Afungiwe gusambanya inka y’umuturanyi

Umugabo witwa Twagirayezu Nepo wo mu Karere ka Rulindo yashyikirijwe polisi ashinjwa gusambanya inka y’umuturanyi yahawe muri “Gira inka.”

Uwo mugabo w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Shyorongi, yashyikirijwe polisi kuri uyu wa kane tariki 21 Mata 2016.

Musengayire Violette umugore wa Nsaguriye Samuel ny’iri iyi nka yasambanyijwe, n’agahinda kenshi yavuze ko uwo Twagirayezu yabasambanyirije inka kandi nawe afite iye yahawe muri Gira inka.

Yagize ati “Natashye mvuye ku kazi aho nshururiza mu ma saa yine z’ijoro ryakeye, nsanga uwo mugabo w’umuturanyi Twagirayezu Nepo ari mu kiraro cy’inka yambaye ubusa, ambonye arikanga ahita afata ikabutura arayambara, ndebye nsanga ku gitsina cy’inka hariho amasohoro.”

Yavuze ko yahise yihutira kubibwira ubuyobozi kugirango iyo nka nigira ibibazo bazabimenye, iyo nka yabo ikaba inahaka. Yongeraho ko kandi uwo mugabo yemera ko yasambanyije iyo nka.

Ngo bakaba batewe impungenge n’uko iyo nka yahakaga ishobora kuzabyara ikintu kidasobanutse cyangwa ikaramburura.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, Uwizeyima Focas yavuze ko uwo mugabo yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi. Ati “Turakeka ko yaba yabitewe n’uko yirukanye umugore we hakaba hashize amezi agera muri atanu umugore ntawe uri murugo.”

CIP Innocent Gasasira, umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda.

Iyo uwabikoze ahamwe n’icyaha, bingana n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

nawe siwe Imana imubabarire ,ariko hazarebwe ko ntakibazo cyo mumutwe afire?

Innocent yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Uwo Mugabo Murebeko Yaba Arwaye Mumutwe Ark Ibihano Birarutanwa Ubwose Iyafata Umwana Kungufu Bari Kumukatira Imyaka Ingana Iki?Ntakibazo Nubwo Yakoze Ishyano Niburase Iyareba Igipfakazi Akabaricyo Amariraho Uwomushyukwe .

Moise yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Uwo Afite Psychological Problem!Otherwise Akwiye Kubabarirwa Kuko Nawe Siwe!

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 7-07-2016  →  Musubize

ewana burya umushyukwe ni hataru

chrys yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

nukuri biratangajepe basi iydja kumugore wundi mugabo shitani atera kwinshi nawamenya murakoze

mpore yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

NONESE,NGO ABACA AKOBO MU NSINA BO BAHANISHWA IKI!!!!!!!!!!!

KAMUGUNGA yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

UYU MUGABO AFITE IBIBAZO AFASHWE,AHO GUFATA KU NGUFU UTWANA YAHISEMO NEZA

KAMABERA yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

imana imusange Imubabarire imusane nomumutwe
kuko niyo ibasha
kwihanganira byose
tks

vincent yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

mbegumugabo utangaje!! ubw c iyo byibura asurumugore we.?!!!

ariel niyonkuru yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Umushyukwe nidanje

Zig yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

IBYAHANUWE BIDUSOHOREYEHO PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!bamusuzume mu mutwe

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

NIBAMU SUZUME BAREBE KO NTABURWAYI BWOMUMUTWE AFITE

JANVIER yanditse ku itariki ya: 29-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka