Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’utaramenyekana
Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka.

Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017.
Abamuri hafi bavuga ko uwo muntu yamuhamagaye, akamwereka urutonde ruriho amazina ya bamwe mu barokotse n’abishwe muri Jenoside akamubaza aho baherereye, undi akamusubiza ko abenshi mu bo amubaza bishwe muri Jenoside.
Ngo yakomeje kumuhata ibibazo ageze aho amubwira ko agiye kumwica. Aramubaza ati "Ko ngiye kukwica, nkwicishe isasu cyangwa icyuma?"
Uwizeyimana yamusubije ko niba ashaka kumwica akwiye kumwicisha isasu, mu gihe akibimusubiza amutikura icyuma mu gahanga. Uwizeyimana yahise yikubita hasi, aratabaza. Wa muntu yumvise abantu bahuruye ahita ahunga.
Aya makuru turacyayabakurikiranira
Ohereza igitekerezo
|
Ubunyamaswa buri mu Bantu ntabwo buzashyira pe!
gusa birababaje cyane!
Birababaje ni ukuri!Gusa Imana idufashe bariya biraze kugira nabi izabashyire ahagaragara. Hafashwe umwe yakwerekaba n’abo bafatanyije, Leta y’u umwe ikabagira inama!
Imana Idutabare pe mu myaka 23 Genocide yakorewe abatutsi ihagaritswe none hari abacyifuza kumena amaraso y’inzirakarengane? Uwo mubyeyi Imana Imukize ariko natwe dutangire amakuru kugihe aho ducyeka uwahekura u Rwanda wese.
Manawe!? Imana imworohereze kdi uwomugome womwikigihe turamwamaganye kuko ashaka kudusubiza mubihe byahise
Ariko c ibi niki koko, ubu koko abagome ntibarashirwa. Uwiteka atabare uyu mubyeyi, abamuri hafi mumuhumurize kuko yakomeretse kdi yahungabanye.
Uwomuntu ninterahamwe bigaragara cyane gusa ufatanye twese turahabaye barusahuzi ninterahamwe two gusinzira kuko ndabona bakitwihishemo
Ngaho ngo ndi umunyarwanda da.nimushaka muyibagirwe ngewe sinjya nyemera aho abantu bicwa gutya. Ariko se abatutsi bo ntibaremwe nkabandi bantu? Ngaho hirya no hino babishe ;babahohoteye.ahaaa abo ba rukarabankaba ntibazashira muri iki gihugu uretse Imana yonyine gusa izajya iturwanirira.
ntibyoroshye ariko uwakoze ibyo nabona byinshi byokuvuga yafashwe Imana ikize uwo mubyeyi
ngaho nawe ni mumufata muzababarira!!!!ariko se bariya bantu na mutima bifitiye akwiye kwicwa
uwo mugome leta nimushakishe naho uwo mubyeyi iyamurokoye irongera imurokore kdi akomeze yihangane
Arko koko ubunyamaswa buzashira ryari?
yararokotse none baracyamukurikirana?
gusa police yacu ndayizeye uwo mwicanyi iramufata bidatinze
Iy Ni Intera Hamwe Pe Ashakishwe Byihuse Pe,naho Ubundi Aratumara Ho Ababyeyi Pe
Uwakomerekejwe I yihangane
Nyirukubikora nawe twizeye ko afatwa akabiryozwa