I Londres mu Bwongereza hari kubera imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo bisaga 20 byo mu Rwanda byohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’indabo mu mahanga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero ku miterere y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 yakiriye Charlotte Helminger, umuyobozi muri Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda (Chargé d’Affaires).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibirori byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, byo Kwita Izina abana b’Ingagi, byasubitswe.
Ingabo z’amahoro z’u Rwanda zibarizwa mu matsinda ya Battle Group VI ndetse na RWAMED IX Level 2+ Hospital, ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, MINUSCA, zashimiwe uruhare rwazo harimo no kwita ku buzima bw’abaturage zishinzwe kurindira amahoro.
Dr Eugene Rwamucyo yatangiye kuburanira mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa bitarenze tariki 31 Ukwakira 2024.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko n’ubwo uburezi bw’u Rwanda hari intambwe ishimishije bumaze kugeraho ariko butaragera ku rwego bwifuzwaho nk’uko bigaragara ahandi hirya no hino.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yafashe umwanzuro wo gusesa Inteko ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yagaragaje ko amateka Igihugu cyanyuzemo yasize amasomo akomeye arimo no kwihesha agaciro n’ubudaheranwa.
Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yagargaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kurengera ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko ajyanye no kubibungabunga.
I Kigali harimo kubera inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) yibanda ku butabera burengera ibidukikije. Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”. Iyi ni nama ngarukamwaka ku Butabera, (…)
Abasirikare 22 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubugenzacyaha ku bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Mu minsi ishize nibwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko yahinduye amafaranga by’umwihariko inoti ya bitanu (5000) n’iya bibiri (2000), zifite ibimenyetso bishya biziranga.
Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije imiryango y’abana 17 bishwe n’nkongi y’umuriro yibasiye ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umusanzu uhamye zigira mu bikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano.
Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye inama ihuje u Bushinwa n’Afurika, Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Xi Jinping, bagirana ibiganiro mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ariwe Michel Jean Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye Dr. Roy Steiner, Visi Perezida wa Rockefeller Foundation ushinzwe ibiribwa.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, yagiranye ibiganiro na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya iteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo (Asian Infrastructure Investment Bank -AIIB).
Perezida Paul Kagame uri i Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye inama ihuje u Bushinwa n’umugabane wa Afurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, yagiranye ibiganiro na Wavel Ramkalawan wa Seychelles.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye mugenzi we wa Sierra Leone, Dr David Moinina Sengeh bagirana ibiganiro.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, akaba umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda (NUP), yarashwe mu kaguru arakomereka nk’uko abo mu ishyaka rye babitangaje.
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, hatangijwe Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025, witezwemo kongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabera birimo kunoza imiburanishirize y’imanza zimunga ubukungu bw’Igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Sierra Leone, Maj Gen (Rtd) David Tamba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) abashimira umuhate bagaragaje ndetse avuga ko yifuje guhura nabo kugira ngo abashimire kandi ko azabahora hafi kugira ngo abashyigikire muri byose bifuza kugeraho.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo abazwi nk’Inkeragutabara bakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.
Nyuma yo kongera kumugira Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wongeye kumugirira icyizere.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje abakoresha n’abakozi bo mu nzego za Leta ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko rusange.