Ubukwe bw’abafite ubumuga bw’uruhu bwatangaje imbaga

Babiri bafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwita ba "nyamweru" kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango bitangaza imbaga yari ihateraniye.

Bumaze kubona ukuntu abantu batangariye ukukwe bwa Ndikumwenayo Edison na Nikuze Christine bita ba “nyamweru” kubera ubumuga bw’uruhu, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwasabye abari bahari aho gufata abantu bose kimwe bakirinda kuba bagira uwo bavangura kubera ubumuga afite.

Aba bageni bafite ubumuga bw'uruhu ibyishimo byari byinshi basezerana imbere y'amategeko.
Aba bageni bafite ubumuga bw’uruhu ibyishimo byari byinshi basezerana imbere y’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ernest Uwimana, yagize ati “Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi, wabonaga byabatangaje, ariko ntibikwiye, kuko aba bombi bihamirije ko bagiye kubaka umuryango ukomeye ndetse bakanafatanya kuzamura igihugu”.

Uwimana yaboneyeho no gushima icyemezo cy’aba bageni biyemeje imbere y’amategeko kuzabana akaramata.

Nubwo hari hari n'abandi bageni benshi, aba babiri bafite ubumuga bw'uruhu ni bo bari bakuruye imbaga y'abaje kwifatanya n'abageni.
Nubwo hari hari n’abandi bageni benshi, aba babiri bafite ubumuga bw’uruhu ni bo bari bakuruye imbaga y’abaje kwifatanya n’abageni.

Ndikumwenayo, wasezeranye na Nikuze , avuka mu Mudugudu wa Gashororo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana ho mu Karere ka Ruhango, akaba yaravutse mu mwaka wa 1988. Naho Nikuze we, akomoka mu Mudugudu wa Gashora mu Kagari ka Bweramvira ho mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango akaba yaravutse mu 1981.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ntagitangaje!ahubwo iyo mvugo y’uko bafite ubumuga ntituyemeranwaho!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

MBEGA BYIZA! BAZABYARE BAHEKE BAZAHOZE AMATA KURUHIMBI.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

ababageni batanze urugero rwiza natwe twiyita bazima bifite isomo biduha

DUSABIMANA Etienne yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

igitekerezo cyange niki. nuko bitakagombye gutangaza abantu kandi bazi lo Imana yaremye umuntu imufitiye umufasha Ahubwo tubasengere bazagire urugo ruhire bazabyare hungu nakobwa

Rugero yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka