Perezida mushya wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi, anagaragaza ko izo mpinduka zigamije gushyiraho ubuyobozi bubazwa ibyo bukora n’abaturage.
Ni bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habayeho amapfa adasanzwe mu myaka 40 ishize, kubera ko hashize imyaka ine nta mvura babona, abantu bakaba batunzwe no kurya ibyondo n’udukoko turimo ibihore.
Leta ivuga ko muri iyi minsi ihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye, imvururu, n’inzara byose bitizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga zikomeye, bitewe n’uko ngo abanyepolitiki bazikoresha mu nyungu zabo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yemeje amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi barenga 70 mu gace ka Awasse ndetse zigarurira ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe ugendera ku mahame ya Kiyisilamu mu gihugu cya Mozambique.
Leta ya Kenya yasinyanye amasezerano n’u Bwongereza azemerera abaforomo b’Abanyakenya badafite akazi n’abandi baganga gukorera mu Bwongereza.
Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’Abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore b’Abaperezida n’aba ba Visi-perezida kubera uruhare rwabo rugaragara mu miyoborere y’igihugu.
Mu impera z’icyumweru gishize ni bwo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, uruhande rw’inyeshyamba rwerekanye ingabo nyishi za Leta bafatiye ku rugamba, ngo gahunda ikurikira ikaba ari ugufata Umurwa mukuru Addis Abeba.
Kiliziya Gatolika irashinja Leta kwigarurira no kubatwara imitungo nyuma y’aho ibikorwa byose byashinzwe na kiliziya birimo amashuri yose yafashwe, amavuriro ayobowe na kiliziya yose yarahagaritswe. Abagatolika bo muri Eritrea bavuga ko Guverinoma imaze imyaka myinshi ibatwara imitungo yabo. Amashuri abanza ni yo yari (...)
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu birenga 40 mu ntangiriro z’iki cyumweru bateraniye i Roma mu Butaliyani kugira ngo baganire ku iterabwoba rikomeje kwiyongera ry’umutwe wa Leta ya kisilamu (IS) muri Afurika.
Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.
Igihugu cya Madagascar muri iyi minsi cyibasiwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 40. Ayo mapfa yateje inzara idasanzwe kugeza ubwo hari abaturage barya ibyondo nk’uko raporo z’imiryango itandukanye zibigaragaza.
Inzego z’ubuzima muri Zambiya zagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’impfu ziterwa na Coronavirus, mu gihe icyo gihugu gikomeje guhangana n’umuvuduko udasanzwe w’ubwandu bushya bwa gatatu bw’icyo cyorezo, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Xinhua Net.
Abarwanyi ba Hamas barimo gukoresha andi mayeri mu rugamba nyuma y’aho ibisasu byabo bya misile babyohereza ariko bikaburizwamo n’ikoranabuhanga rya Israel.
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.
Ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya Israel byo kurwanya abarwanyi ba Hamas bo muri Palesitine muri Gaza bizakomeza hifashishijwe imbaraga zose, nk’uko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yabitangaje.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare 120 bo muri Ethiopia bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bakomeje kwanga gusubira iwabo bavuga ko batinya kwicwa, bamaze kwandika basaba ubuhungiro no kurindirwa umutekano mu buryo mpuzamahanga aho bari muri Sudani.
Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa (...)
Mu kwezi gushize nibwo umwami w’abazulu Goodwill Zwelithini yitabye Imana asiga yimitse umugore we umwamikazi Mantfombi Dlamini na we wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize ariko icyifuzo cy’umwamikazi ku muntu ugomba gusigarana ingoma biravugwa ko cyahinduwe bikaba byateje umwiryane no kurwanira ingoma hagati y’abagore (...)
Perezida Uhuru Kenyatta yirukanye igitaraganya abayobozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti nyuma yo gutera imiti yarengeje igihe abarwaye SIDA bikabagiraho ingaruka.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.
Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.
Igisirikare cya Nigeria kivuga ko abajenerali bagera kuri 30 basanze baranduye covid-19; nyuma yo kwitabira inama ngarukamwaka ya gisirikare yatangiye tariki 7 Ukuboza 2020.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yihanangirije Abaminisitiri bifotora amafoto ya selfies bari mu kazi, ndetse avuga ko hari ibihano ku Baminisitiri bakoresha whatsapp bari mu kazi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, yihaye intego yo kuba yatanze urukingo rwa Covid-19, ku Banyamerika miliyoni 100, mu minsi 100 ya mbere akigera ku butegetsi.
Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
Ibiganiro mpaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda byari biteganyijwe gukorwa inshuro ebyiri, mu minsi ibiri byahagaritswe.
Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yavunitse ikirenge ubwo yari arimo akina n’imbwa ye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byerekana ko byiteguye kwakira no gukoresha urukingo rwa Covid-19 mu gihe rwagera ku isoko.