Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakusanyije Miliyoni 13 Frws zo gufasha ikipe kongera kwiyubaka
Ikipe ya APR FC ni yo yabimburiye andi makipe gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko imikino isubukurwa
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo zose byemerewe kongera gukora nyuma y’amezi atandatu byari bimaze byarahagaritswe.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Niyigena Clement wari waratijwe ikipe ya Marines avuye muri APR FC.
Umutoza Karekzi Olivier yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’abakinnyi babiri barimo Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports, ndetse na Nova Bayama wakiniraga AS Kigali
Mvukiyehe Juvenal wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, ni we utorewe kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, akaba atowe 100%.
Umukinnyi wa mbere ukize ku isi si Lionnel Messi, Cristiano Ronaldo cyangwa Neymar nk’uko benshi babikeka, ahubwo ni Faiq Bolkiah w’imyaka 22 y’amavuko.
Komite Nyobozi yayoboraga ya Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah
Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagizwe Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports.
Myugariro Eméry Bayisenge wari umaze umwaka umwe akina muri Bangladesh yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye inama y’inteko rusange izaba mu Ukwakira, ikazasuzuma ingingo 18
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Armel Ghislain byari biherutse kuvugwa ko yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports, bandikiye Perezida w’iyi kipe bamusaba ko mu ngingo zizasuzumwa mu nama y’inteko rusange hakwiyongeramo iyo kuvugurura amategeko
Mu banyarwanda bakina hanze, Ally Niyonzima na Meddie Kagere nib o babashije kwitwara neza, mu gihe hari abandi batakandagiye mu kibuga
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rigomba gutangizwa mu Rwanda, byemejwe ko rizubakwa mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Ikipe ya APR FC imaze gutangaza ko yasinyishije Jacques Tuyisenge amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola
Ikipe ya Rayon Sports yasabwe kwishyura umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice wari warayireze muri Ferwafa, bigakorwa bitarenze iminsi itanu
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko igiye kujyana ikirego cyayo muri CAF, nyuma yaho FERWAFA ibahaye umwanzuro batishimiye.
Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba na mwishywa wa Emmanuel Adebayor wari uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yamaze guhindura gahunda zo gusinyira Rayon Sports.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryamaze gutangaza amabwiriza agomba kubahrizwa n’amakipe mbere y’uko shampiyona itangira.
Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza Ivan Minnaert batangaje ko ikibazo bari bafutanye bagikemuye, ariko ntibagira icyo bavuga ku bihano iyi kipe yari yarafatiwe
Se wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC
Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano n’ibigo bya Hyundai na Volcano Express, ikazajya ihabwa Miliyoni 70 Frws buri mwaka
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo arimo Shampiyona ya 2020/21 yagombaga gutangira tariki 30/10/2020.
Ikipe ya Kiyovu Sports yahakanye ibaruwa yavugaga ko yatumijeho inteko rusange idasanzwe, ko ahubwo hagomba kubanza gushyirwaho Komisiyo y’amatora
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ’UCI’ yahannye Patrick Schelling wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda azira kunywa imiti itemewe.
Ikipe y’Isonga yandikiye Ferwafa iyisaba kudaha ibyangombwa abakinnyi babiri barimo Iradukunda Axel na Hakizimana Adolphe kuko hari ibyo ibona Rayon Sports itubahirije
Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha Patrick SIbomana amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa karindwi iyi kipe isinyishije
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe, anatangaza ko abona imbere hari ibisubizo byiza kuri Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko ibihano yahawe na Ferwafa byo kutandikisha abakinnyi byasubikwa