Ruhango: Umuvugabutumwa yahagaritse abantu amasaha agera kuri atandatu ababwira ijambo ry’Imana
Ramadan wifata nk’umuvugabutumwa, yahagaritse abantu bari bitabiriye isoko abamarana amasaha agera hafi kuri atandatu ababwiriza ijambo ry’Imana akananyuzamo akabahanurira ibizaba.
Ramadan uri mu kigero cy’imayaka 26, yatangiye ubuhanuzi bwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, muri gare ya Ruhango asoma amagambo menshi muri bibiliya ari nako abifatanya no kubwiriza abavaga mu modoka bagiye kurema isoko.
Uyu muvugabutumwa yavugaga ijambo ry’Imana nta muntu abwiye ngo aze aho ari, ariko nyuma y’akanya gato wajyaga kubona akabona abantu bamwuzuyeho akandi kanya ukabona baragiye akandi bakagaruka baruta abambere.
N’ubwo hari abantu benshi bemeranya n’abantu bavuga ubutumwa ku mihanda, mu modoka, mu masoko, muri za gare n’ahandi, hari abavuga ko ubundi ijambo ry’Imana riba rigomba kuvugirwa aho ryagenewe mu rusengero, kuko ahandi bishobora guteza ingaruka zitari nke.

Umwe muri aba bagenzi bari bakurikiranye ubu butumwa yagize ati: “Ariko ubundi aba bantu koko ubu ntibaba babangamira abantu cyangwa bakababuza gukora ibyabavanye iwabo?”
Bamwe mu baturage bavuga ko inzego z’umutekano, ziba zikwiye gukurikiranira hafi aba bantu, ngo kuko abenshi hari igihe babikora bagamije izindi nyungu zidafite aho zihuriye no gukangurira abantu inzira igana mu ijuru.
Zimwe mu nyungu aha bashinja aba bavuga butumwa, ngo ni uko akenshi iyo aba bavuga butumwa iyo bamaze kuvuga ijambo ry’Imana bakurikizaho no gusaba abari babateze amatwi amafaranga.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
njye mbona. abahanuzi bubu guhanura ?alibizinesi ni mbabahanura. ibyukuli ni bakake abaturage amafaranga
kubwiriza wakira amafaranga byaba bibaye ubucurzi ntibibaho
nifuzagakomwajyamuyoherereza sms yijamboryimana
Hahirwa Abumva Ijamboryimana Bakarikurikiza Kdi Yesu Yabwirizaga Ubutumwa Ahageze Hose Kdi Bamwe Basigaga Ibyabo Bakamukurikira Ndumva Kubuvuga Ntakibazo Mat7 Hatwerekaneza Ko Inzirayuwiteka Ifunganye Ijya Ikuzimu Ningari Yesay 5 Umucyobawugira Umwijima Umwijima Bakawugira Umucyo Kdi Bibiriya Ivuga Ko Abatambyi Barya Ibivuye Mubya Benese Guhabwa Ntahobihuriye Nogsaba Kdi Akaboko Gatanze Nikokakira Muso Me Bible Mumenye Padri Ngo Mwumve Ibyomvuga Ntimwite Kubyo Nkora Mubemaso Dushakishe Inzira Yuwiteka Bigishobokako Abonwa Yesay5
Ijambo ry ’Imana aho warivugira hose ntakibazo kuko umubare ujya murusengero niwo muke kurusha ujya mu isoko kdi ijambo ry Imana rigomba kugera kuri twese
Mana weee!!! uziko koko tugeze mugihe cyimperuka
ijambo ry’Imana riravugango muminsi yimperuka hazaza abiyitirira izinarye
murabe maso abobazaza nabo bazaba bafite imyuka itandukanye bahanure mubinyoma tubarwanye twivuye inyuma
Uwomukoziwimana igemwongerera amavuta
Dieu est Grand.niyigena.byose
Mukuri mwe dukurikirana Ijambo ry,Imana kururu rubuga ntabwo impano y,Imana icuruzwa.Kuvuga ubutumwa nibyo ariko iyo hajemo amafranga biba bipfuye.Uwiteka abafashe....
Twahamagariwe gukorera IMANA kand’Ifite imirimomyishi koresh’abayo
Dawe We? Birababaje Kubona Abantu Imana Yaremesheje Ijambo Ryayo Iti Nihabeho Nonebatangiye Kwibagirwa..Amafaranga,ibintu,abantu,nibindi..Byose Birashira Ariko Ijambo Ry’ Imana Rizahoraho.
Ijambory’Imana rigomba kuvugirwa hose kandi uguriye uwakubwirije icupa ry’amazi cyangwa umugati Imana yaguhemba ibingana niby’uwomwigisha azahembwa kubw’abizeye Yesu bakihana bagahinduka.
ufite impano yo kubwiriza abwirize nufite iyo gufasha ubwiriza nawe nabikore akunze.
Buriwese azahemberwa ibyo yakoze.
Hariho abashakira ubuzima mujambo ryimana kandi ijambo ryimana ariryo gutunga umutima nubugingo