Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Handball hatangiye irushanwa ry’Ubutwari, irushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe arimo Gicumbi HT yabonye itike ya 1/4
Ikipe ya Senegal hitabajwe penaliti itsinze Misiri, yegukana igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun
Abakinnyi babiri bahoze bakinira Arsenal yo mu Bwongereza baraye bageze mu Rwanda, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda
Ikipe ya AS Muhanga yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi, aho bazakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje imyanzuro mishya nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe na KNC, Etincelles ndetse na Kiyovu Sports
Mu mukino w’ikirarane wasozaga imikino ibanza ya shampiyona, APR FC itsindiye Rutsiro i Rubavu ibitego 2-0, isoza imikino ibanza ihaye intera amakipe ayikurikiye
Amakipe atatu azakina Tour du Rwanda 2022 yatangiye gukorera imyitozo mu mihanda izifashishwa, mu gihe habura iminsi 16 gusa ngo isiganwa ritangire
Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abatoza babiri bakomoka muri Portugal, bakaba basinye amasezerano y’amezi atandatu baniha intego yo guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona
Ikipe ya Mukura itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminsi ibiri, ikuraho agahigo kari kamaze igihe kuri APR FC ko kudatsindwa
Abakinnyi Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bigeze gukinira bakayivamo bongeye gutangazwa nk’abakinnyi bayo bashya, biyongeraho n’umunya-Cameroun Mael DINDJEKE
Myugariro Manzi Thierry wakiniraga FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri Georgia, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri AS FAR Rabat yo muri Maroc
Umukino w’ikirarane wahuzaga APR Fc na Mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo wasubitswe nyuma y’iminota 45 kubera imvura yaguye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Guy Rurangayire wahoze ashinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo yatangije academy izigisha abakiri bato mu mupira w’amaguru, Basketball na Karate.
Mu isiganwa ry’amagare ry’ubutwari ryabaye kuri iki Cyumweru rygaragaje ko hari impano z’abakiri bato batanga icyizere ku mukino w’amagare mu Rwanda
Mu mukino wari utegerejwe ma benshi wahuje APR FC na Police Fc, urangiye APR FC iwutsinze ku bitego 2-1, ihita isubira ku mwanya wa mbere wari uriho Kiyovu Sports.
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona kubera ibyo yise umwanda biyigaragaramo
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro irimo ko abafana bemererwa kongera kureba imikino ku bibuga bitandukanye
Binyuze muri Tombola umunyamahirwe umwe ni we watsindite itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun
Rutahizamu Musa Esenu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ahita anahabwa numero 7 zirindwi zambarwaga n’umunya-Maroc Rharb Youssef uheruka kuva muri iyi kipe
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ko ubu bemerewe kongeramo abandi
Umunyarwanda witwa Mugisha Emmy w’imyaka 19 ukina Tennis, yabonye umwanya mu ishuri ry’umukino wa Tennis (Academy) aho azamaramo amezi atandatu
Umunya-Uganda Musa Esenu usanzwe ukina mu ikipe ya BUL yo muri Uganda, ategerejwe muri Rayon Sports ngo azifashishwe mu mikino yo kwishyura
Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali no mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gusubukura imyitozo nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera imvune
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ko Perezida wa Gasogi United, abafana ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Etincelles bahanwe kubera imyitwarire
Ikipe ya Police FC itsinzwe na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, mbere gato y’uko ihura na APR FC mu mukino usoza imikino ibanza.
Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Yves Mutabazi, hashize icyumweru aburiwe irengero aho yakinaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).
Ikipe ya AS Kigali na APR FC zinganyije ubusa ku busa, bituma APR FC yongera gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu Sports.
Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Ferwafa yatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 batemerewe gukina kubera amakarita, barimo batatu ba Rayon Sports