Yirukanywe ku kazi azira ko ari mwiza atera shebuja ibishuko

Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.

Uyu mukobwa yiyambaje inkiko ngo zimurenganure asubizwe mu kazi, ariko abacamanza bose, uko inkiko zisumbana muri Leta ya Iowa, bagiye bemeza ko atasubizwa mu kazi nk’uko we yabyifuzaga.

Melissa ngo yatanze ikirego avuga ko asanga yarakorewe ivangura rishingiye ku kuba ari mwiza kandi umubiri we uteye neza, igihe shebuja we avuga ko yamusezereye ku kazi kuko yari abangamiye umubano we n’uwo bashakanye, ndetse ngo yari imbogamizi ku mushyikirano wa shebuja n’uwo bashakanye.

Imyambaro ye ibuza umuntu gukora atekanye

Melissa Nelson wari umaze imyaka 10 akora muri ibyo bitaro, ngo hashize umwaka shebuja atangiye kunenga imyambarire ye, avuga ko ngo imubuza gukora atekanye kuko iyo ayambaye iba igaragaza uko umubiri we mwiza uteye.

Imyanzuro iri mu rukiko rw’ikirenga rwa Iowa iravuga ndetse ko Dogiteri James Knight yigeze abwira uwo mukozi we ngo “uko uzajya umbona nagize ubushake bw’imibonano ujye umenya ko uwo munsi wambaye imyambaro ikururana cyane.”

Melissa Nelson yazize ko yateraga shebuja ibyifuzo byamugusha mu cyaha.
Melissa Nelson yazize ko yateraga shebuja ibyifuzo byamugusha mu cyaha.

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi w’urukiko witwa Stuart Cochrane yagize ati “N’ubwo bwose nta makosa Melissa Nelson yirukaniwe, ntabwo nano twakwemeza ko yazize ko ari umugore mwiza. Icyemezo cya dogiteri Knight gishingiye ku mpamvu zumvikana z’uko yashatse kubumbatira umutekano n’ubusabane bwe n’umugore we atagize ikimushora mu bishuko.”

Ibi ariko bibaye mu gihe umugore wa dogiteri Knight yari yaratangaje ko yasanze umugabo we yajyaga yandikirana ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni (SMS) bugaragaza ibiganiro bitari iby’akazi. Ibi ngo byaba aribyo byaje gutera muganga Knight gusezerera uwo mukozi we ngo kuko atari akibashije kwihanganira ibishuko byiza yamuteraga.

Uwari umukozi yagannye inkiko, ariko urukiko rw’ikirenga ari narwo rwa nyuma muri Leta ya Iowa rwemeje ko Melissa atazize ivangura we yita ko rishingiye ku kuba ari mwiza, bityo akaba atazasubizwa mu kazi.

Ikinyamakuru Mstarz News dukesha iyi nkuru kiravuga ko inteko ica imanza y’urukiko rw’ikirenga rwa Iowa igizwe gusa n’abagabo.

Paige Fielder waburaniraga Melissa yagize ati “Aba bacamanza barashaka kutwemeza noneho ko abagabo badafite inshingano yo kwicunga ubwabo no gucunga ibyifuzo byabo, ku buryo nibagira ubwo bananirwa kwicunga abagore bakorana aribo bazajya babiryozwa ndetse bakaba banirukanwa mu kazi?”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 35 )

ABANTU BUBU NIMANA NTIMUKIYITINYA

SABIMANA yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ubonaniyo Yamuhakugirango Agumekukazi

niyôgabo fidèl yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

abakobwa bazirubusa kwer uziko bazira uko baremwe

sea breez madhiba clement yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

uwo mukobwa ararengana kbs

benitacolombe yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

muragow muzobona ibara mwabantu mugerageza abandi nonega mugomba kuba nk’ukomwavutse mumeze umuntu avuka arigusa muga apfayambay non mwege mugombagupfamurigusankukomwavuts?

ngabo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

jew simbabaye kuko abakobwa munyambarozabo baradukoresha amakosa umuravyeyambay ubusa nturekakumushaka!non ubwo ntibotwihanganira basi bagapfuma bubaha mushoboravyose bakareka kuducumuza mwabakobwa nukuri Imana imbere icabona muri igitsitaza kuko mugwisha beshi bigatumabapfiramuvyaha rero mwikebuke ntimuzobihogwe!kuko ijuru turiko turariburakubwanyu kandi muzobihorwa!

ngabo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

UMUKOBWA YAZIZE UBUSA KUKO YAZIZE UKO YAVUTSE

CLAVER yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

UYO MUKOBWA YAZIZE UBUSA NTIYOHORWA UKO YAVUTSE

CLAVER yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Egomama wumukondo uwo mukobwa ngaho mubonarimwiza gute kombona asa nabandi
kandi usanga atagira namazi cabure atazi nukunyonga.

keza yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Egomama wumukondo uwo mukobwa ngaho mubonarimwiza gute kombona asa nabandi
kandi usanga atagira namazi cabure atazi nukunyonga.

keza yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

UWO MUKOBWA NOMUBONA GUTE

NTAHO GERARD yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

KO NAMWISHAKI NOMUBONANTE

NTAHO GERARD yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka