Yataye umwana mu musarani bamukuramo ari muzima

Ingabire Angelique wo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe, yabyaye umwana w’umuhungu murukerera rwo kuwa 18/9/2015 amuta mu musarani bamukuramo agihumeka.

Kumenya ko umwana yatawe mu musarani, byaturutse ku mwana wagiye kwihagarika yumwa urusaku rw’umwana uriririra mu musarani atabaza abaturanyi bamukuramo agihumeka bamugeza mu kigo nderabuzima cya Nasho.

Nyuma yo gutabara umwana, Ingabire Angelique yafashwe n’abaturage ashikirizwa polisi ikorera mu murenge wa Mpanga. Nawe ubwe yiyemerera icyaha aho avuga ko yamubyaye saa munani z’ijoro atekereza kumuta mu musarani saa tatu za mu gitondo kuko yumvaga atazabasha kumurera wenyine ngo abishobore.

Aho afungiye kuri polisi ya Mpanga, yagize ati “Nahemutse njugunya umwana nabyaye mu musarani. Byaturutse ku kababaro natewe n’umugabo wanjye wanyanze antoteza ko inda atari iye nsanga ku murera njyenyine ntazabishobora”.

Ingabire Angelique avuga ko yataye umwana mu musarani kuko umugabo we yihakanye ko inda ari iye
Ingabire Angelique avuga ko yataye umwana mu musarani kuko umugabo we yihakanye ko inda ari iye

Ingabire Angelique ni umugore wa kabiri wa Murara Juma. Barabyaranye abana babiri, uwa gatatu watawe mu musarani bikavugwa ko umugabo yahakanye ko inda ari iye bibaviramo gutandukana umugabo asanga umugore we mukuru.

Nkuko tubitangarizwa na Habimana Jean Paul ushinzwe Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nasho, Ingabire n’umwana we boherejwe mu bitaro bya Kirehe ngo bakomeze bakurikirane ubuzima bw’umwana dore ko atabasha no konka kubera imbeho bamusanganye.

Habimana arasaba abaturage gukomeza kwegera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo ati “Ababyeyi bakwiye kureka umutima wa kinyamaswa, nk’ubu uwo mugore ntiyigeze agira uwo agaragariza ikibazo afitanye n’umugabo, n’abajyanama b’ubuzima bamusabye kujya kwipimisha arabyanga, urumva ko hari ikindi cyari kimurimo. Abaturage barasabwa kwegera ubuyobozi bakavuga ibibazo bafite bigakemuka”.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Turashimira abaforomo b’ikigo nderabuzima cya Nasho nakoze ibishoboka mu kwita kuri urwo ruhinja dushima kandi n’ umuyobozi wabo kuko bagaragaje ubwitange bushoboka kuri uwo mwana bakomereze aho tubari inyuma.

alias yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

kuko yabikoze ,niyakire result

hategekimana evariste yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

Gusa birababajenukuri ntamu
tima agiranamba akatirwe urumukwiyeqe,ndijoseph ntibashima

ntibashima joseph yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ntagire nimpuhwe zuko nawe yabyawe koko? Bazamuhane bihanukirrye .

nsengiyumva augustin yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

NAKATIRWE URUMUKWIYE KUKO NDUMVA NTAKINTU NAKIMWE CYATUMA AKORA IBYOBINTU ARUMUNU YARABYAWE NAGENDE N’ INYAMASWA.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka