Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.
Igisirikare cya Nigeria kivuga ko abajenerali bagera kuri 30 basanze baranduye covid-19; nyuma yo kwitabira inama ngarukamwaka ya gisirikare yatangiye tariki 7 Ukuboza 2020.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yihanangirije Abaminisitiri bifotora amafoto ya selfies bari mu kazi, ndetse avuga ko hari ibihano ku Baminisitiri bakoresha whatsapp bari mu kazi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, yihaye intego yo kuba yatanze urukingo rwa Covid-19, ku Banyamerika miliyoni 100, mu minsi 100 ya mbere akigera ku butegetsi.
Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda byari biteganyijwe gukorwa inshuro ebyiri, mu minsi ibiri byahagaritswe.
Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yavunitse ikirenge ubwo yari arimo akina n’imbwa ye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byerekana ko byiteguye kwakira no gukoresha urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwagera ku isoko.
Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bagiye kujya babanza gutanga ingwate y’Amadolari agera ku bihumbi 15 ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 15 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, bakayohereza mbere yo gutemberera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki (...)
Umuryango w’Abibumbye (LONI), uraburira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ko bishobora kongera kwibasirwa n’igitero gikomeye cy’inzige.
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore, washyikirije ikirego urukiko rwa Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abaturage, uwo muryango ukaba wareze Guverinoma ya Tanzaniya kubera kubuza abakobwa batwite kujya mu ishuri.
Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Kenya ryateguje Guverinoma ya Kenya ko rigiye gukora imyigaragambyo nyuma yo gutakaza abanyamuryango 10 bapfuye bazize covid-19, mu gihe cy’iminsi ine gusa.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Tundu Lissu wiyamamarizaga kuyobora Tanzania mu matora ataravuzweho rumwe yabaye tariki 28 Ukwakira 2020, yavuye muri Tanzania yerekeza mu Bubiligi.
Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu by’umwuka, Paula White-Cain, avuga ko abamalayika baturutse muri Afurika no muri Amerika y’Epfo bakaba baje gufasha Donald Trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n’uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka (...)
Komisiyo y’amatora muri Côte d’Ivoire yatangaje ko Alassane Ouattara wayoboraga icyo gihugu yongeye kwegukana intsinzi mu matora, akaba yabonye amajwi arenga 94,27%, hamwe ndetse mu bice bimushyigikiye cyane akaba yahabonye amajwi abarirwa kuri 99%. Icyakora abatavuga rumwe na Leta bamaganye imigendekere y’amatora ndetse (...)
Uyu muhanzi ubusanzwe yaririmbaga indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop. Kuba yatorewe kuba umudepite ni ibintu byatangaje abantu bitewe n’ubwoko bw’injyana aririmba, benshi bakaba bataramuhaga amahirwe ubwo yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya avuga ko mu matora yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yuje uburiganya mu mvugo ikomeye, mu cyo yise "amatora akojeje isoni".
Perezida Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Alger nyuma y’uko abamwegereye bose babasanzemo covid-19.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko ibihugu bikize bikora icyo uyu muryango wise kujugunya imodoka zishaje mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho izi modoka ngo zigira uruhare mu kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka.
Amatora rusange ateganyijwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 muri Tanzania ntavugwaho rumwe n’amashyaka, imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’indorerezi. Bamwe baravuga ko mu matora hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko hari abakumiriwe gukurikirana (...)
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.