Ubwirakabiri bwatumye ukwezi guhinduka nk’amaraso - AMAFOTO
Mu rukerera rwa tariki 28 Nzeri 2015 mu gihugu cy’u Bwongereza ukwezi kwagaragaye kwabaye nk’amaraso benshi barakangarana.
Ku isaha ya saa saba n’iminota icumi nibwo ubwirakwabiri bw’ukwezi bwagaragaye mu kirere cyo mu Bongereza nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyandikirwa muri iki gihugu cyabitangaje.
Kimwe n’ibindi byinshi mu binyamakuru byo mu Bwongereza, The Telegraph cyakomeje kivuga ko abantu benshi muri iki gihugu babyutse bagatangira gufata amafoto y’uku kwezi kwari kwahindutse nk’amaraso ari nako ngo abantu benshi muri iki gihugu bari bakangaranye kuko ubwagiye buba mu myaka yashize bwo batabubonaga.

Si mu bwongereza gusa ibi byagaragaye kuko no mu bihugu byinshi byo ku migabane y’Uburayi na Amerika (Amajyepfo n’Amajyarugur), nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Ubufaransa, Ubusuwi, Brezil, Espagne, ndetse na Afurika, ukwezi kwagaragaye kumeze gutyo.
Mu minsi ishize ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’isanzure ry’ikirere n’imibumbe(NASA), cyari cyatangaje ko ubu bwirakabiri bw’ukwezi buteganyijwe kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2015.
Bamwe bari bahanuye ko icyo kiri mu bimenyetso by’irangira ry’isi ariko NASA ikavuga ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko ibi ari ibintu bisanzw bibaho.
Andi mafoto:







Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
bene data tureke gukerentsa ubutumwa bw’imana tuvuga ngo niko byahoze nibyiza cyane kwihana kuruta gucunga ibimenyetso kuko nyir’ibihe byose azadutungura ngaho musome MATAYO;7:12_2M
ibimenyesyo. Byiperuka.Umwami.Mana arihafi!Ese. Uriteguye???.Isubize.
NTAKIZABA KIDAHEREKEJWE N’IBIMENYETSO’’385’’MU GUSHIMISHA IMANA.IBYAREMWE UKO BINGANA BYITEZE IMPANDA YE.
ntawe uzi umunsi umwana w’umuntu azazira
Apotre yavuze ukuri, none byabinyamakuru byahinduye inkuru byihutiye kwandika ngo science....... ese muzi ko science igengwa n’Imana? Yesu amaze kubambwa ntimuzi ko habaye ubwira kabiri, mubyumve cyangwe mubireke Iki nikimenyetso kigaragaza ko hazaba icyo ntazi. Gitwaza ukomeze utubwire abumva bazumva abatumva bareke. Yona yanze kubwira abi NINEWI urufi ruramumira, none wewe uratubwira tukavuga nkigihe cya NOWA nga Imvura izavahe? byenda ibashinzwe iteganya gihe baribatarahaba. Umukozi w’Imana warakoze cyane, ese kuki itegenya gihe ritabigaragaje mbere.
Respect To Kigali Today
nta wamenya ntitugahakane wasanga izaba gusa bikaba ari integuza .NOA ntiyapinzwe gake.
Ibibyose gitwaza yara bivuze guza nyabuna muzamwitonda kumukozi wimana.
Abbbbb ibi byose umukozi wimana yaryarabivuze apotre poul gitwaza urintumwa yimana!
mucyo bambwirire rwose, ijuru turirimo tayali namwe muracyategereje.
Haaahaaahhh ubundi se niki kibabwira ko tutagiye, abari mw’ijuru bakaba barimo, n’abari mumuriro bakaba barimo....
ninde se ubundi wari wavuze imperuka? abantu bazi guhimba, Apotre Gitwaza ntiyavuze imperuka yahuje bibliya na science
mutangira kumubeshyera, abantu musebya abakozi b’Imana mwagiye mugira aho mugarukiriza koko