Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bagiye kujya babanza gutanga ingwate y’Amadolari agera ku bihumbi 15 ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 15 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bakayohereza mbere yo gutemberera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.
Umuryango w’Abibumbye (LONI), uraburira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ko bishobora kongera kwibasirwa n’igitero gikomeye cy’inzige.
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore, washyikirije ikirego urukiko rwa Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abaturage, uwo muryango ukaba wareze Guverinoma ya Tanzaniya kubera kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.
Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Kenya ryateguje Guverinoma ya Kenya ko rigiye gukora imyigaragambyo nyuma yo gutakaza abanyamuryango 10 bapfuye bazize covid-19, mu gihe cy’iminsi ine gusa.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Tundu Lissu wiyamamarizaga kuyobora Tanzania mu matora ataravuzweho rumwe yabaye tariki 28 Ukwakira 2020, yavuye muri Tanzania yerekeza mu Bubiligi.
Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umwuka, Paula White-Cain, avuga ko abamalayika baturutse muri Afurika no muri Amerika y’Epfo bakaba baje gufasha Donald Trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n’uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate.
Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse (…)
Uyu muhanzi ubusanzwe yaririmbaga indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. Kuba yatorewe kuba umudepite ni ibintu byatangaje abantu bitewe n’ubwoko bw’injyana aririmba, benshi bakaba bataramuhaga amahirwe ubwo yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya avuga ko mu matora yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yuje uburiganya mu mvugo ikomeye, mu cyo yise "amatora akojeje isoni".
Perezida Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Alger nyuma y’uko abamwegereye bose babasanzemo covid-19.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko ibihugu bikize bikora icyo uyu muryango wise kujugunya imodoka zishaje mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho izi modoka ngo zigira uruhare mu kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka.
Amatora rusange ateganyijwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 muri Tanzania ntavugwaho rumwe n’amashyaka, imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’indorerezi. Bamwe baravuga ko mu matora hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko hari abakumiriwe gukurikirana amatora.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.
Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.
Umuryango mushya w’ umuhanzikazi Nick Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, bibarutse umwana tariki ya 20 Nzeri 2020, ariko kuva icyo gihe amazina n’igitsina cy’umwana byari bitaramenyekana.
Muri Nigeria, Polisi yashyizeho umutwe mushya w’abapolisi barwanya abajura, bakaba basimbuye abakoraga ako kazi bahagaritswe bashinjwa guhohotera abaturage.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika byashimiwe kuba byaragize uruhare runini mu kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus nubwo bizwiho kuba bifite gahunda z’ubuvuzi zidateye imbere, ibikorwa remezo bya za Leta bidahari, n’aho biri byarasenyutse ibindi bitujuje ubuzirange.
Umubare w’abibasiwe n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba warazamutse ku gipimo kidasanzwe, aho wiyongereyeho inshuro esheshatu ugeraranyije n’imyuzure yagiye ibaho mu myaka itanu ishize, nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye ibigaragaza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruri i Arusha muri Tanzaniya rwashyizeho abacamanza batatu kugira ngo baburanishe urubanza rwa Kabuga Félicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikomeza gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus harimo u Bwongereza, Amerika n’u Burusiya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigiye gutangira gukora iperereza ku bakozi baryo baregwa gufata ku ngufu abagore babarirwa muri 50, mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Utubari n’amaguriro y’inzoga byo muri Kenya byafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, nyuma y’amezi atandatu yari ashize nta kabari kemerewe gukora. Twari twarafunzwe mu rwego rwo kurwanya ikwira ry’icyorezo cya coronavirus.
Muri Vietnam hakomeje kuvugwa inkuru y’udukingirizo ibihumbi 324 Polisi iherutse gufatira ku isoko twarakoreshejwe ariko abaducuruza bakatwoza, bakadufunga neza, bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.