Yezu ngo yaba yari afite umugore n’abana babili !

Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.

Aya makuru atunguranye nk’uko tubisanga ku rubuga www.metro.co.uk, aravuga ko yavumbuwe mu byanditswe byari baraburiwe irengero mu myaka isaga 1000 ishize, nk’uko babyise mu cyongereza bati « The Lost Gospel ».

Byacukumbuwe mu isomero riri mu Bwongereza, the British Library, aho byari bimaze imyaka byarashyinguwe nyuma yo gukurwa mu rurimi rwitwa Aramaic.

Ibyo byanditswe ngo hari n’aho bivuga amazina y’abana Yezu yaba yarabyaranye na Mariya Magdalena, ndetse nabo ngo baba bafite ababakomotseho.

Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.
Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.

Ibi bihuha bivuga ko Yezu yacuditse n’uriya mugore uvugwa muri bibiliya ko yari indaya, byavuzweho menshi kuva kera, kugeza ubwo abahanga mu ijambo ry’Imana bibateje impagaragara kubera ko Mariya Magdalena baje gusanga afite amakuru menshi atari yarigeze amenyakana mu byanditswe bizwi.

Mariya Magdalena avugwamo ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Yezu, yemwe ngo no mu izuka rye. Mu ivangili ya Luka, avugwamo nk’umugore w’icyaha.

Inkuru ye yakunze guteshwa agaciro n’abahanga mu iyobokamana, ariko ababikurikiranira hafi barimo uwitwa Barrie Wilsion na Simcha Jacobovici basemuye ibyo byanditswe byari byaraburiwe irengero, bavuga ko Magdalena ngo nta gushidikanya ko yari umugore w’umukiza, (Messiah) nk’uko byanditse muri iyi nkuru.

Amakuru arambuye kuri ibyo byanditswe byari byarabuze, azashyirwa ahagaragara kuwa gatatu 12 Ugushyingo 2014, mu kiganiro mbwirwaruhame, naho mu Ukuboza hakazatambuka film documentaire yabyo kuri chaine ya TV yitwa Science Channel.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Ndibariza Marcellin ucapuruye iyi nkuru kuri internet ariko akayivuga ukwe...Bati havumbuwe inyandiko yaba imaze imyaka 1500 ivuga kuri Yezu,,,ariko uretse abahanura binyoma...Ibaze ibintu abantu baditse haciye imyaka HAFI 500 Yezu abayeho...tugahurura ngoooo...kandi hari ibyanditswe mu gihe Yezu ubwe yariho,,,anamaze gupfa, kuzuka no gusubira mu ijuru...Amavanjiri,,,Amabaruwa y’intumwa cyane Pahulo na Yohani...ubwo se ukuri mwagushakira muri 500 nyuma cg mu gihe cye...koko uwapfuye yarihuse...nzaba mbarirwa,,,gusa ikinyoma gisigaye gifata umwanya n’abantu bakagiha agaciro kitifitemo

Kajisho yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

ABASENGA MUHAGURUKE DUSENGE, turwanye uyu mudaimoni. Iki ni kimwe mu bimenyetso byo mu minsi y’imperuka.

Yesu ni Imana, nta cyaha na kimwe yakoze, nta n’ubwo yashoboraga gukora icyaha.

Ntihagire uwo iyi nkuru irangaza, cg ngo inyeganyeze kwizera kwe mu Mwami wacu Yesu waducunguye.

YESU NI IMANA.

Silas Kanyabigega yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

niba yaramufite se mubabajwe niki?ikingenzi nuko abamwemera yabacunguye c’est tout ibyo bibashyushye umutwe ngo muri abahanga ?imperuka.com

alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Mwa bagabo mwe mugabanye gukwirakwiza inyigisho z’abahakanyi.
none se izo nzandiko ko zitari muri Biblia murazitangariza iki?

junior yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Nta gitangaje kmo indaya yahinduka igashakwa n’umucunguzi
kuri jye nta gityangaje, wenda ikimenyekanye ni uko Yesu yatunzeho umugore akagira n’abana nimba ari ukuri kuko biranditse ko mu bihe bya nyuma hazaza benshi bavuga ibinyoma babeshya,ubwo rero dukeneye gihamya kugira ngo tubyemere. Ntawamenya n’abarwanya ubutumwa bwiza bashobora kubigira iturufu yo kuyobya in tore z’Imana. Ibi ni ibyo gusengerwa data wo mu ijuru akaduhishurira ukuri kwabyo kandi kuzamenyekana.

Dejesus yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka