Apotre Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda - Video

Apotre Gitwaza Paul, uyobora itorero Zion Temple ku isi, yavuze ko byoroshye ko abana be biga muri Amerika kuruta uko bakwiga mu Rwanda, kuko nta bushobozi afite bwo kubarihira amashuri mu Rwanda .

Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda
Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda

Yabitangarije ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga, ubwo yasobanuraga ibibazo by’amakimbirane hagati ye na bamwe mu ba pasiteri ndetse n’aba bishop bo mu itorero abereye umuyobozi, bimaze iminsi bihavugwa.

Yagize ati “Mbibutse ko abana banjye, ntabwo bariha minerval kuko ari Abanyamerika. Mu buryo binyorohera njyewe ko biga muri Amerika kuruta hano. Hano ntafaranga mfite za Minerval, ariko hariya bigira Ubuntu kuko ni Abanyamerika.”

Akimara kuvuga ibi, bamwe bibajije niba koko Umuntu w’Intumwa y’Imana, ukuriye amatorero ya Zion Temple akorera hirya no hino ku isi, yabura koko ubushobozi bwo kurihira abana be batatu amashuri mu Rwanda, akabona ububabeshaho muri Amerika na Nyina ubabyara.

Apotre Gitwaza yagiranye ibibazo n’abo bari bafatanije kuyobora itorero rya Zion Temple mu Burayi no mu Rwanda, aho bamwe bari baranahinduye izina ry’Itorero abereye umuyobozi bagamije ku muhigika ku buyobozi bwaryo.

Aba bayobozi barimo aba Bishop ndetse n’Aba pasiteri, Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kubirukana mu itorero burundu, ndetse anemerera abakirisitu bifuza kubagana kugenda nta kibazo, bagakomezanya na bo gukora umurimo w’Imana.

Reba Video Apotre Gitwaza avuga ko atabona amafaranga yo kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Ibyo bintu avuze niba aruko bimeze birababaje one trip ticket yo mu Rwanda na USA.nibaza ko uwayibona ntiyabura amafranga yo kurihira abana be mu Rwanda.

Biregeya Evrard yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

ababizi mudusobanurire. Muri Amerika naho abana bigira ubuntu nko mu Rwanda. Niba aribyo se Leta inabishyurira icumbi n’ibyo kurya? Leta ya America se niyo yishyurira Gitwaza itike yo kujya kubasura, cyangwa ikabarihira iyo kuza mu Rwanda. Gitwaza se muri Amerika ari mu kihe cyiciro cy’ubudehe muri America ku buryo Leta yaho imwishyurira amashuri y’abana.

Sema yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Yes muri America, muri pulic school, abana bigira ubuntu kurinda barangishe High School. Ntabwo rero bigendana nikiciro urimo ahibwo niko bimeze muri public school zose zo mugihugu. Amafranga ahemba abarimu, agura amabuses atwara abana ku ishuri akanabagarura murugo, nibindi,....ava mumisoro y’abaturage. Muri America buri muntu wese ukora atanga umusoro arimo nigice cyijya kubigendanye namashuri. Ikimenyimenyi ni uko usanga agace gatuwe nabakire (bakorera menshi) usanga gafite amashuri meza afite technologies zigezweho, ndetse nizindi programs zifasha abana. Ariko wagera mugace abaturage badakorera menshi, kuko batanga n’imisoro iri hasi, usanga amashuri yahoo adahambaye. Gitwaza rero nabana be ubwo bigira Ubuntu. Gusa icyo navuga ni uko batigira Ubuntu kuko ari abanyamerica, oya, bigira Ubuntu kuko umwana wese w’imyaka iri munsi ya 18, uri kubutaka bw’america(yaba umunyameraka or NOT) agomba kujya mushuri akiga ntakindi bakubajije.

Pat yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂
Gitwaza ni umushoramari ukomeye.
Muri America, ngo abana be bigira ubuntu???
😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂

Young Chris yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ibyo apotre gitwaza avuga birumvikana nubwo ntari umukristu mu itorero rye. Mwibagiwe ko amashuri akoresha international programs kandi meza ahenze mu rwanda. Kandi gitwaza ntiyiba nkabandi ba pastors. Ikindi kuba bafite nationality y’abanyamerica ni normal. Bwanyuma nuko atashatse kumena inda bariya ba bishop bahemutse kuko ntibubahirije statute ya Zion ubundi bakwiye gufunga kuko bibye umutungo wa organization nkuko abayobozi ba adeper babikoze. Ibyo ba bishop dieudonne ,bienvenue nabagenzi babo bakoze ntibibaho ukurikije amategeko. Rero tujye dusoma namategeko icyo avuga mbere yo guca imanza uretse ko dufite bacamanza babyigiye nibo bakaduhaye imyanzuro

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Yego niko bimeze muri USA abana bigira ubuntu bakagenda no muri bus zubuntu

karinda yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka