Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Barry Segal washinze umuryango Segal Family Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yakiriye Madamu Daniela Schmitt, Minisitiri w’Ubukungu, Ubwikorezi n’Ubuhinzi mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu Budage, aho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guhanga imirimo.
Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida ruzwi nka ‘Presidential Advisory Council’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yakiriye Romuald Wadagni, Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Benin, akaba n’intumwa idasanzwe, wamugejejeho ubutumwa bwa Mugenzi, Perezida Patrice Talon.
Ni mu butumwa yageneye Abanyarwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc bibasiwe n’umutingito, wahitanye benshi abandi barakomereka. Perezida Kagame yihanganishije Maroc ku bw’ibyago by’umutingito iki gihugu cyahuye na byo, aho yagize ati "Mu izina ry’Abanyarwanda bose, nifatanyije mu (...)
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwase Yvonne, yatangaje ko bakomeje kugorwa no kutamenya aho ababo bishwe muri Jenoside bajugunywe ngo babashyingure mu cyubahiro, dore ko n’ababikoze badatanga amakuru ngo bashakishwe.
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Armen Orujyan, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyo muri Armenia (FAST).
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye mu biro bye Stefan Löfven wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Suède, akaba na Perezida w’inama y’ubutgetsi y’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi n’amahoro cya Stockholm (SIPRI).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, anagirana ibiganiro na Deborah Calmeyer, umuyobozi akaba n’uwashinze ikigo ROAR Africa, kigamije guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego za Leta no mu bigo bitandukanye bya Leta nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko Gatolika(Forum) bavuga ko bishimira kuba Kiliziya ibatekerezaho nk’urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza rushingiye kuri Roho Mutagatifu ndetse no kumenya ibitandukanye byabafasha kwiteza imbere mu buzima busanzwe, ariko kuri iyi nshuro bakanenga uburyo yateguwe kuko hari (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Washington muri Seattle, kwizihiza Umuganura, anaboneraho kubibutsa agaciro kawo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagan, havuzwe urupfu rw’umugore w’imyaka 22, waguye mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage.
Ambasaderi w’u Rwanda muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta ya Washington muri Seattle kwizihiza Umuganura.
Abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 80 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu bakazagaruka guteza imbere u Rwanda rwabohereje.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Rwanda, kuva mu 2022, bagera ku 11,500 batangiye gukorerwa imyirondoro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Eric Kneedler, uhagarariye inyungu za Amerika mu Rwanda.
Umuryango World Vision ukorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, tariki 16 Kanama 2023 wifatanyije n’abana baturuka mu miryango itishoboye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’abo bana mu rwego rwo kubashimisha, ndetse no kubibutsa zimwe mu nshingano zabo.
Ambasaderi mushya wa Leta ya Isiraheri (Israel) mu Rwanda, Einat Weiss, ku Gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse anahashyira indabo.
Hashize iminsi itari mike Abanyarwanda batandukanye bibaza imyambarire ikwiye n’idakwiye aho abantu bamwe bakumiriwe bazira kwambara nabi ariko ntihasobanurwe imyambarire ikwiye n’idakwiye.
Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda riyobowe n’Intumwa yihariye akaba n’Umujyanama mu Rukiko rw’i Bwami muri Saudi Arabia, Ahmed bin Abdulaziz Kattan, baganira ku kunoza ubufatanye.
Inzego z’umutekano mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, zataye muri yombi umunyamahanga witwa Rosemary Niziima uturuka mu gihugu cya Uganda washakanye n’Umunyarwanda, akaba akekwaho gutwika abana be n’amazi ashyushye.
U Rwanda rwatorewe ku nshuro ya mbere kujya mu Nama Nyobozi y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubukerarugendo ku isi (United Nations World Tourism Organization- UNWTO).
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira umuco nyarwanda batoza abana babo indangagaciro ziranga Abanyarwanda.
Liu Jianchao ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu ishyaka rya Gikominisiti (Chinese Communist Party) riri ku butegetsi mu Bushinwa, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.
Abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga bari mu Rwanda aho baje gutozwa umuco w’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda ucyuye igihe, Dr. Thomas Kurz, waje kumusezeraho.