Batatu bakurikiranyweho kugaburira imbwa abaturage

Abasore batatu bo mu murenge wa Ntongwe, akarere ka Ruhango batawe muri yombi na polisi bakekwaho kubaga imbwa bakazirya bakanazigaburira abaturage.

Aba bosore bari mu maboko ya polisi guhera tariki 21/09/2015, ni abitwa Ntambara Yohani, Sibomana Jean de Dieu bafatiwe mu kagari ka Kebero na Ndagijimana Martin wafatiwe mu kagari ka Kayenzi.

Ntambara Yohani w’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko kurya imbwa yabyigishijwe na Sibomana uturuka mu gihugu cy’u Burundi wamubwiye ko inyama y’imbwa itajya igira ingaruka ku muntu wayiriye, nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Aba bombi bakemera ko babaze imbwa bakayirya, izindi nyama za yo bakazigurisha abaturage bababeshya ko ari iz’igisimba bita imondo biciye mu ishyamba.

Abasore batatu bakurikiranyweho kubaga imbwa bakazirya bakanazigaburira abaturage
Abasore batatu bakurikiranyweho kubaga imbwa bakazirya bakanazigaburira abaturage

Ndagijimana Martin we avuga ko kuva yabitangira, amaze kubaga imbwa zisaga isheshatu. Ati “Najyaga nzibaga narangiza nkakuraho umurizo n’umutwe nkashaka aho mbitaba, narangiza nkafata inyama nkazijyana”.

Aba basore bose bemera ko babaze imbwa bakazirya ndetse bakanazigurisha abaturage, ariko bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera kuko bamenyeko kurya imbwa bitemewe mu muco nyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe Ngendahayo Bertin, asaba abaturage kujya bagura inyama babanje gukorera ubushishozi bakamenya ubwoko bw’inyama bagiye kurya.

Ati “Icyo tugomba gukora kuva tumaze kumenya ko hari abantu babaga amatungo atemewe mu muco nyarwanda, turashishikariza abaturage kuba maso bakajya bajya guhaha akaboga babanje kubaza neza amakuru”.

Uyu muyobozi asaba kandi abaturage bakwiye kuzajya batangira amakuru ku gihe, kuko ngo nibatabikora aba babaga imbwa bazajya bajya no mu ngo kwiba iz’abaturage bongere bazibagaburire.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Aha!!!mubareke birire.kuko aha muri CONGO bajya barya imbwa,inzoka,ibihunyira.injangwe n,imbeba zomubibara.Ikindi nanjye nabiriyeho numva ntakibazo.Gusa nibahanigwe ko bazigaburiye abatazirya.

TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

n uwarya imbwa yarya inzungu

gakeri yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abashinwa ko bazirya se mubarusha ubuzima no gukora
batikoresheje ? imbwa ntacyo itwara ikibazo ninkayo magambo yazakirazira twahinduye umuco. njye nariye inzoka yitwa uruziramire umunyamahanga yayitetse tutabizi atugaburiye ngira ngo ni fi yayindi bita somo. yariryoshye bya cyane. nyuma yaje kugaruka arambaza ati byari ok ? ndamubwira nti kabisa ! ndababwizukuri nahise munda biciyemo ariko kugeza nuyu munsi ntakibazo mfite nubwo ntongeye kuyirya ariko abo banyamahanga barazirya kandi ninyama ihenda. mufungure abana batahe ntanitegeko rihana uwariye inyama mu Rwanda cyereka wenda niba izo mbwa muzi neza ko zibwe ubwo banyirazo bazabitangira ikirego . murakoze.

pipo yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abo basore bakoze amahano banduje umuco nyarwanda gusa babajyane ahantu babigishe umuco nindangagaciro na zakirazira kuko .

Kanyarubira dodos babuji yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Reka reka, ni aka cya gitutsi ngo urakarya imbwa, ntamuntu muzima wariye imbwa.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

kurya imbwa se ni icyaha? mureke abantu birire ahubwo ba veternaire bajye babanza bapime niba inyama ari nzima, naho ubundi byose ni inyama, ko ingurube ziribwa ari ingurube ni imbwa nikihe gifite isuku kurusha ikindi, nibe nimbwa izi ubwenge, ntihemuka(fidele) ariko se nk’ingurube yaruta imbwa ite?

KABALIRA yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Aba bosore bari mu maboko ya polisi guhera tariki 21/09/2015, .................bakurikiranywe gute kandi nta cyaha bakoze , kurya imbwa nta tegeko ribuza kurya imbwa , cg ribahana , ubwo Polisi yabafashe ishingiye kuki , bafunzwe bazira iki muri rusange ugendeye ku mategeko

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ariko nkaba bantu umuntu yabakorera iki??? uburero ngo bagiye kubafunga!!!! uwazibaha nabo bakazirya, nabyo ndumva bidahagije kuko ubu nuburozi burenze kamere.ndasaba ubuyobozi kubahana byintanga rugero.

Annet dusabe yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Mbega ngo umuco uracika!Gusa abantu nk’abo bage bahanwa by’intangarugero.

Eugene Daddy yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Nirihe somo rero twakura muriyi myitwarire y’inzaduka:Bigomba kutubera impituzi cg amarenga y’ibyo ijambo ry’Imana rivuga bityo tukirinda.

Alias Kayira yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ndabasuhuje banditsi ba kigali to day ndetse n’incuti zayo muri rusange!
Bimaze kugaragara ko imyitwarire yabatuye isi igenda ihinduka uko isi nayo igenda ifata isura yindi navuga ko atari nziza,mubyukuri si aho iwacu gusa kuko ubu ndi mugihugu cya Mozambique,ariko hari agace kitwa Machava Baiao barya injangwe nabanje kugira ngo ni uko ari abanyamahanga,iyo ndebye imyitwarire yabantu,usanga abatuye isi bamaze kuba bamwe

Alias Kayira yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka