Yirukanywe ku kazi azira ko ari mwiza atera shebuja ibishuko
Umukobwa witwa Melissa Nelson wakoraga mu bitaro bivura amenyo bya Dr James Knight muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gusezererwa ku kazi azira ko ngo yari afite umubyimba mwiza utera shebuja ibishuko.
Uyu mukobwa yiyambaje inkiko ngo zimurenganure asubizwe mu kazi, ariko abacamanza bose, uko inkiko zisumbana muri Leta ya Iowa, bagiye bemeza ko atasubizwa mu kazi nk’uko we yabyifuzaga.
Melissa ngo yatanze ikirego avuga ko asanga yarakorewe ivangura rishingiye ku kuba ari mwiza kandi umubiri we uteye neza, igihe shebuja we avuga ko yamusezereye ku kazi kuko yari abangamiye umubano we n’uwo bashakanye, ndetse ngo yari imbogamizi ku mushyikirano wa shebuja n’uwo bashakanye.
Imyambaro ye ibuza umuntu gukora atekanye
Melissa Nelson wari umaze imyaka 10 akora muri ibyo bitaro, ngo hashize umwaka shebuja atangiye kunenga imyambarire ye, avuga ko ngo imubuza gukora atekanye kuko iyo ayambaye iba igaragaza uko umubiri we mwiza uteye.
Imyanzuro iri mu rukiko rw’ikirenga rwa Iowa iravuga ndetse ko Dogiteri James Knight yigeze abwira uwo mukozi we ngo “uko uzajya umbona nagize ubushake bw’imibonano ujye umenya ko uwo munsi wambaye imyambaro ikururana cyane.”

Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi w’urukiko witwa Stuart Cochrane yagize ati “N’ubwo bwose nta makosa Melissa Nelson yirukaniwe, ntabwo nano twakwemeza ko yazize ko ari umugore mwiza. Icyemezo cya dogiteri Knight gishingiye ku mpamvu zumvikana z’uko yashatse kubumbatira umutekano n’ubusabane bwe n’umugore we atagize ikimushora mu bishuko.”
Ibi ariko bibaye mu gihe umugore wa dogiteri Knight yari yaratangaje ko yasanze umugabo we yajyaga yandikirana ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni (SMS) bugaragaza ibiganiro bitari iby’akazi. Ibi ngo byaba aribyo byaje gutera muganga Knight gusezerera uwo mukozi we ngo kuko atari akibashije kwihanganira ibishuko byiza yamuteraga.
Uwari umukozi yagannye inkiko, ariko urukiko rw’ikirenga ari narwo rwa nyuma muri Leta ya Iowa rwemeje ko Melissa atazize ivangura we yita ko rishingiye ku kuba ari mwiza, bityo akaba atazasubizwa mu kazi.
Ikinyamakuru Mstarz News dukesha iyi nkuru kiravuga ko inteko ica imanza y’urukiko rw’ikirenga rwa Iowa igizwe gusa n’abagabo.
Paige Fielder waburaniraga Melissa yagize ati “Aba bacamanza barashaka kutwemeza noneho ko abagabo badafite inshingano yo kwicunga ubwabo no gucunga ibyifuzo byabo, ku buryo nibagira ubwo bananirwa kwicunga abagore bakorana aribo bazajya babiryozwa ndetse bakaba banirukanwa mu kazi?”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 35 )
Ohereza igitekerezo
|
Ivyis biragoy nones iyumunt abay mwiza aca yirukanw kukazi kuk batari kumureka akabandany akaz kiw nkubu iyo yaba mubi baba bamutuka abis baragoye
Tugomba kumenya ko buri wese agira umusonga umushikura ,aho kugira ngo rero yugamemo uwo mukobwa nagera mu rugo umugore amwabize namwirukane.
Uwomukobwa Yaze Ubusa Iretseko Nimbayaramukozesagea Ntabureka Amwirukane Yaribumuzanire Ibibazo
Uwomukobwa Yarakwiy
Kwambaraneza Canke Naho Akawumuha Akawenda
Ba Mutinya Imana Abakobwa Kuki Batwereka Ibitsina Kandi Duca Dushukwa Ninde Aba Acumuye?
Ntibizoroha KBS none ubaye Mwiza arabizira usa n’ingagi nawe bakamuryanira inzara. Uwiteka atugenderere nuwambaye akikwiza basigaye bamwambura ubusa mubitekerezo.IMANA itubabarire ubwose imyaka icumi nibwo yabonyeko yambara urukozasoni?
We Ndakwemey Nibabe Bambara Neza Mugab Nabonyen Ntiwumv Barashukwa
NIBABE BAMBARA IZIBAKWIYE
Abakobw Bubu Nihatar, Nibaz Bikwiz Borohrez Abandi
Ntabe Yarawumuha Ngo Awusature
iyo nkuru iratangaje ahubwo twokuramwo icirwa ndi burundi mukomeze murungike inkuru
Jewe iyonkuru ndayisomye inteye gushukwa none nobigira gute?
Iman Itubabarir Can Kubera Ivyikigihe Biragoy Kwihanganir Kandi Tumenye Kwarimugihe Ciherezo Amen