Cote d’Ivoire: Ishusho ya Bikira Mariya yarize amaraso
Ishusho ya Bikira Mariya yo muri Paruwasi ya Mutagatifu Antoine wa Paduwa ahitwa i Moossou mu gihugu cya Cote d’Ivoire imaze iminsi irira amaraso nk’uko byemezwa n’abayibonye.
Amakuru y’iyi shusho yatangiye kumenyekana tariki 23/08/2012, aho abantu benshi bemeza ko nyuma y’igitambo cya misa cyo ku cyumweru tariki 19/08/2012 iyi shusho aribwo yatangiye kurira amaraso.
Iyi nkuru yahise ikwira umusozi wose ndetse abemera benshi baza kureba amarira y’iyi shusho ari nabo babihamya nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique.
Kiliziya Gatolika yo muri Cote d’Ivoire yo nubu ntacyo iratangaza. Umwe mu bakuru b’iri dini muri Cote d’Ivoire abajijwe ku by’iyo shusho yagize ati “ Nta byinshi twatangaza ku bintu byabonywe na benshi. Twahanaguye amarira y’iyi shusho, ayo marira nayo twarayabitse. Twahisemo gukingira ahari iyi shusho kugira ngo twitegereze neza ibyayo n’ubutumwa yaba iri gutanga”.

Si iyo shusho igaragaje ibidasanzwe kuko hari n’andi mashusho ku isi yagiye arira amaraso.
Nk’i Roma muri paruwasi ya mutagatifu Gusitini ishusho ya Mariya yasutse amaraso mu gihe yabaga iteruwe na musenyeri Monseigneur Grillo, inshuro 14 kuva tariki 02/02 kugeza tariki 15/3/1995 imbere y’abantu benshi babirebaga. Amaraso yarasuzumwe basanga koko ni amaraso ya muntu afite ibipimo bisanzwe.
Mu kwezi kwa mbere 1975, i Akita mu Buyapani, umubikira usanzwe yasanze ubutaka buri iruhande rw’ishusho ya Mariya bwatose, yitegereje asanga iyo shusho iriho irasuka amarira yahogoye.
Iyi shusho ya Mariya yarize inshuro zirenga 100 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 1985. Benshi bemeje ibi kuko babibonye n’amaso yabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Umubyeyi wacu ababajwe n’amafuti yacu ariko nyuma y’ibyo araduhetse kandi arimo kudusabira. two kumuvuna maze duhinduke. abamusebya rero nakazi kabo gusa nziko nabo abakunda.
NTA WAKUNDA UMWANA (Yezu) ngo yange nyina. bitihi se ubwo umwana nawe ntumukunda niba udakunda mama we cg papa we. Dusabirane.
MURWANDA IZARIRA RYARI
nibarebe neza i burundi umugabo yitwa mazarahisha yaratwifatiye ngwishusho ya mariya ngwirira amaraso isi yose imaze kubyemera arafatwa.
isi irashaje erega, nta kindi bigaragarza ibyaha bimaze kuba byinshi kuri iyi si!
Nibyo koko ’ ntibigire uwo bitungura turi muminsi yanyuma y’imperuka . Umubyeyi wacu arikurizwa nibyaha ndengakamere biri kubera muri iyisi .
Iby’Imana ni amayobera.Biratangaje kubona abantu bamwe bemeza ko ari ikimenyetso cya shitani,abandi ngo ni amabonekerwa (nubwo nange ari ko mbibona).ku bwange,ntawamenya icyo ari cyo,gusa icyo nzi ni uko twese (abanyagakiza n’"abatagafite")dukwiye gusenyera umugozi umwe kugirango Isi turimo irusheho kuba nziza,aho guhora duhanganye.
Muraho ibyiyi shusho rero birakomeye naniyomvamvu nsaba aba kristo gushishoja bitaba nkabimwe byandi ngo munsi yimperuka satani azamanura nu muriro nibindi bitangaya byinshi gusa njye ndahamya ko ibyo byose ari ibinyoma bidahuye na bibiriya nizerako bikiramariya yapfuye knd uwapfuye ntabushobozi afite bwo kugaruka kubonekera abazima.ahubwo uwo ni umuzimu we babona.ayani amayeri satani arigukoresha ngo yigarurire imbaga ya bantu.uwakenera ibirenze aha yambwira nka musobanurira.nber yanjye ni 0722232200
IKIGARAGARA CYO NI UKO UYU MUBYEYI ATAJONJORA,ABABAJWE N’IBYAHA BY’ISI YOSE SI ABACATHOLIKE GUSA BAFITE IBYAHA NKUKO BAMWE BABIVUZE,AHUBWO MWIRINDE GUCA IMANZA BURI WESE AMENYE UKO ABANYE N’IMANA NA BAGENZIBE.NGIRANGO MWABONYE IBYO YAVUGIYE IKIBEHO KO BITATINZE KUBA MU RWANDA KANDI TWESE BYATUGIZEHO INGARUKA.
Gupfa ntibigaragazwa n’uwahambwe bavandi!N’uwo Gagagaaa ndahamya ko atari muzima kuko byanze bikunze uwo yita umubyeyi wacu nawe azahindukira abe uwe bidatinze!Ese ra wowe uwawe????Wowe ugishidikanya uraje ubune ukuri!!!Abandi twihane tugifite uburyo!
nimuturekere umubyeyi naho abamusebya bazabona ishyano
ahubwo nibasabe rohomutagatifu abameyeshe uwo ariwe gusa arababaye.
Ikintu kibabaje ni ukuntu abantu bari kuvuga ngo les catholic bafite ibyaha,aza i kibeho ibyo yavuze bizaba ku rwanda byabaye ku bacatholic cg ni ku banyarwanda bose?erega we ntareba idini ntanubwo atoranya nkatwe,arasaba ngo duhinduke twemere ivanjiri,twihane ntiyigeze avuga ngo les catholiques mwihane mwemere ivanjiri,oya oya,nawe uraburirwa nange ni uko, so duharanire gukora igishimisha IMANA KDI TWIRINDE GUCA IMANZA NK’UKO ABAFARIZAYI BABIGENZAGA.MURAKOZE
ABATEMERA UWO MUBYEYI NIBAMUREKERE ABAMWEMERA URETSE KO WAMWEMERA UTAMWEMERA NI UMUBYEYI WA KILIZIYA!
GUSA IMANA IREBA UMUTIMA UTUNGANYE GUSA
DUHINDUKE KDI DUSABIRE ISI YUGARIJWE N’IBIBAZO.