Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’utaramenyekana
Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.

Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017.
Abamuri hafi bavuga ko uwo muntu yamuhamagaye, akamwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n’abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi akamusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside.
Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye kumwica. Aramubaza ati "Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma?"
Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga.
Aya makuru turacyayabakurikiranira
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugore ko akunze gukorerwa ihohoterwa burigihe iyo tugeze mugihe nkicyi ubu ntako leta yamushakira aho imushyira ahantu ha sekirite koko, kuko uyumuntu njye ndamuzi babimukoreye inshuro nyinshi.
Leta nisubizeho igihano cyurupfu izo nkarabamarasso zijye zirasirwa kukarubanda, murabeshya ariko ntimuzongera guhonda uduhanga twabatutsi kumugaragaro, ibyo mukora nubujura ntawubashyigikiye, abacitsekwicumu muhure pe ntabubasha bagifite bwo kubica uko bashaka.
Siniyumvishaga ko ibikorwa bya kinyamaswa nkibi bikibaho
Iyi ni ingengabitekerezo yo kurwego rwo hejuru peeehh
uwo muntu ashobora kuba yarinterahamwe ashakishwe aryozwe ibyo yakoreye uwo mubyeyi, ariko ubunyamanswa buzashira koko, ubu mu rwanda hakwiye kuba hacyumvikana amakuru nkayo y’ubugome ?
Birababaje cyane! Kdi Bikora munkovu Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi, arko Turahumuriza Umuryango w’uwagiriwe nabi kdi lnzego zibishinzwe zikurikirane Uwomwicanyi
uwomudamu nyagasani amworohereze naho iyo nkozi yibibi igumye ishakishwe, Nyagasani aramukiza .
Mu byukuri njyewe ndumva bindenze sinibaza abanyarwanda tuzafatwahe??? Ese nanubu icyo mutabonye nigiki??? Ubu muri aya masaha niminsi. Ntimuzi aho twari turi?? Ubu koko kuki hari abantu bigifite ingengabitekerezo; ya genocide; barangiza bakayishyira no mubikorwa?? Ubu koko abo bantu bakwiye iki??? Ni mumfashe kubaza abo bahemu bagifite imitima y’ubunyamaswa barashaka iki? Barifuza iki?? Cyakora uwo muntu nafatwa abere intangarugero buri wese ugifite ingengabitekerezo ya genocide; ahanwe buri wese abibone nta guhisha.murakoze uwo muziranenjye nahumure tumuri hafi...
njyewe ndibaza inkoramaraso zigishaka. intego yabo ko yariyo gutsemba muri 94 Imana ikoresheje inkotanyi ikaturokora none inkoramaraso ntizirashyirwa. ese ubu barifuza iki koko? cyakora uzi ubwenge ace ukubiri ningengabitekerezo ya jenoside kuko ntidusinziriye turi maso nubwo dusigaye tujya mubiganiro muri mukabari.
Iyi no interahamwe cyangwa utekereza nkayo wiyambitse imyambaro ya RDF 😵 mucungire hafi
Uwishe ntabwo yicha rimwe.muramurenganya siwe ni satani.
imana ikomeze gufasha uwo Madame kdi iyo nkoramaraso ikomeze gushakishwa