Mu cyumweru gitaha hateganyijwe gutangira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, kikazitabirwa n’amakipe 24 arimo umunani yo mu cyiciro cya kabiri
Mugisha Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace (Etape) muri Tour du Rwanda kuva yajya ku rwego rwa 2.1, naho umunya-Eritrea Natnael Tesfazion yegukana Tour du Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, Perezida Kagame ni we watangije agace ka nyuma k’iri siganwa.
Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda, kakinwe bava i Kigali bakanyura Gicumbi bakagaruka gusoreza kuri Mont Kigali.
Budiak Anatoli ukinira ikipe ya Terenganu Polygon Cycling Team, ni we wegukanye agace kavaga Musanze berekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ya Total Direct Energies ni we wegukanye agace kahereye i Muhanga berekeza i Musanze, akoresheje amasaha 3h12’14".
Umunya-Afurika y’Epfo, Main Kent, ukinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye agace ka kane kavaga i Kigali berekeza i Gicumbi
Restrepo Jonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni Giocattoli, ni we wegukanye agace katurutse i Kigali berekeza Rubavu, ahita anambara Maillot Jaune.
Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Direct Energies yo mu Bufaransa, ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kavuye Kigali berekeza i Rwamagana
Mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ryatangiye kuri iki Cyumweru, Umufaransa Alexandre Geniez ni we wegukanye agace ka mbere k’iri siganwa kakiniwe kuri Kigali Arena n’inkengero zayo
Harabura amasaha make ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, aho kugeza ubu igihangange byitezwe ari Chris Froome ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech.
Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Ikipe ya Benediction Ignite yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe, hakaba hatagaragaramo Areruya Joseph usanzwe ayikinira
Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona, aho kugeza ubu abakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.
Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye, Gasogi itaherukaga intsinzi itsinda Marines
Mu matora yo gusimbuza abatakiri muri Komite nyobozi ya Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène ni we utorewe kuba Perezida mushya wa Mukura Victory Sports.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko adateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports wamureze amushinja kumusebya.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe amatora arimo gusimbuza Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, haratangira imikino yo kwishyura aho abakinnyi 11 batemerewe gukina kubera amakarita
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryatangaje urutonde ngarukakwezi rw’uko amakipe akurikiranye mu mupira w’amaguru, aho u Bubligi bukomeje kuyobora mu gihe u Rwanda rwatakaje umwanya umwe.
Umukinnyi Kwizera Pierrot wari umaze iminsi ategerejwe muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Nyanza FC, urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Nyanza FC ibitego 4-0
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’umupira w’amaguru
Mu gihe hasojwe imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, twahisemo kubereka zimwe mu nyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda