Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.
General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, naho Fatou Harerimana asabirwa guhagararira u Rwanda muri Pakistan.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko yanejejwe no kuba amakimbirane igihugu cye cyari gifitanye na Uganda ashingiye ku bibazo byo kutumvikana bishingiye ku bikomoka kuri peteroli cyakemutse.
Umunyapolitiki Raila Odinga, umaze igihe ahatanira kuyobora Kenya, aherutse gutangaza ko amaso ayerekeje ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat uri muri izo nshingano kuva tariki 14 Werurwe 2017.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ziyobowe na Jemma Nunu Kumba, baganira ku bibazo biriho bibangamiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari.
Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko kutabonera imiti ku gihe ku bigo nderabuzima bibegereye bituma hari iyo batabona bitewe n’ubushobozi kuko usanga basabwa kujya kuyifatira i Kigali ku kigo cya CARAES i Ndera cyangwa i Kanombe, bagasaba inzego bireba kuborohereza.
Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Jean-Michel Sama Lukonde, ku wa Kabiri yeguye ku mirimo ye, bituma guverinoma ye iseswa.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfre baganira ku buryo bwo gukomeza ubufatanye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Makram Mustafa Queisi, Minisitiri w’ubukerarugendo mu bwami bwa Hashemite bwa Jordanie n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.
U Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika Yunze Ubumwe.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, nibwo Kuramba yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, wari waguye mu cyuzi, umurambo we waje kuboneka, ariko ubuyobozi busanga ari ngombwa ko (...)
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, imibare itangazwa n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2023 abakozi 66 ari bo bahanwe bazira ibyaha by’indonke mu nzego z’ubucamanza.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rihuza u Rwanda na Qatar, yagaragaje ko iryo huriro n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha Igihugu kunguka abafatanyabikorwa bashya bahuje imitekerereze mu nzego zitandukanye.
Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.
Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser Duda, basoje uruzinduko bari bamaze iminsi bagirira mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda.
Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda baje mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi, rutangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.
Nyuma y’uko umuryango w’abantu bane batuye mu Murenge wa Cyuve, inzu yabo ihiye n’ibyarimo bigakongoka, babonye umugiraneza uzabubakira inzu yo kubamo.
Urubyiruko mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ruri mu bitabiriye ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bagaragaje ko bazitangira Igihugu iteka ryose, urukundo rwacyo rukababamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri.
Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Lauriane Darboux Doumbouya, Madamu wa Perezida Doumbouya, uri mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’Abaminisitiri, ari na yo ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2024.
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (...)
Mu manza nshinjabyaha, akenshi iyo umuntu atanze ikirego aba agomba no kuregera indishyi zigereranywa nk’ibyo uwarezwe aba yarangije ubwo yakoraga icyaha, ariko rimwe na rimwe ugasanga uwarezwe adafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi aba asabwa kwishyura.