Yezu ngo yaba yari afite umugore n’abana babili !

Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.

Aya makuru atunguranye nk’uko tubisanga ku rubuga www.metro.co.uk, aravuga ko yavumbuwe mu byanditswe byari baraburiwe irengero mu myaka isaga 1000 ishize, nk’uko babyise mu cyongereza bati « The Lost Gospel ».

Byacukumbuwe mu isomero riri mu Bwongereza, the British Library, aho byari bimaze imyaka byarashyinguwe nyuma yo gukurwa mu rurimi rwitwa Aramaic.

Ibyo byanditswe ngo hari n’aho bivuga amazina y’abana Yezu yaba yarabyaranye na Mariya Magdalena, ndetse nabo ngo baba bafite ababakomotseho.

Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.
Ishusho ya Mariya Magdalena bivugwa ko yari umugore wa Yezu.

Ibi bihuha bivuga ko Yezu yacuditse n’uriya mugore uvugwa muri bibiliya ko yari indaya, byavuzweho menshi kuva kera, kugeza ubwo abahanga mu ijambo ry’Imana bibateje impagaragara kubera ko Mariya Magdalena baje gusanga afite amakuru menshi atari yarigeze amenyakana mu byanditswe bizwi.

Mariya Magdalena avugwamo ko yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Yezu, yemwe ngo no mu izuka rye. Mu ivangili ya Luka, avugwamo nk’umugore w’icyaha.

Inkuru ye yakunze guteshwa agaciro n’abahanga mu iyobokamana, ariko ababikurikiranira hafi barimo uwitwa Barrie Wilsion na Simcha Jacobovici basemuye ibyo byanditswe byari byaraburiwe irengero, bavuga ko Magdalena ngo nta gushidikanya ko yari umugore w’umukiza, (Messiah) nk’uko byanditse muri iyi nkuru.

Amakuru arambuye kuri ibyo byanditswe byari byarabuze, azashyirwa ahagaragara kuwa gatatu 12 Ugushyingo 2014, mu kiganiro mbwirwaruhame, naho mu Ukuboza hakazatambuka film documentaire yabyo kuri chaine ya TV yitwa Science Channel.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Aba Bantu Banditse Ibi Nibasengerwe Bakizwe Naho Ubundi Bararwaye

Ndacyayisenga Roger yanditse ku itariki ya: 14-11-2014  →  Musubize

abo bantu bagomba gusengerwa kuko ibibaturukamo ari uburozi ni bitekerezo bibi ntakindi bagamize ni ugushyira hasi abemeye umusaraba wa yesu ariko mugomba kubitesha agaciro kuko mubyanditswe byera ntaho byanditse

ntake evra varantus yanditse ku itariki ya: 13-11-2014  →  Musubize

Research zitungura abantu mujye muzireka.

- yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

buri wese akomere kuwo yemeye nanubundi nkaba bahozeho tuzi ko yezu yakoze ibitangaza byinshi ariko rubanda ntibabyemera bagera naho bamubamba k’umusaraba ikigeretseho yarazutse ajya mw’ijuru ntihagire uwo biter’ubwoba dukomere mukwizera naho ubundi turi mubihe bya nyuma mushikame dusengere aba badaimoni bakomeje kwandagaza izina ry’imana.

mbarushimana felicien yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Mwikwigora keretse niba mutari abasomyi ba bibiliya. ibyo se kandi bikwiye kudutera impagarara? hoya. Yezu ni umwami wacyu ntacyaha na kimwe yakoze.

cyprien yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ariko abantu bata umwanya! ntabwo ubuzima bwa Yesu twemera ari ubwo dusoma byonyine. Hari mwuka wera, uwo niwe utwibutsa ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze byose. ibyo rero bavuga ntabyo tuzi. ni imitego ya Satani igamije gutesha abana b’Imana umwanya uhereye ku wanditse iyi nkuru, uwayishyize mu kinyarwanda ndetse natwe tubisomye! twirinde gukomeza kubikwirakwiza!

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

ABASHAKASHATSI BIKIGIHE MUBABWIRE BABANZE BASHAKE UBWAMI BWIMANA NO GUKIRANUKA KOSE. NABA BASHAKA KUBAKA IZINA RYABO IYI NIYO NZIRA UBUNDI BARIKUYOBA.

pascal yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Kajisho ntugatukane jya utuza kd usubizanye ikinyabupfura,kd nagushishikariza gukora ubushakashatsi bwimbitse kubivugwa na Yezu.Icyo nakubwira cyo nuko ibyo tumuziho byanditswe muri bible ataribyo byonyine byaranze ubuzima bwe,hari nibindi byaburanze bitashyizwemo kumpamvu zo kurengera idini.so jusus ni umuntu nkanjye,nkawe ch undi,ibyo nabyo byashoboka,urumva kajisho?wirengera umuntu utanazi,utazigera unamenya

yuhi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Jye ndumva ibi ntabitaho igihe, none se ari ukumusebya ari no kumwica hakomeye iki? Ko bamwishe bananirwa kumuharabika bandika ibyo bishakiye? Nta gishya kirimo, ubundi se ntibahoraga bavuga ngo ni umwami w’indaya, abasinzi n’ibisambo? Byamubujije se kurangiza mission ye yo kuducungura? Ahubwo ibi ni ibigirango bigaragaze aho buri wese ahagaze, niba bamuvugaho biriya wowe umuvugaho iki? Yesu ati"rubanda bavuga ko ndi nde? Mwebwe se munyita nde"? Jye ndavuze nti "uri Kristo Umwana w’Imana".Wowe umwita nde? Ati" uzatinya kumpamya imbere y’abantu najye nzatinya kumuhamya imbere ya Data n’abamalayika be. Bene data ntimuyobe turi muminsi ya nyuma.

Venantie Kanyabigega yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

ntaho tubisoma mubitabo byabanje retse ko ari muminsi y’imperuka buri wese agumane uwamuhamagaye amukomereho hamwe no gusenga bucece naho ubundi twarinjiriwe ahubwo Yesu we dtabare

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

UYUMUGABO ARABESHYAPE!!

NSABIYAREMYE yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Baba babuze ibyo bakora! Basome Ijambo ry’Imana ,ibindi ni ibihimbano!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka