Apotre Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda - Video

Apotre Gitwaza Paul, uyobora itorero Zion Temple ku isi, yavuze ko byoroshye ko abana be biga muri Amerika kuruta uko bakwiga mu Rwanda, kuko nta bushobozi afite bwo kubarihira amashuri mu Rwanda .

Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda
Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda

Yabitangarije ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga, ubwo yasobanuraga ibibazo by’amakimbirane hagati ye na bamwe mu ba pasiteri ndetse n’aba bishop bo mu itorero abereye umuyobozi, bimaze iminsi bihavugwa.

Yagize ati “Mbibutse ko abana banjye, ntabwo bariha minerval kuko ari Abanyamerika. Mu buryo binyorohera njyewe ko biga muri Amerika kuruta hano. Hano ntafaranga mfite za Minerval, ariko hariya bigira Ubuntu kuko ni Abanyamerika.”

Akimara kuvuga ibi, bamwe bibajije niba koko Umuntu w’Intumwa y’Imana, ukuriye amatorero ya Zion Temple akorera hirya no hino ku isi, yabura koko ubushobozi bwo kurihira abana be batatu amashuri mu Rwanda, akabona ububabeshaho muri Amerika na Nyina ubabyara.

Apotre Gitwaza yagiranye ibibazo n’abo bari bafatanije kuyobora itorero rya Zion Temple mu Burayi no mu Rwanda, aho bamwe bari baranahinduye izina ry’Itorero abereye umuyobozi bagamije ku muhigika ku buyobozi bwaryo.

Aba bayobozi barimo aba Bishop ndetse n’Aba pasiteri, Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kubirukana mu itorero burundu, ndetse anemerera abakirisitu bifuza kubagana kugenda nta kibazo, bagakomezanya na bo gukora umurimo w’Imana.

Reba Video Apotre Gitwaza avuga ko atabona amafaranga yo kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Umva mbabwire uyu GITWAZA ndamuzi simuvugira iliko ninyangamugayo kdi afite IMANA jyewe mba muli ADEPER aliko GITWAZA niwihagaralire urebe uburyo UWITEKA akurwanilira wakoranye nabajura bashakaga kugutwara itorero batazi nuko ryashinzwe abo bazi IMBARAGASA zo muli kave uko uzi UWITEKA yagize umwami washuli arwalira HEZEKIYA nawe niko agiye kukurwanilira ba VUNINGOMA na gatsiko kabo IMANA igiye kubakibita ikiboko ntaburyo wakigomwa ngo ujye uha ababishopu 1.000.000frs wowe ngo ufate 400.000 frs ali wowe representa ngo IMANA IBYIHORERE.

K.S yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ngaho nimurebe ya mana yabakoloni batuzaniye uburyo atari imana nyamana ahubwo ari ubusahuzi ninda mini. abiyita impuguke mukumenya imana bahora mumakimbirane yo kuzuza inda zabo basahura abayoboke bakiri mu bujiji bashakira imana mu madini ninsengero zubatswe nabantu kandi imana iri muribo. Imana ni umwuka ibera hose icyarimwe nyiba munzu mwita insengero kuko si ikibumbano kiguma aho cyateretswe. business y’amadini turayirambiwe kuko ntamana batuzanira mugihe nabo batayizi bayishakira muri Israel nkaho ari imana ibajwe mu mabuye. Gitwaza yasize umuryango we USA aza gukora business mu Rwanda kandi byaranamuhiriye ariko siko bizahora abanyarwanda bazageraho babone ko nta mana iba mu Nadine ahubwo ari indiri y’amakimbirane n’inzangano.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 19-09-2017  →  Musubize

Ubundi bariya ba bishop nibaze Kigali noneho ikibazo kijye mu mategeko baze ibimenyetso bifatika urebe ko ubuyobozi bwacu butabirangiza neza. Kuko babeshyera gitwaza niyo mpamvu bahindira iyo....

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Umubyeyi wese afite droit zo guhitiramo umwana we iyo akiri muto system agomba kwigamo nikigo agomba kwigamo. Nibisanzwe cyane. Ahubwo ba pastors basahuye umztungo wa zion ni ba kurikiranwe babibazwe. Kabisa

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ikindi hari ingeso mbi ya ba Pasteurs benshi bakunda gusahura imitungo yitorero umuyobozi wabo yagira ngo arabaza bagahinda bamuhirika.

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Uyu apotre arashekeje! kwiga muri ecoles publiques muri America nta kigenda. niho haba abana bigana imbunda, basuzugura abarimu. n’ubundi naho ushaka uburezi busobanutse ajya muri ecoles privees

nayaya yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Narumiwe. Yishingiye Business, impumyi ziramukurikira. Yiyita Apôtre, abantu barabyemera. None asigaye yumva yavuga ibyo yiboneye, ngo turabyemera. Reka nagende

J.B. yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

mureke mbabwire nd’uwo muri ADEPR ariko rwose Leta yacu nikangukir’aba bagabo bayobor’amatorero kuko bigiz’ibikomerezwa bihambaye,nawe ntunyumvira?ngo abana be n’abanya merika!!we se aracyakor’iki mu RDA?gusahura tuuuuu

baba yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Erega bigera aho bikagaragara!!
Ndabona Imana ishaka ko Byose bijya ahabona!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Muri America Siwe Abarihira Biga Kumfashanyo Zabavyiyemeje Kubigisha.

Emery Gatore yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

kayisire yesu aguhe umugisha uvugishije ukuri uyu mugabo arimo imana kdi izamurwanirira!!!!

mahoro yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Reka ngusobanurire wowe ubajije uti ese amerika abana bigira ubuntu,
Niyo ntuye mba muri leta ya texas
Abana bose biga mumashuli ya leta bigira ubuntu kugeza barangije high school, bus ibajyana ikabagarura murugo bava kwishyuri ni ubuntu, abana iyo bari kwishyuri baragaburirwa, bakanahabwa ubuvuzi bw’ibanze kubuntu, rero uretse na Gitwaza, n,abafite ubushobizi bwo kurwego rwo hejuru, niko bigenda. Rwose ntiyabeshye, inaha bateye imbere rwose, mujye mureka.

Ruzibiza yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ndumiwe kabisa, uyu mugabo azabeshya abantu kugeza ryari? Amasuri yo muri Amerika arahenda cyane, muzagire reaserch maze mwirebere. Ginda rwose iri umujura, wifatiye abantu ubabeshya. Please, ujy uvuga ibyo uzi neza, we mwizi.

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Kwiga muri America nubuntu but muri high school Gusa even nibyo kurya ni free

Yanick yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka