Yirukanywe ku kazi azira ko ari mwiza atera shebuja ibishuko
Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.
Uyu mukobwa yiyambaje inkiko ngo zimurenganure asubizwe mu kazi, ariko abacamanza bose, uko inkiko zisumbana muri Leta ya Iowa, bagiye bemeza ko atasubizwa mu kazi nk’uko we yabyifuzaga.
Melissa ngo yatanze ikirego avuga ko asanga yarakorewe ivangura rishingiye ku kuba ari mwiza kandi umubiri we uteye neza, igihe shebuja we avuga ko yamusezereye ku kazi kuko yari abangamiye umubano we n’uwo bashakanye, ndetse ngo yari imbogamizi ku mushyikirano wa shebuja n’uwo bashakanye.
Imyambaro ye ibuza umuntu gukora atekanye
Melissa Nelson wari umaze imyaka 10 akora muri ibyo bitaro, ngo hashize umwaka shebuja atangiye kunenga imyambarire ye, avuga ko ngo imubuza gukora atekanye kuko iyo ayambaye iba igaragaza uko umubiri we mwiza uteye.
Imyanzuro iri mu rukiko rw’ikirenga rwa Iowa iravuga ndetse ko Dogiteri James Knight yigeze abwira uwo mukozi we ngo “uko uzajya umbona nagize ubushake bw’imibonano ujye umenya ko uwo munsi wambaye imyambaro ikururana cyane.”

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi w’urukiko witwa Stuart Cochrane yagize ati “N’ubwo bwose nta makosa Melissa Nelson yirukaniwe, ntabwo nano twakwemeza ko yazize ko ari umugore mwiza. Icyemezo cya dogiteri Knight gishingiye ku mpamvu zumvikana z’uko yashatse kubumbatira umutekano n’ubusabane bwe n’umugore we atagize ikimushora mu bishuko.”
Ibi ariko bibaye mu gihe umugore wa dogiteri Knight yari yaratangaje ko yasanze umugabo we yajyaga yandikirana ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni (SMS) bugaragaza ibiganiro bitari iby’akazi. Ibi ngo byaba aribyo byaje gutera muganga Knight gusezerera uwo mukozi we ngo kuko atari akibashije kwihanganira ibishuko byiza yamuteraga.
Uwari umukozi yagannye inkiko, ariko urukiko rw’ikirenga ari narwo rwa nyuma muri Leta ya Iowa rwemeje ko Melissa atazize ivangura we yita ko rishingiye ku kuba ari mwiza, bityo akaba atazasubizwa mu kazi.
Ikinyamakuru Mstarz News dukesha iyi nkuru kiravuga ko inteko ica imanza y’urukiko rw’ikirenga rwa Iowa igizwe gusa n’abagabo.
Paige Fielder waburaniraga Melissa yagize ati “Aba bacamanza barashaka kutwemeza noneho ko abagabo badafite inshingano yo kwicunga ubwabo no gucunga ibyifuzo byabo, ku buryo nibagira ubwo bananirwa kwicunga abagore bakorana aribo bazajya babiryozwa ndetse bakaba banirukanwa mu kazi?”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 35 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANTU BUBU NIMANA NTIMUKIYITINYA
Ubonaniyo Yamuhakugirango Agumekukazi
abakobwa bazirubusa kwer uziko bazira uko baremwe
uwo mukobwa ararengana kbs
muragow muzobona ibara mwabantu mugerageza abandi nonega mugomba kuba nk’ukomwavutse mumeze umuntu avuka arigusa muga apfayambay non mwege mugombagupfamurigusankukomwavuts?
jew simbabaye kuko abakobwa munyambarozabo baradukoresha amakosa umuravyeyambay ubusa nturekakumushaka!non ubwo ntibotwihanganira basi bagapfuma bubaha mushoboravyose bakareka kuducumuza mwabakobwa nukuri Imana imbere icabona muri igitsitaza kuko mugwisha beshi bigatumabapfiramuvyaha rero mwikebuke ntimuzobihogwe!kuko ijuru turiko turariburakubwanyu kandi muzobihorwa!
UMUKOBWA YAZIZE UBUSA KUKO YAZIZE UKO YAVUTSE
UYO MUKOBWA YAZIZE UBUSA NTIYOHORWA UKO YAVUTSE
Egomama wumukondo uwo mukobwa ngaho mubonarimwiza gute kombona asa nabandi
kandi usanga atagira namazi cabure atazi nukunyonga.
Egomama wumukondo uwo mukobwa ngaho mubonarimwiza gute kombona asa nabandi
kandi usanga atagira namazi cabure atazi nukunyonga.
UWO MUKOBWA NOMUBONA GUTE
KO NAMWISHAKI NOMUBONANTE