo, akamera nk’uyiniga ubundi agahita ayifata nta mahane iteye.
Akomeza avuga ko inzoka iri ku gasozi, iyo bagiye kuyifata babanza bakihisha bakayishyira imbere agasimba kazima nk’imbeba, ubundi yaba irimo kukamira bagafata icyuma kiyifata mu ijosi, bakabona kuyifata.
Agira ati “Inzoka ubundi igira ubumara mu menyo yayo, iyo wamaze kuyifata umutwe ukawukomeza uba uyishoboye.”
Igiraneza avuga ko amako y’inzoka zose hafi 80% iyo zibonye abantu zirabahunga. Ariko ngo hari n’izihita zikurikira uwo zibonye,izi zirimo iyitwa Black Mamba.
Akomeza avuga amasomo yo kwiga gufata inzoka yayigiye i Burundi, muri Tanzania no mu Budage. Yatangiye gukora uwo murimo mu Rwanda muri 2013.
Kuva muri 2013, ubwo mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt ubwo batangiraga korora inzoka ngo byatumye umubare w’abasura iyo ngoro wikuba gatatu; nk’uko Oscar Umwanzisiwemuremyi umuyobozi wayo, abihamya.
Agira ati “Kuva aho dutangiriye korora inzoka muri 2013, kugeza ubu twakira ba mukerarugendo ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage kirararikira abantu gusura inzu ndangamurage mu rwego rwo kwiga.
Aha kwa Kandt ni hamwe mu hantu abanyeshuri bashobora kwigira umutungo kamere u Rwanda rufite, byaba ibiri ku butaka, n’ibiri mu butaka, ndetse n’amateka ya kera y’isi no kubaho kwa muntu.
Iyo ngoro ndangamurage y’amateka kamere yorora inzoka nzima ikanagira inyamaswa zapfuye zumishijwe.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
biragoye ko umuntuyafata inzoka muntoki nihatari
uyumugabo arashoboyepe nakomerezaho
Ni byiza cyane.Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’izoka nkuko tubisoma muli Yesaya 11:8.Tujye dukora ibyo imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo si,aho kwibera mu byisi gusa.
Abantu bibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).
Twakora iki?Tubanze twige Bible neza kugirango iduhindure,duhunge ibyaha nko kwiba,gusambana,kurwana,kwicana,gukunda ibyisi ntitwite ku byo imana idusaba,etc...Ese wari uzi ko imana isaba abakristu nyakuri kubwiriza abantu nk’ibi tuba dukora?Soma Yohana 14:12.
ee!! uwo muntu ateye ubwoba kd n’umuhanga ubwose iryo shuri ribaho?
NDU MVABITOROSHYE
Uy’umugabo n’umuhanga ariko ntawamwigana
ntawamwigana afire ibanga.
Uratubeshye kbsa!!! Ngo uruziramire rugira ubumara? wapi wapi!!! Uzakore ubushakashatsi uzasanga ari inzoka y’iny’amahoro. Nta bumara rugira.
Aha ndabona bitoroshye. uyu mugabo c yabyigiye mu ishuri ? rihe ?