Apotre Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda - Video

Apotre Gitwaza Paul, uyobora itorero Zion Temple ku isi, yavuze ko byoroshye ko abana be biga muri Amerika kuruta uko bakwiga mu Rwanda, kuko nta bushobozi afite bwo kubarihira amashuri mu Rwanda .

Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda
Gitwaza ngo ntashoboye kwishyurira Abana be batatu Amashuri mu Rwanda

Yabitangarije ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga, ubwo yasobanuraga ibibazo by’amakimbirane hagati ye na bamwe mu ba pasiteri ndetse n’aba bishop bo mu itorero abereye umuyobozi, bimaze iminsi bihavugwa.

Yagize ati “Mbibutse ko abana banjye, ntabwo bariha minerval kuko ari Abanyamerika. Mu buryo binyorohera njyewe ko biga muri Amerika kuruta hano. Hano ntafaranga mfite za Minerval, ariko hariya bigira Ubuntu kuko ni Abanyamerika.”

Akimara kuvuga ibi, bamwe bibajije niba koko Umuntu w’Intumwa y’Imana, ukuriye amatorero ya Zion Temple akorera hirya no hino ku isi, yabura koko ubushobozi bwo kurihira abana be batatu amashuri mu Rwanda, akabona ububabeshaho muri Amerika na Nyina ubabyara.

Apotre Gitwaza yagiranye ibibazo n’abo bari bafatanije kuyobora itorero rya Zion Temple mu Burayi no mu Rwanda, aho bamwe bari baranahinduye izina ry’Itorero abereye umuyobozi bagamije ku muhigika ku buyobozi bwaryo.

Aba bayobozi barimo aba Bishop ndetse n’Aba pasiteri, Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kubirukana mu itorero burundu, ndetse anemerera abakirisitu bifuza kubagana kugenda nta kibazo, bagakomezanya na bo gukora umurimo w’Imana.

Reba Video Apotre Gitwaza avuga ko atabona amafaranga yo kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

simuzi gusa nuba areberera umugore nabana birabaye.
ibindi that’s bullshit

vicent yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Si mututse ariko uwigira umukozi w’imana igihe kizagera agaragaze uwo akorera kuko abo bose nawe imana yatumye intumwa ya nyuma tuzi ni Yesu na muhamad naho abandi bose uzabumva bavugango mana ushimwe ko twari muri coaster turi 20 none nkaba mvuye mo ndi muzima abandi ngo bapfuye abandi bacitse amaguru mana ndaguhimbaza kubyo wakoze

nene yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

Imana yo mw’ijiru imwongerere imbaraga n’amavuta.twe duhesha umugisha,ntabwo turi abacamanza ba bene data.

Kwizera amanzi fiston yanditse ku itariki ya: 5-09-2017  →  Musubize

Ok nawe niba ayoborwa namwuka imana izamurwanirira arko nibantawo izamureka!!!...

JOHN yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Ariko niba abanabugira Ubuntu kuko waphusha amafaranga ubusa ubishyurira? Murwanda ibigo byiza byibihangange birahenda. Yarwana nibyo kubagaburira akuyemo schl fees akayizigama. Ntago arubwishongozi nkuko bamwe mubivuga.

Dada yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

iki ni igisambo mwabonaga ukuntu kera cyavugirizaga mu rusengero?si ndi umuhanuzi uyu nadasohoka vuba ngo ajye USA ari kurata azatabwa muri yombi vuba

koyote yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

America, America!!!!?????? blablablaaaaa!!! who cares?

dsp yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ariko tujye tuva ku bantu buriya koko bashakaga kumuhirika kubera iki ? Niba hari ibyo batumvikanyeho nk abakozi b Imana kuki batasenze ko twemera ko ntacyo idakora ngo igire icyo ikora gikwiye.Biriya Gitwaza yakoze ni Umugabo cyane kd ni umukozi w Imana nanjye nabikora abantu baje kunkorera biriya . Nta rubanza nciye Ariko bariya bantu barambabaje niba abakozi b Imana barwanira ibyo mu isi cyaneee kuruta ko barwanira iby ijuru njyewe mbizi neza Imana wayisabye ntabwo yakwima ntanubwo yatuma ubaho nabi ariko dore bariya ibyo bagiyemo by ubugambanyi si byiza ntabwo njyewe nzabashyigikira rwose bagombaga gusenga Ana yasenze igihe kingana gute ?

neza yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Nasahure abaturage bu Rwanda, nubundi nicyo cyamuzanye mu Rwanda agata umuryango we USA niko kwihimbira umushinga ni numunyabwenge ariko ukuntu yatekereje kwihangira umurimo, leta izamuhembe kuko nawe yahiriwe numurimo yihangiye wo gusahura ibyarubanda, akabona ibitunga umuryango we yataye muri USA kuko ndumva nawe atari umunyarwanda ahubwo numunyamerika wihangiye business mu Rwanda, kwijuta biramurenze, nkaho yafashije abakene cg akarihira abana babakene birirwa mu nsengero ze ahubwo nukwirirwa abirataho ngo america, kuki se atagumye USA ho ntibakeneye ijambo ry Imana ariko se ko yayabakuramo gute amafranga ko bamuvumbura, niko kuza mu banyarwanda batazi ibyamvahe najyahe kubatekera Imitwe.

mgm yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ni byiza ko Intumwa y’Imana yavugishije ukuri ntiyirarire, naho kuba biga hariya, niwo murage yabonye yaha abana be kwiga mu mashuri meza azagira icyo abamarira, ikindi yabahitiyemo icyiza kiruta ibindi. Siwe wanze kubana n’umuryango we ngo abe wenyine, ahubwo nuko yasanze amikoro ye atamwemerera kubishyurira nkuko yabyivugiye. Imana imukomeze kuko yahisemo gusiga byose kugirango atugezeho kumenya Imana by’ukuri, akemera kubaho wenyine, umwanya we akawuduha mu kudutegurira natwe ahazaza heza, aribwo butunzi butagira akagero bwo kumenya Imana. Apotre Imana ikomeze iguhe umugisha kandi ikwagure.

Jeanne Kayisire yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ni byiza ko nawe uvuga ko abagezaho "Ijambo ry’Imana", ariko wirengagiza ko imbere yayo tureshya? Arisoma muri biblia, wowe ntayo ugira? Ntuzi gusoma, ntiwize? Ibirengeje ibyo ni ubujiji. Gushinga itorero nabyo ni ikindi kintu. Mvuze nagera kure, ariko mugomba kumenya imvo n’imvano by’amatorero. Ese abo bitwa "abapagani", badasenga, badakoze ko mbona insengero nyinshi zigira gahunda ya buri munsi, bakazitabira, byazagenda gute ko aho zaje ziva ho haba Colta, zahabu na Diamond n’ibindi, ariko kubera kuzirirwamo bikaba bibagejeje aho bari ubu, hacura iki? Ese mwibuka cg mwasomye ibaruwa ya Leopold II yandikiye abakuru b’amatorero? Ahasigaye ni ahanyu,.....
Murakoze

Alias Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Harya abanyamerika ntabwo bishyura amashuri muri US? Harya bagerayo n’amaguru? Harya ko ubuzima bwa US buhenze, babaho gute? Harya kuvukira muri US, ni uko naho ababyeyi bayarira ubuntu? ... Atubwiye ko ari uburenganzira bwe kandi abifitiye ubushobozi twabishima, ariko ibi byo...

Jo-H yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Wowe wiyise ndumiwe warumiwe koko ntiwabeshye. urahangara ugatuka umuntu utakumva cg ngo agusubize? ko umwise umujura hari icyawe yatwaye? Mujye mugerageza kwihesha agaciro.

giramata yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka