Ikipe ya Kiyovu Sports itarashyiraho umutoza mukuru yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023
Mu nama y’intek rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hanzuwe ko hagiye gushyirwaho Itsinda ryihariye “Ligue” rizajya ritegura rikanagenzura shampiyona y’u Rwanda
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” yasubije abanyamuryango ko umupira atair uwabo gusa nyuma yo gsuhyirwaho igitutu ngo yeguze Umunyambanga mukuru wa FERWAFA
Mu marushanwa yahuzaga ibigo by’amashuri mu batarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru yaberaga I Rubavu, yasoje ES Sumba y’i Nyamagabe na Kiramuruzi y’i Gatsibo ni zo zegukanye igikombe
Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imyaka 18 cya Handball kizabera mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha, u Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakoze impinduka mu mu buyobozi bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru “Police FC”, inashyiraho Mashami Vincent nk’umutoza mukuru
Ikipe ya Rayon Sports yakoresheje ibizamini by’ubuzima abakinnyi biganjemo abashya mbere yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu
Tombola y’uko amakipe azahura muri Champions League y’abagore izakinwa hahereye mu ma zones yerekanye amatsinda amakipe arimo na AS Kigali aherereyemo
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batatu batatu muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo by’abahize abandi muri uyu mwaka w’imikino
Rutahizamu Abubakar Lawal ukomoka muri Nigeria, yerekeje mu ikipe ya VIPERS yo muri Uganda aho yifuza kuyifasha kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League
Ikipe ya Police Handball Club mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore zegukanye ibikombe bya shampiyona y’umwaka wa 2022 mu mukino wa Handball
Ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza abatoza bashya babiri bakomoka mu Misiri, batangaza ko intego ari ukuza mu makipe ane ya mbere
Muri shampiyona ya Afurika ya Taekwondo iri kubera mu Rwanda, igihugu cya Maroc ni cyo cyaraye ku mwanya wa mbere mu cyiciro cya Kyorugi cyaraye gitangiye kuri uyu wa Gatandatu.
Bamwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye ku isi mu mukino wa Taekwondo, bari mu Rwanda aho bitabiriye shampiyona ya Afurika iri kubera mu Rwanda
Kuri uyu wa Kane muri BK Arena hakinwaga umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo, ahasojwe icyiciro cyo kwiyerekana kizwi nka Poomsae
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryakiriye abakinnyi bane bakina mu gihugu cy’u Bubiligi mu rwego rwo gukangurira abakina hanze gukinira Amavubi
Mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, bemeranyijwe ku ngengabihe y’umwaka w’imikino wa 2022/23
Ferdinand Rutikanga uzwi cyane ku kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere aho bivugwa ko yaba yazize uburwayi
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umunya-Cameroun Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ubu igiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore, ndetse n’irerero ry’abana "Académie"
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi Ndekwe Felix wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Kigali
Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya ESPOIR nka rutahizamu uca ku mpande, aho yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri
Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda wamaze gusozwa amakipe arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports akomeje kwiyubaka agura abakinnyi bashya ndetse anongerera abandi amasezerano
Nyuma y’iminsi 15 yari amaze yarahagaritswe ku kazi, Muhire Henry yasubiye mu kazi nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
AKarere ka Gicumbi katangiye urugendo rwo kongera kuba igicumbi cy’umukino wa Handball mu Rwanda, aho hatangiye ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.
U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, aho izanitabirwa n’ikipe y’impunzi yo muri Kenya