Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, akaba by’umwihariko n’umufana wa Kiyovu Sports Seburengo Abdu, yaraye yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye.
Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest wemerewe noneho gukina umukino uzahuza Amavubi na Maroc, yatangaje ko yizeye ko kuri uyu mukino bazitwara neza bakabona ibitego
Ikipe ya APR FC yatangaje impamvu eshatu zatumye baha ikipe ya Kiyovu Sports umukinnyi Ishimwe Kevin, harimo kuba barabahaye Nsanzimfura Keddy
Nyuma y’amezi yari ashize ikipe ya APR FC ihagaritse umukinnyi Ishimwe Kevin, ubu yamaze gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports aho azayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021
Umukinnyi wo mu kibuga hagati w’Amavubi na AS Kigali Nsabimana Eric Zidane, ntazakina imikino ibiri y’Amavubi iri imbere nyuma y’imvune yakuye ku mukino wa Uganda
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, yatangaje ko yishimiye uko umukino wa mbere bakinnye na Uganda wagenze, avuga ko utanga icyizere ko bazitwara neza mu mikino itaha
Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana ikirego cy’abibye ibikoresho by’ikipe y’igihugu, Amavubi.
Mu mukino wa mbere w’itsinda C uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Uganda, rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye ikibazo cy’umwambaro wateje impaka Amavubi azakinana CHAN.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) bahawe numero bazambara muri CHAN, ndetse hanamurikwa umwambaro bazakinana muri aya marushanwa.
Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest, aratangaza ko igihe cyigeze ngo bongere bahe ibyishimo abanyarwanda bahora babategerejeho, ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo CHAN itangire
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.
Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Playoff ya CAF Confederation Cup, AS Kigali yamaze gusubukura imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura yo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona
Kapiteni w’Amavubi azakina CHAN izabera muri Cameroun Jacques Tuyisenge, ari mu bakinnyi bategerejweho byinshi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kugera I Douala aho igiye gukina amarushanwa ya CHAN, ikaba iri mu itsinda C riherereyemo Maroc, Uganda ndetse na Togo
Itsinda ry’abantu 53 ririmo abakinnyi 30 b’Amavubi, berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN, aho bagiye bambaye umwambaro wa Made in Rwanda
Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kumenyesha Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari wagizwe umutoza w’abanyezamu, ashinjwa guta akazi
Mu mukino wa kabiri wa gicuti ikipe y’u Rwanda Amavubi yakinaga na Congo-Brazzaville, urangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0.
Icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imikino, izina Munyakazi Sadate wayoboraga Rayon Sports, ubushyamirane hagati y’abafana ba Rayon Sports hakiyambazwa inzego nkuru z’igihugu, ni bimwe mu byaranze umwaka wa 2020.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Tanzania mu mukino wa mbere wa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iri kubera i Rubavu mu Rwanda
Ikipe ya FC Barcelone na Paris Saint Germain zacakiranye muri Tombola ya 1/8 ya Champions League yabaye uyu munsi
Komite ishinzwe gutegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu, yamaze kwigizwa inyuma habura amasaha make ngo umukino wa mbere utangire
Minisiteri ya siporo mu Rwanda yamaze guhagarika shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, inasaba Ferwafa kwishyura ibijyanye no kwipimisha ku makipe yose.
Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro wayo
AS Kigali yakinaga umukino wa mbere wa shampiyona yatsinze Mukura ibitego 2-0, Police FC itsindira Bugesera iwayo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.
Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego