Umugore yishe ubukwe bw’abageni avuga ko yabyaranye n’umusore
Umugore yatunguranye yinjira mu rusengero ateruye umwana, ubwo pasiteri yiteguraga gusezeranya abageni avuga ko uwo mwana ari uw’umugeni w’umusore babyaranye.
Byabaye ku cyumweru tariki 27 Nzeri 2015, bibbera mu Murenge wa Musaza mu rusengero rw’Abadivantisiti, ubwo abo bageni batifuje ko amazina yabo atangazwa biteguraga gusezerana imbere y’Imana nyuma yo gusezerana mu mategeko.
Ubwo isaha yo gusezerana yari igeze Pasiteri yasabye abageni kuza imbere anasaba abantu bitabiriye ibirori ko niba hari umuntu ufitanye akibazo n’umwe mu bageni yabivugira mu ruhame.
Uwo mugore yahise yinjira afashe umwana mu ntoki ajya imbere avuga ko umugabo we (uwo musore) atagomba gusezerana n’undi mugore kuko babyaranye.
Imiryango y’abageni yaguye mu kantu abakuru b’itorero bajya kwiherera biba ngombwa ko bahamagara n’uwo musore bamubaza niba ibyo avugwaho ari ukuri.
Pasiteri John Mugema wari wayoboye uwo umuhango, yabwiye Kigali Today ko babajije mu ruhame rw’abantu uwo ari we wese waba afite ikibazo nk’uko bisanzwe bikorwa nibwo bagiye kubona bakabona uwo mugore yinjiranye n’umwana we.
Yagize ati “Nyuma yo kujya mu cyumba cy’umwiherero ngo tumenye ukuri kubyo uwo mugore avuga twahamagaye n’umukwe ubwe yiyemerera ko ibyo umugore avuga ari byo ko yabyaranye n’uwo mugore avuga ko yamuhaga ibisabwa byose ariko ntiyanyurwa.”
Pasiteri yavuze ko gushyingira byahise bihagarara kuko amategeko atabemerera gushyingira umugabo umwe abagore babiri mu gihe mu ndahiro abageni barahira ubusugi n’ubumanzi.
Ati “Indahiro basinya ni ukuvuga ngo umukobwa nkomeye k’ubusugi bwanjye umuhungu nawe ati nkomeye k’ubumanzi bwanjye kugeza igihe nzakorera imibonano mpuzabitsina nshingiwe, tubanza kubigisha niyo mpamvu abarenze kuri ayo mabwiriza tutabashyingira.”
Nyuma yo kwangirwa gusezererana imbere y’Imana abo bageni bakomereje ibirori byabo muri Reception nyuma bataha mu rugo rwabo birengagije ibyababayeho, mu gihe umugore wabaye nyirabayazana w’isubikwa ry’ibirori yasohowe mu rusengero n’imiryango y’abageni ataha iwe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje mwenaba retizabashakirigihano kabis?
Ariko ntimukansetse ; ngo yamwaka umwana we yarangiza akamuheba. Bien jouer Madam. Ntacyo wungutse ariko niba yaraguteye inda akagusebya uri umukobwa nawe wamwishyuye rwose. Amategeko y’u Rwanda noneho ara protecting genre féminin burya sibwo Ubu ; azibeshye areke gutanga indezo arebe ko ataborera mu munyururu. Ubundi ingaruka y’icyaha n’ubuhemu iratinda ariko ntihera.
numva uyumuntu w’Imana yarakwiye gusengerwa kuko nawe siwe ahubwo ni satani wamuteye.
ariko se uwo mucherie yarabizi? bagakwiye kubiganiraho bakamugenera indezo bumvikanyeho n’umugeni we. bagapanga wenda buri kwezi bitewe nibyo bakora!
Uyu musore nawe yarakabije kweli si mbona nyamugore ateze urugori wana. gusa pastor yahemutse 1.irangaminerere rimeze tresbien 2.icyaha kiricuzwa,3.umuntu ashakana nuwo akunze,4.we n’umugeniwe babyumvikanyeho iyo bitabibyo umugeni ntiyarikwemera kujya muri reception,5.pastor akurikiranwe niba atihishe inyuma yabyo,6.mwigire ahandi babasezeranye muve mucyaha cyo kwishingira.murakoze.
Nonese ko hari abayoboke benshi babadive babyarana nabandi bagore (batasezeranye) ko ntacyo babatwara ndetse hakabamo na ba pasteur.
Abadive ni injiji cyane, niyo mpamvu ngiye kubavamo.
Pasitori yakoze amakosa ashingiye ku marangamutima. Kuba barabyaranye ntibivuze ko ari umugore we kuko umuntu aba umugore w’undi iyo basezeranye. Iyo ahubwo amushinja ko yasambanye kandi icyo ni icyaha kicuzwa kidahagarika ubukwe!Pasitori yahaye icyuho uwo mugore ngo yice ubukwe. iyo ah
uyu mubyeyi ushaje afite risk zo kutazabona indezo nkuko bikwiriye kuko ntakeza ke afite satani mumutima jye ntiwansebya gutya twarabyaranye ngo nongere kukwita uwo twabayaranye nakwaka umwana hanyuma wowe nkaguheba
Arikose basezeraniye mu murenge arihe?
Wapi, ntibishoboka, ntawe ugomba kurongora uwo adukunda. Kubyarana ntibivuga kubana. Kandi niba mu MURENGE barasezeranye, ikindi ni iki? Bajye muri ndi dini maze ndebe ko batazasezerana.Indezo yo igomba gutangwa, gusa bizaba bibi.
Ubundi se kw’ifoto ko mbona uyu mugore ashaje? Ubwo umwana babyaranye angana iki! Yarabahemukiye gusa! Wa mugani izi ni ingaruka z’icyaha! Shitani iba ishaka gukoza abantu isoni mu ruhame!
None se aba bageni bari baramaze gusezerana mu murenge?