Perezida wa Koreya ya ruguru Kim jong Un yatunguranye asaba imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi wo muri Koreya y’Epfo bakanamutwika.
Ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 u Rwanda rwakiriye inkunga y’ibikoresho binyuranye byo kurwanya COVID-19, byatanzwe na Leta y’u Bushinwa hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Sudani yohereje intumwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugira ngo zumvikane n’abayobozi b’Abanyamerika mu gihe iki gihugu kigerageza gusaba kuvanwa ku rutonde rw’ibihugu Amerika yashyize mu mubare w’ibitera inkunga iterabwoba.
Abagore bo mu gihugu cya Botswana bemerewe gutunga ubutaka, mu gihe itegeko risanzweho ritajyaga ryemerera umugore kugira umutungo w’ubutaka.
Muri Sudani hafatiwe ikinyabutabire cya "Nitrate d’Ammonium" cyashoboraga guturika kikarimbura umurwa mukuru wose wa Kharthoum.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani yatoye Yoshihide Suga nka Minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu, nyuma y’iyegura rya Shinzo Abe wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020 nibwo icyiciro cya mbere cy’abahatanira igihembo cya miliyoni 10 kuri buri wese cyatangiye.
Umugore wo muri Esipanye utatangajwe amazina yarenze ku mabwiriza agenga abanduye covid-19, ava aho yari asanzwe akurikiranirwa n’abaganga ajya ku mucanga w’inyanja koga no kwidagadura.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyavuze ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho kimwe cya kabiri; mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka; biturutse ku bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu byahagaze bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Ibihugu bigize Umuryango ECOWAS byahaye icyumweru kimwe agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, kakaba kashyizeho Perezida na Ministri w’Intebe b’abasivili.
Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye raporo ivuga ko u Bushinwa buri mu mugambi wo gushyira igisirikare mu bihugu bya Afurika. Umwuka wo kwishishanya hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye, gushingiye ku ntambara y’ubucuruzi ‘trade war’, kongeye kugira imbaraga muri aya mezi ya (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagarikiye Ethiopia inkunga ya miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, nyuma yo gukimbirana na Misiri na Sudani biturutse ku rugomero Ethiopia yubatse ku ruzi rwa Nil.
Abantu 90 bamaze gupfa naho abarenga ibihumbi 400 bibasiwe n’imvura idasanzwe yateje umwuzure ukomeye muri Sudani, bituma Uruzi rwa Nil rwuzura ku buryo butarabaho na rimwe mu myaka 100 ishize.
Mu gihe ibihugu byinshi bigihanganye n’icyorezo cya covid-19 cyatumye za Leta zifata icyemezo cyo gufunga amashuri igihe cyitazwi, igihugu cya Kenya kiri mu bya mbere byatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2020 wabaye impfabusa.
Igihugu cya Afurika y’Epfo gifite abarwayi n’abapfuye benshi muri Afurika bazize COVID-19 cyafunguye amashuri.
Leta ya Uganda yamaze gusanga icyorezo cya coronavirus mu bagororwa 153 bafungiye muri kasho ya polisi mu Karere ka Amuru mu Majyaruguru y’igihugu.
Inzara yatewe na COVID-19 n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru yatumye Perezida Kim Jong Un ategeka ko abatunze imbwa bose bazitanga zikabagwa abaturage bakabona ibyo kurya.
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yashinje komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu kuba ifite imigambi yo kumuvana ku butegetsi, nk’uko ikinyamakuru cya Leta Times of Zambia kibitangaza.
Hari abagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, inshuro zirenga 130 muri uyu mwaka wa 2020.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiratangaza komuri uyu mwaka wa 2020, indwara ya malariya yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2019.
Leta ya Namibia yatangaje ko yanze ku mugararo icyifuzo cyo guhabwa indishyi z’akababaro igihugu cy’ u Budage kiri gutanga ku bwicanyi bwakorewe abaturage ba Namibia bamwe bafashe nka Jenoside.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Zindzi Mandela wapfuye afite imyaka 59 ku waMmbere aguye mubitaro byaJohannesburd, byatangajwe ko kuri uwo munsi bari bamusanzemo indwara ya COVID-19.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Abahanzi ba muzika ya Hip-hop, Rap, na RnB bo muri Afurika, bagiye kugira amahirwe yo gukorana na studio ikaba n’inzu ifasha abahanzi (Label) yo muri Amerika yitwa Def Jam Recordings. Iyi ni imwe mu zizwi cyane ku isi yose mu gutunganya indirimbo zo mu njyana ya (...)
Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.
Umuraperi Kanye West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatanze Miliyoni ebyiri z’Amadolari ya Amerika yo kwishyurira amashuri ya kaminuza umukobwa wa George Floyd, Umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi w’uruhu rwera (Umuzungu).
Abakozi bo mu buvuzi muri Ghana baravuga ko batewe impungenge n’abaganga 70 banduye Covid-19, mu gihe abapimwe ari abo mu gice cyo mu karere ko hagati mu gihugu gusa, nkuko byemezwa n’inzego z’ububuzima.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mbere y’uko ibi bitangazwa yari yabwiye Abanyakenya ko ahangayikishijwe bikomeye n’uburyo imibare y’abandura ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi muri Kenya, ndetse ko nta n’icyizere ko iyi virusi izagabanya umuvuduko ifite mu gukwirakwira muri ibi byumweru biri (...)