Igiraneza afata inzoka y’uruziramire nzima mu ntoki ntimurye (Amafoto)

Igiraneza Jean Claude, umukozi w’Ingoro ndangamurage y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ahamya ko yize gutafa inzoka nzima ntigire icyo imutwara.

Igiraneza ubwo yari afashe inzoka y'uruziramire mu ntoki
Igiraneza ubwo yari afashe inzoka y’uruziramire mu ntoki

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari ari kuri iyo Ngoro iri Mu mujyi wa Kigali, yiboneye uyu mugabo afata mu ntoki inzoka y’uruziramire, imwe mu zihororewe, yizengurutsa ku kuboko kwe ariko ntiyagira icyo imutwara.

Iyo nzoka bigaragara ko ifite uburebure bubarirwa muri metero ebyiri n’uburemere burenga ibiro 10.

Ubusanzwe ni inzoka igira ubumara kandi icyo ifashe mbere yo kukimira ibanza kukizengurutsaho, kigapfa. Ikunze kuba mu mashyamba y’inzitane ya kimeza.

Ariko Igiraneza yafataga urwo ruziramire bitamugoye, ntirunatere amahane ngo rumurye. Avuga ko gufata iyo nzoka cyangwa n’izindi bitagoye iyo wabyize ukanabyitoza.

Gufata inzoka nk'uku, Igiraneza yabyigiye mu bihugu birimo Ubudage
Gufata inzoka nk’uku, Igiraneza yabyigiye mu bihugu birimo Ubudage

Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka. Abantu batandukanye bajya kuzisura. Igiraneza niwe uzitaho.

Iyo agiye gufata inzoka imwe muri izo boroye, arayisingira aho iri. Aba afite akuma mu ntoki kajya kumera nk’umukasi, akagashyira ku ijosi ryayo, akamera nk’uyiniga ubundi agahita ayifata nta mahane iteye.

Akomeza avuga ko inzoka iri ku gasozi, iyo bagiye kuyifata babanza bakihisha bakayishyira imbere agasimba kazima nk’imbeba, ubundi yaba irimo kukamira bagafata icyuma kiyifata mu ijosi, bakabona kuyifata.

Agira ati “Inzoka ubundi igira ubumara mu menyo yayo, iyo wamaze kuyifata umutwe ukawukomeza uba uyishoboye.”

Igiraneza avuga ko amako y’inzoka zose hafi 80% iyo zibonye abantu zirabahunga. Ariko ngo hari n’izihita zikurikira uwo zibonye,izi zirimo iyitwa Black Mamba.

Akomeza avuga amasomo yo kwiga gufata inzoka yayigiye i Burundi, muri Tanzania no mu Budage. Yatangiye gukora uwo murimo mu Rwanda muri 2013.

Mu Ngoro ndangamurage y'amateka izwi nko kwa Richard Kandt baroye amoko atandatu y'inzoka
Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Richard Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka

Kuva muri 2013, ubwo mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt ubwo batangiraga korora inzoka ngo byatumye umubare w’abasura iyo ngoro wikuba gatatu; nk’uko Oscar Umwanzisiwemuremyi umuyobozi wayo, abihamya.

Agira ati “Kuva aho dutangiriye korora inzoka muri 2013, kugeza ubu twakira ba mukerarugendo ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage kirararikira abantu gusura inzu ndangamurage mu rwego rwo kwiga.

Aha kwa Kandt ni hamwe mu hantu abanyeshuri bashobora kwigira umutungo kamere u Rwanda rufite, byaba ibiri ku butaka, n’ibiri mu butaka, ndetse n’amateka ya kera y’isi no kubaho kwa muntu.

Iyo ngoro ndangamurage y’amateka kamere yorora inzoka nzima ikanagira inyamaswa zapfuye zumishijwe.

Igiraneza ahamya ko gufata inzoka mu ntoki yabyigiye
Igiraneza ahamya ko gufata inzoka mu ntoki yabyigiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

AHA MVUYEKUBINTU ARARENZE

ERIA yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

uwomuntu arenzepe!!!

Niyonkuru J.M.V yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Umva uwomugabo ararenze uziko atagira ubwoba!

Faida justin yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

yewe arakaze kbs azazifate zose turebe turebe thank u

ishimwe uwase goudence yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

uwo mugabo arakaze ahubwo se buriya yabasha gufata nizo mukibara nk ikirumirahabiri cp inzoka bita inshira ok

ahishakiye yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Nibyiza ku menya umwuga wihariye. niba nta zindi mbaraga akoresha nakomereze aho turamushyigikiye kabisa.

mutesi jackline yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

biragoye kabisa ko umuntumuzima ufite ubwenjye azi uko inzoka imera ashobora gufata inzoka nzima ntacyo yishingikiririjeho cg ntacyo yitwaje

mutabazi emmanuer yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Uwo mugabo numva ari kabuhariwe cyane! gusa sinzi niba wenda ajya anafata incira rukara cyangwa iyo bita incana? ariko iyo nnzoka ntabwo ikunze kugira amashagaga cyane kand niyo igenda ubona ar’ikinebwe rwoe arinaho kuba azifata byoroshye bituruka kandi rero yabonye ifungura ntacyo yamutwara. gusa ntabwo byakorwa n’ubonetse wese kandi nawe ashobora kuba afite ibanga ntawamenya.murakoze

ishimwe emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

mureke ibyo akina nabyo azabibona azabaze uko byagenze i musanze muri park ngo yarabiminurije,inzoka n’inzoka ngaho ajye kuzana iyindi itari iyo muri ubwo bwoko mwirebere icyo imukorera,ntugakine n’ubuzima we..........

claude yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Biragoye Kabsa.Umuntu Afata Inzoka Ntigire Icyo Imutwara Bibaho?Nyamara Ntimugakinishe Inzoka Kuko Ntimujya Inama.Hari Igihe Azafata Inzoka Y’insazi Imurangize.Ahubwo Niba Afite N’ibanga Akoresha, Yitonde.Nyamuneka Itazamurya

Bizumuremyi Marc yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Uwomusore,ufatainzoka arakazepe.., Najye Nshyakako Anyigishagufata Izomugitikiwacu.. Mumurenge Wa Butaro Iburera.*

Habarugira Jackie yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Kigali Today mwakoze kuri iyi nkuru muduhaye ariko ndashaka gukosoraho gato, iyi nzoka yitwa African Rock Python ubusanzwe ziritonda cyane ntizigira amahane nta nubumara zigira, zihiga gusa iyo zishaka kurya kandi iyo imaze gufata umuhigo iguma aho yawuririye kugeza imisemburo yayo ibashije kuwushengura. Gusa zizwiho kugira imbaraga nyinshi kuko imikaya (muscles) yazo ikomeye cyane. ibi biyifasha kuba yahiga ninyamaswa nini nk’impala cg akanyana, kandi iyo yumvise idafite umutekano ishobora kugarura (vomit) ibyo yariye kugira ibashe guhunga.

Kagaba yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Narabyizenangge ndikampara ndabakunda f+25)0728497754

emç murdi yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka