Ruhango: Umuvugabutumwa yahagaritse abantu amasaha agera kuri atandatu ababwira ijambo ry’Imana
Ramadan wifata nk’umuvugabutumwa, yahagaritse abantu bari bitabiriye isoko abamarana amasaha agera hafi kuri atandatu ababwiriza ijambo ry’Imana akananyuzamo akabahanurira ibizaba.
Ramadan uri mu kigero cy’imayaka 26, yatangiye ubuhanuzi bwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, muri gare ya Ruhango asoma amagambo menshi muri bibiliya ari nako abifatanya no kubwiriza abavaga mu modoka bagiye kurema isoko.
Uyu muvugabutumwa yavugaga ijambo ry’Imana nta muntu abwiye ngo aze aho ari, ariko nyuma y’akanya gato wajyaga kubona akabona abantu bamwuzuyeho akandi kanya ukabona baragiye akandi bakagaruka baruta abambere.
N’ubwo hari abantu benshi bemeranya n’abantu bavuga ubutumwa ku mihanda, mu modoka, mu masoko, muri za gare n’ahandi, hari abavuga ko ubundi ijambo ry’Imana riba rigomba kuvugirwa aho ryagenewe mu rusengero, kuko ahandi bishobora guteza ingaruka zitari nke.

Umwe muri aba bagenzi bari bakurikiranye ubu butumwa yagize ati: “Ariko ubundi aba bantu koko ubu ntibaba babangamira abantu cyangwa bakababuza gukora ibyabavanye iwabo?”
Bamwe mu baturage bavuga ko inzego z’umutekano, ziba zikwiye gukurikiranira hafi aba bantu, ngo kuko abenshi hari igihe babikora bagamije izindi nyungu zidafite aho zihuriye no gukangurira abantu inzira igana mu ijuru.
Zimwe mu nyungu aha bashinja aba bavuga butumwa, ngo ni uko akenshi iyo aba bavuga butumwa iyo bamaze kuvuga ijambo ry’Imana bakurikizaho no gusaba abari babateze amatwi amafaranga.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
NINGOMBWA KUVUGA UBUTUMWA AHO WABA URI HOSE UGASABA IMANA KUBYAZA UMUSARURO IJAMBO RYAYO IMANA IDUFASHE
birakwiye ko abantu bose bumva ijambo ry’IMANA bagahindukirira UWITEKA.ESDRAS NGENDAHAYO
kuvuga ubutumwa ntakibazo nakimwe biteye aho bwavugirwa ahariho hose kuko ijambo ry’Imana ryakagombye kuvugirwa ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo ubutumwa bwa marayika3 bukorwe kdi bugeze kumusozo rero musenge mutokubireba ahubwo nka firme mutazaba nkabigihe cya nowa naho abavuga ngo birababangamiye ntabwo arko bose bazishimira kuryumva kdi ntibizabuza gukomeza kuvugwa
Yoo!!!Ibyo Ntacyo Bitwaye Kuko No Mugihe Cya Yesu Abigishwa Bagendaga Babwiriza Ubutumwa Bwiza Hirya No Hino Bagata Imirimo Yabo Mibi Bagakurikira Christo.Atari Murusengero Kdi Bagahinduka.Ahubwo Dusabe Imana Iduhe Amaso Y’umwuka Na Yumubiri.Tumenye Neza Niba Abo Bahanuzi Arabukuri Cg Arabanone.
Abantu bakeneye kumenya ukuri ,kandi ntahandi bakumenyera atari mw’ijambo ry’Imana.Ahubwo abizera bose bakwiye gusohoka bakajya kubwira abantu ibya Yesu,kubigisha kwemera ko ari abanyabyaha,bakihana maze kakakira Yesu nk’Umwami n’Umucunguzi wabo.Ntabwo rero ibi byavugirwa mu nsengero gusa ahubwo abizera baribakwiye kujya inzu ku yindi bavuga ubutumwa bwiza.
Imana yaremesheje isi, ibiboneka n’ibitaboneka Ijambo ryayo!!! Ni gute iryo Jambo ry’Imana ryakoze ibyo byose ryavugirwa ahabugenewe (mu Nsengero) gusa? Ahubwo iryo Jambo rigomba gutangazwa hose kuko byose byaremwe na ryo biremerwa muri Ryo!!! Ese ko basaba inzego z’umutekano kureba bene abo bantu babuza abandi gahunda zabo, ubwo baba barenze abazana imiziki baje gukora publicite banabyinira abantu, kwicira abandi gahunda? Bamwe baravuga Ijambo rigamije guhindura imyitwarire y’abantu abandi nabo bakazana ibibakurura bibajyana mu myidagaduro akenshi inabaviramo kuraruka!!! Icyo gukora ubwo ni ikihe?
nonese hari uwo bashyiramo umugozi, hari uwo babuza gahunda ye? Eric wibangama mu nkuru, umuvugabutumwa akaora akazi ke abantu bakizana, na Yesu kandi yarabwirizaga mu nzira mu masoko n’insengero erega ijaombo ry’imana tugomba kurigenda.
naho gusaba ntawe yiba na yesu yaravugaga ngo nimujye aha muzane iki bakakizana ahubwo tubwire yahanuye iki?
naho kwigisha hakenewe benshi bigisha abantu guhindura imyitwarire mibi riho ubu
Kuba nta muntu bafata ku ngufu ngo yumve ibyo bavuga ndumva nta kibazo gihari!!