Ubwirakabiri bwatumye ukwezi guhinduka nk’amaraso - AMAFOTO
Mu rukerera rwa tariki 28 Nzeri 2015 mu gihugu cy’u Bwongereza ukwezi kwagaragaye kwabaye nk’amaraso benshi barakangarana.
Ku isaha ya saa saba n’iminota icumi nibwo ubwirakwabiri bw’ukwezi bwagaragaye mu kirere cyo mu Bongereza nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyandikirwa muri iki gihugu cyabitangaje.
Kimwe n’ibindi byinshi mu binyamakuru byo mu Bwongereza, The Telegraph cyakomeje kivuga ko abantu benshi muri iki gihugu babyutse bagatangira gufata amafoto y’uku kwezi kwari kwahindutse nk’amaraso ari nako ngo abantu benshi muri iki gihugu bari bakangaranye kuko ubwagiye buba mu myaka yashize bwo batabubonaga.

Si mu bwongereza gusa ibi byagaragaye kuko no mu bihugu byinshi byo ku migabane y’Uburayi na Amerika (Amajyepfo n’Amajyarugur), nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubusuwi, Brezil, Espagne, ndetse na Afurika, ukwezi kwagaragaye kumeze gutyo.
Mu minsi ishize ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’isanzure ry’ikirere n’imibumbe(NASA), cyari cyatangaje ko ubu bwirakabiri bw’ukwezi buteganyijwe kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2015.
Bamwe bari bahanuye ko icyo kiri mu bimenyetso by’irangira ry’isi ariko NASA ikavuga ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ibi ari ibintu bisanzw bibaho.
Andi mafoto:







Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko abantu mugira ubwoba, ubwo se mwari mwabyemeye ko hari imperuka, birasekeje muzajye musoma mumenye na science ariko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ahwiiiiiiiiiiiiii noneho ya mperuka ntikibaye bwari ubwirakabiri?