Cote d’Ivoire: Ishusho ya Bikira Mariya yarize amaraso
Ishusho ya Bikira Mariya yo muri Paruwasi ya Mutagatifu Antoine wa Paduwa ahitwa i Moossou mu gihugu cya Cote d’Ivoire imaze iminsi irira amaraso nk’uko byemezwa n’abayibonye.
Amakuru y’iyi shusho yatangiye kumenyekana tariki 23/08/2012, aho abantu benshi bemeza ko nyuma y’igitambo cya misa cyo ku cyumweru tariki 19/08/2012 iyi shusho aribwo yatangiye kurira amaraso.
Iyi nkuru yahise ikwira umusozi wose ndetse abemera benshi baza kureba amarira y’iyi shusho ari nabo babihamya nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique.
Kiliziya Gatolika yo muri Cote d’Ivoire yo nubu ntacyo iratangaza. Umwe mu bakuru b’iri dini muri Cote d’Ivoire abajijwe ku by’iyo shusho yagize ati “ Nta byinshi twatangaza ku bintu byabonywe na benshi. Twahanaguye amarira y’iyi shusho, ayo marira nayo twarayabitse. Twahisemo gukingira ahari iyi shusho kugira ngo twitegereze neza ibyayo n’ubutumwa yaba iri gutanga”.

Si iyo shusho igaragaje ibidasanzwe kuko hari n’andi mashusho ku isi yagiye arira amaraso.
Nk’i Roma muri paruwasi ya mutagatifu Gusitini ishusho ya Mariya yasutse amaraso mu gihe yabaga iteruwe na musenyeri Monseigneur Grillo, inshuro 14 kuva tariki 02/02 kugeza tariki 15/3/1995 imbere y’abantu benshi babirebaga. Amaraso yarasuzumwe basanga koko ni amaraso ya muntu afite ibipimo bisanzwe.
Mu kwezi kwa mbere 1975, i Akita mu Buyapani, umubikira usanzwe yasanze ubutaka buri iruhande rw’ishusho ya Mariya bwatose, yitegereje asanga iyo shusho iriho irasuka amarira yahogoye.
Iyi shusho ya Mariya yarize inshuro zirenga 100 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 1985. Benshi bemeje ibi kuko babibonye n’amaso yabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Biteye ubwoba pe!
Imana idufashe cyane kdi itubabarire niba hari ibyaha byinshi ku isi!
Abaharabika mwitonde mureke guharabika Papa ahubwo mushashake uko mwagira abantu inama yo kwihana hakiri kare kuko uwo Mubyeyi ntarimo kurizwa n’ubusa rwose!
Twihane neza!!!!!!
Ni igitangaza peeee!ishusho y’uyu mubyeyi ishobora kuba iri kurizwa n’ibyaha byuzuye isi naho wowe Gagaaa kuvuga ngo papa ni umu illiminate uwabikubaza ntabwo wabona uko ubisobanura usibye kubyumva gusa !so itonde ntugapfe kuvuga gusa.
Nkawe Gagaga Imana ikubabarire kuko utazi ibyo uvuga. BM ni umubyeyi wa twese twabyemera tutabyemera. Igikuru ni ukwihana tugahinduka tugasabira cyane isi yugarijwe n’amakuba menshi. Umubyeyi arababazwa cyane n’uko benshi bahitamo urupfu aho kwakira ubuzima butazima bwateguriwe abemera kandi bakizera umwana we n’umwami wacu Yezu Kristu.Naho guca imanza si ibyacu.Imana itugirire neza. Gatoya
Bite ubwoba les catholique bafite ibyaha byinshi cg ni papa kubera ari muri eliminata atanga ibitambo byinshi
Biteye ubwo ngo naya pacy
Mana 2rashize ubwo yarizwaga niki les catholic mugabanye ibyaha murikuriza umubyeyi wanyu cg nuko papa ari muri eliminata ariguanga ibitambo byinshi