Umugore yishe ubukwe bw’abageni avuga ko yabyaranye n’umusore
Umugore yatunguranye yinjira mu rusengero ateruye umwana, ubwo pasiteri yiteguraga gusezeranya abageni avuga ko uwo mwana ari uw’umugeni w’umusore babyaranye.
Byabaye ku cyumweru tariki 27 Nzeri 2015, bibbera mu Murenge wa Musaza mu rusengero rw’Abadivantisiti, ubwo abo bageni batifuje ko amazina yabo atangazwa biteguraga gusezerana imbere y’Imana nyuma yo gusezerana mu mategeko.
Ubwo isaha yo gusezerana yari igeze Pasiteri yasabye abageni kuza imbere anasaba abantu bitabiriye ibirori ko niba hari umuntu ufitanye akibazo n’umwe mu bageni yabivugira mu ruhame.
Uwo mugore yahise yinjira afashe umwana mu ntoki ajya imbere avuga ko umugabo we (uwo musore) atagomba gusezerana n’undi mugore kuko babyaranye.
Imiryango y’abageni yaguye mu kantu abakuru b’itorero bajya kwiherera biba ngombwa ko bahamagara n’uwo musore bamubaza niba ibyo avugwaho ari ukuri.
Pasiteri John Mugema wari wayoboye uwo umuhango, yabwiye Kigali Today ko babajije mu ruhame rw’abantu uwo ari we wese waba afite ikibazo nk’uko bisanzwe bikorwa nibwo bagiye kubona bakabona uwo mugore yinjiranye n’umwana we.
Yagize ati “Nyuma yo kujya mu cyumba cy’umwiherero ngo tumenye ukuri kubyo uwo mugore avuga twahamagaye n’umukwe ubwe yiyemerera ko ibyo umugore avuga ari byo ko yabyaranye n’uwo mugore avuga ko yamuhaga ibisabwa byose ariko ntiyanyurwa.”
Pasiteri yavuze ko gushyingira byahise bihagarara kuko amategeko atabemerera gushyingira umugabo umwe abagore babiri mu gihe mu ndahiro abageni barahira ubusugi n’ubumanzi.
Ati “Indahiro basinya ni ukuvuga ngo umukobwa nkomeye k’ubusugi bwanjye umuhungu nawe ati nkomeye k’ubumanzi bwanjye kugeza igihe nzakorera imibonano mpuzabitsina nshingiwe, tubanza kubigisha niyo mpamvu abarenze kuri ayo mabwiriza tutabashyingira.”
Nyuma yo kwangirwa gusezererana imbere y’Imana abo bageni bakomereje ibirori byabo muri Reception nyuma bataha mu rugo rwabo birengagije ibyababayeho, mu gihe umugore wabaye nyirabayazana w’isubikwa ry’ibirori yasohowe mu rusengero n’imiryango y’abageni ataha iwe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
Abadive ni abaswa!
igihembo cyi icaha ni urupfu kiki se batabiganiriye nu umukunzi
Neza ubukwe bukaba burapfuye bitewe nuko umugore yazanye umwana,bajye babyitondera hari abantu basigaye babeshya kubi
erega abagomba gushaka ayindezo apana kumugendana
yewe yeewwe babikoze rwihishwa none bigiye ahagaragara hahaha
birababajepe kubyarana ntibivuze kubana gusa uyumugore nawe arihemukiye kdi kubona umugabo bizamugora
ingaruka z’ibyaha ni ugukorwa n’isoni................
Uko niko Imana ishyira k’umugaragaro ibyaha abantu bakorera mubwihisho, bacumura bihishe baziko bitazamenyekana, nibakire ingaruka z’ibyaha byabo, umujyeni mushya yihangane abiguyemo.
umujyeni yahuye n’ingorane koko!! pasiteri atumye abantu bajya kubana atabihaye umugisha bisobanuye ko bagiye kujya bakora ibyaha, nubundi kuba uyu musore yaragiye gusezerana nuyu mujyeni(umukobwa) ntiyari ayobewe ko uwo babyaranye ahali, ni amahitamo yagize, kumahitamo ye rero bagombaga kubiha umugisha ibyuwo bikazakemurwa hanyuma, kuki se atabivuze mbere y’igihe icyo yari agamije ni ukwica ubu bukwe.
Aba bajyeni rwose baraharenganiye, kuba barabyaranye ntibikuraho ko yasezerana nuwo akunda, bagombaga kubasezeranya ibindi bikazarebwa hanyuma.
Birababaje, ariko namwe abanyamakuru ntimukice Ikinyarwanda, umugeni w’umusore ntabaho, iyo ari umusore yitwa umukwe, naho umugeni akaba umukobwa.