Igiraneza afata inzoka y’uruziramire nzima mu ntoki ntimurye (Amafoto)
Igiraneza Jean Claude, umukozi w’Ingoro ndangamurage y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ahamya ko yize gutafa inzoka nzima ntigire icyo imutwara.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari ari kuri iyo Ngoro iri Mu mujyi wa Kigali, yiboneye uyu mugabo afata mu ntoki inzoka y’uruziramire, imwe mu zihororewe, yizengurutsa ku kuboko kwe ariko ntiyagira icyo imutwara.
Iyo nzoka bigaragara ko ifite uburebure bubarirwa muri metero ebyiri n’uburemere burenga ibiro 10.
Ubusanzwe ni inzoka igira ubumara kandi icyo ifashe mbere yo kukimira ibanza kukizengurutsaho, kigapfa. Ikunze kuba mu mashyamba y’inzitane ya kimeza.
Ariko Igiraneza yafataga urwo ruziramire bitamugoye, ntirunatere amahane ngo rumurye. Avuga ko gufata iyo nzoka cyangwa n’izindi bitagoye iyo wabyize ukanabyitoza.

Mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt baroye amoko atandatu y’inzoka. Abantu batandukanye bajya kuzisura. Igiraneza niwe uzitaho.
Iyo agiye gufata inzoka imwe muri izo boroye, arayisingira aho iri. Aba afite akuma mu ntoki kajya kumera nk’umukasi, akagashyira ku ijosi ryayo, akamera nk’uyiniga ubundi agahita ayifata nta mahane iteye.
Akomeza avuga ko inzoka iri ku gasozi, iyo bagiye kuyifata babanza bakihisha bakayishyira imbere agasimba kazima nk’imbeba, ubundi yaba irimo kukamira bagafata icyuma kiyifata mu ijosi, bakabona kuyifata.
Agira ati “Inzoka ubundi igira ubumara mu menyo yayo, iyo wamaze kuyifata umutwe ukawukomeza uba uyishoboye.”
Igiraneza avuga ko amako y’inzoka zose hafi 80% iyo zibonye abantu zirabahunga. Ariko ngo hari n’izihita zikurikira uwo zibonye,izi zirimo iyitwa Black Mamba.
Akomeza avuga amasomo yo kwiga gufata inzoka yayigiye i Burundi, muri Tanzania no mu Budage. Yatangiye gukora uwo murimo mu Rwanda muri 2013.

Kuva muri 2013, ubwo mu Ngoro ndangamurage y’amateka izwi nko kwa Kandt ubwo batangiraga korora inzoka ngo byatumye umubare w’abasura iyo ngoro wikuba gatatu; nk’uko Oscar Umwanzisiwemuremyi umuyobozi wayo, abihamya.
Agira ati “Kuva aho dutangiriye korora inzoka muri 2013, kugeza ubu twakira ba mukerarugendo ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inzu ndangamurage kirararikira abantu gusura inzu ndangamurage mu rwego rwo kwiga.
Aha kwa Kandt ni hamwe mu hantu abanyeshuri bashobora kwigira umutungo kamere u Rwanda rufite, byaba ibiri ku butaka, n’ibiri mu butaka, ndetse n’amateka ya kera y’isi no kubaho kwa muntu.
Iyo ngoro ndangamurage y’amateka kamere yorora inzoka nzima ikanagira inyamaswa zapfuye zumishijwe.



Ohereza igitekerezo
|
NAKOMEREZE AHO KAZI NIKAZI
Urasha kabisa natwe uzatwigishe.
Ndumiwepe ubwose ntiyamurya nanjye ndamutinye
uwo muntu yize byiza kuko bimutunze ariko inzoka ni igisimba ajye yitonda kandi inzoka yaravumwe kimwe ningurube. kigaki today na kt radio mukora neza merci
Ahaaaa biratangaje nukuri njye byandenze kbc
ahhhhhhhhhh natwe azatwishe
biratangaje cyane ariko ntakidashoboka ibigaragara no uko zatojwe murakoze
Azabaze uwarushinzwe isatura zavanywe in RSA uko byamugendekeye mu kagera national park!
ahhhhhh nukuri nange nabyemera afashe iy’imusozi gusa no gutinyuka gufatakuriya inzoka birahagije ngo abe akaze benshi niyapfue ntibayikoraho ariko umunsi umwe hari izamwitenza ikamufungura
Nanjye ngiye gushaka iyo nabonye mu ishaymba nyifate. hahaha
Hahahahahahahahahaha sawa uzansige unsezeye kuko izagukoraho
IBYO NIBIBAHO CYEREKAMBIBONYE NAMASO YAJYE
birakaze peee