Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko ahantu ho gusengera hazafungurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020, ariko hakubahirizwa amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Inzobere mu buvuzi n’abahanga banyuranye bakomeje gushakisha urukingo n’umuti w’icyorezo cya covid-19, kimaze kwandura abarenga millioni eshanu, kikaba kiimaze guhitana barenga ibihumbi 340 ku isi yose.
Igipolisi cyo muri Namibia cyatangaje ko Abanyanamibia bakomeje kwitwara neza no kurangwa n’imico myiza izira kugwa mu byaha nyuma y’aho Leta ishyizeho itegeko ribuza gucuruza inzoga biturutse ku bihe by’amage igihugu cyashyizeho kugirango kibashe kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Ibitangazamakuru biri gukurikirana amatora ya Perezida n’ay’abajyanama b’amakomini mu Burundi, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi; byemeje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Whatsapp na Facebook byahagaritswe bidashoboka.
Mu gihe imibare mishya y’abandura coronavirus ikomeje gutumbagira umunsi ku wundi, kuri ubu na Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Dr. Riek Machar, umugore we ari na we Minisitiri w’Ingabo hamwe n’abandi bayobozi bamuri hafi nyuma yo kwipimisha babasanze baramaze kwandura icyorezo cya coronavirus.
Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; yatawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 afatiwe mu Bufaransa, afashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku rubuga rwa twitter, avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima bagera ku 1,000 bo m uriAfurika banduye coronavirus.
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bumvikanye ku cyemezo cyo gushyira utwuma mu makamyo yikorera imizigo yambukiranya imipika, tugaragaza aho imodaka iherereye (trackers) mu rwego rwo gufasha gukumira icyorezo cya covid-19.
Mu gihe ibihugu byo muri Afurika ntacyo bikoze mu maguru mashya mu gukurikirana ababana n’ubwandu bwa Sida, abantu barenga igice cya miliyoni muri Afurika yo munsi yubutayu bwa Sahara bashobora gupfa hagati y’uyu mwaka n’umwaka utaha bazize indwara ziterwa n’agakoko gatera sida.
U Burundi bwabwiye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko indorerezi zose zoherejwe gukurikirana amatora rusange mu Burundi zigomba gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ubwo zizaba zihageze mu rwego rwo kureba niba nta cyorezo cya COVID-19 zifite.
Mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ingaruka z’ubukungu zaturutse ahanini ku cyorezo Covid-19, uretse ifungwa ry’ibikorwa byinshi, n’imirimo myinshi igahagarikwa, Leta ya Kenya iravuga ko yarangije gushyiraho gahunda yo guhanga imirimo yihutirwa igamije kugoboka urubyiruko rudafite akazi.
Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ivuga ko abagororwa 101 bapimwe bagasanga baranuye covid-19 muri gereza ya gisirikare ya N’dolo.
Mu gihe igihugu cya Tanzania gikomeje kujya kugitutu cy’abagishinja kwanga gushyiraho ingamba zo kurinda abaturage kwandura icyorezo cya COVID-19, ndetse Leta igashinjwa guhisha amakuru y’abagenda bapfa bazize covid-19, Pezida John ombe Magufuli yasabye abaturage gukomeza gukora nta bwoba bafite nubwo icyorezo cyiyongera.
Muri gereza zitandukanye zo muri Maroc abagororwa 313 basanze baranduye icyorezo cya Coronavirus, nyuma yo kubapima.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.
Amakuru aturuka muri Koreya y’Epfo aravuga ko iyi Leta yemeje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un "ari muzima kandi ameze neza". Ni nyuma y’amakuru yakomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kim Jong Un yaba yaritabye Imana nyuma yo kumara igihe arembye biturutse ku kubagwa umutima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.
Mu gihugu cya Tanzania inama n’imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yasabiwe guhagarikwa, nyuma y’uko umudepite bamupimye bakamusangamo icyorezo cya coronavirus.
Imfungwa zo mu magereza 30 yo muri Algeria zirimo gukangurirwa gukora ibikoresho byo kurinda umuntu ku giti cye mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Ibihugu bikize ku isi biri mu ihuriro rya G20 byagabanyije imyenda byagombaga kwishyurwa n’ibihugu bikennye, byinshi mu byakuriweho imyenda bikaba biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibihugu bikize biravuga ko byagabanyirije ibikennye imyenda kugira ngo ayo mafaranga ibihugu bikennye biyifashishe mu guhangana (…)
Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryarangije kwerekeza ku ikubitiro mu bihugu bya Etiyopiya na Burkina Faso kugira ngo bashyigikire ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020 yatangaje ko yahagaritse uruhare rwa USA mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kubera icyo yise ‘imicungire mibi’ y’icyorezo cya Coronavirus.
Muri Kenya mu minsi ya Pasika na nyuma yaho, abantu babarirwa mu 100 barimo umudepite ndetse n’abapolisi batawe muri yombi mu mukwabu, nyuma yo gusanga bari mu tubari bari kunywa inzoga, birengagije amabwiriza yo gukimira icyorezo cya Coronavirus.
Raporo ya Banki y’Isi ku bukungu muri uyu mwaka wa 2020, ivuga ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara igiye kwibasirwa n’ibihombo n’ikibazo cy’ubukungu bugiye gusubira hasi ku rwego rudasanzwe bwa mbere mu myaka 25 ishize kubera icyorezo cya coronavirus.
Ibihugu bya Mozambique na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, byarekuye imfungwa zirenga ibihumbi bitandatu, kubera ubwoba bwa Coronavirus.
Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo yatangaje ko bisaba imbaraga nyinshi no kwitanga birenze ibyo bari gukoresha mu kurwanya Coronavirus, bitaba ibyo uburyo iyi ndwara iri gukwira ku muvuduko udasanzwe, mu minsi mike yaba imaze gufata abaturage benshi.
Mu gihugu cya Kenya hari abagore bari muri gereza yo mu gace ka Malindi mu Ntara ya Kalifi basaba Leta kubemerera bakajya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo mu gihe babasuye.
Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri arifuza ko abantu batangira gusuhuzanya bakoresheje ibirenge mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.