Ubukwe bw’abafite ubumuga bw’uruhu bwatangaje imbaga
Babiri bafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwita ba "nyamweru" kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango bitangaza imbaga yari ihateraniye.
Bumaze kubona ukuntu abantu batangariye ukukwe bwa Ndikumwenayo Edison na Nikuze Christine bita ba “nyamweru” kubera ubumuga bw’uruhu, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwasabye abari bahari aho gufata abantu bose kimwe bakirinda kuba bagira uwo bavangura kubera ubumuga afite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ernest Uwimana, yagize ati “Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi, wabonaga byabatangaje, ariko ntibikwiye, kuko aba bombi bihamirije ko bagiye kubaka umuryango ukomeye ndetse bakanafatanya kuzamura igihugu”.
Uwimana yaboneyeho no gushima icyemezo cy’aba bageni biyemeje imbere y’amategeko kuzabana akaramata.
Ndikumwenayo, wasezeranye na Nikuze , avuka mu Mudugudu wa Gashororo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana ho mu Karere ka Ruhango, akaba yaravutse mu mwaka wa 1988. Naho Nikuze we, akomoka mu Mudugudu wa Gashora mu Kagari ka Bweramvira ho mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango akaba yaravutse mu 1981.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA IBAHE UMUGISHA GUSA NTIBAZAYANE.
imana ibahe umugisha.
Mbega byiza uwiteka azabarinde !!!
NIBYIZA PE!
abobantu imanaibahe umugisha turbashyikiye
ababanjyeni imana ibahe umunjyisha bazabyare hungu na kobwa
muzabyare muheke bene data, Imana ibahe umugisha kandi muzabane mu rukundo nkuko mwabyifuje
Imana ibahe umugisha bene data muzakundane nkuko mwabyifuje
Mbega byiza bazagire urugo ruhire
Urugo ruhire
Yoo! Tubifurije guhirwa murugo rwabo shenge!
ababageni ndikubasabirimana ,ikomezibafashe kubyobiyemeje.