Afungiwe gusambanya inka y’umuturanyi
Umugabo witwa Twagirayezu Nepo wo mu Karere ka Rulindo yashyikirijwe polisi ashinjwa gusambanya inka y’umuturanyi yahawe muri “Gira inka.”
Uwo mugabo w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Shyorongi, yashyikirijwe polisi kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016.
Musengayire Violette umugore wa Nsaguriye Samuel ny’iri iyi nka yasambanyijwe, n’agahinda kenshi yavuze ko uwo Twagirayezu yabasambanyirije inka kandi nawe afite iye yahawe muri Gira inka.
Yagize ati “Natashye mvuye ku kazi aho nshururiza mu ma saa yine z’ijoro ryakeye, nsanga uwo mugabo w’umuturanyi Twagirayezu Nepo ari mu kiraro cy’inka yambaye ubusa, ambonye arikanga ahita afata ikabutura arayambara, ndebye nsanga ku gitsina cy’inka hariho amasohoro.”
Yavuze ko yahise yihutira kubibwira ubuyobozi kugirango iyo nka nigira ibibazo bazabimenye, iyo nka yabo ikaba inahaka. Yongeraho ko kandi uwo mugabo yemera ko yasambanyije iyo nka.
Ngo bakaba batewe impungenge n’uko iyo nka yahakaga ishobora kuzabyara ikintu kidasobanutse cyangwa ikaramburura.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Uwizeyima Focas yavuze ko uwo mugabo yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi. Ati “Turakeka ko yaba yabitewe n’uko yirukanye umugore we hakaba hashize amezi agera muri atanu umugore ntawe uri murugo.”
CIP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda.
Iyo uwabikoze ahamwe n’icyaha, bingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.
Ibitekerezo ( 38 )
Ohereza igitekerezo
|
ibara riragwira peeeeee!!!!!!!
iyo nka bayimurekere azane inkwano kbs!
igihano bibe intanga rugero???
UWOMUGABO WACUMISE INKA NIKIGORYI nabagore barihanze aha!!
mbeg ikibaz k inka kwer
Yewe byarakomeye ubutabera bumukanire urumukwiye
Aba social workers bafite akazi katoroshye ko gutahura gitera kuri bene abo bantu no kubafasha kurwanya ikibibatera.
Mbega amahano
Jye ndumva uwomugabo ashobora kuba afite ikibazo mumutwe bamuhane kuko iyo ahingukira kumwana wumuntu nawe aba yaramuhemukiye
mbega ibibazo
Ese no mu rwanda byahageze.ni ugusenga
Ese no mu rwanda byahageze.ni ugusenga