#Kwibuka26: Uko umukino wo gusiganwa ku maguru wagaruriye icyizere cy’ubuzima Disi Dieudonné

Disi Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu Banyarwanda bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende. Avuga ko umukino wo gusiganwa ku maguru wamugaruriye icyizere cy’ubuzima ukamufasha kwiyubaka.

Disi Dieudonné
Disi Dieudonné

Disi Dieudonné ni umwana wa gatanu mu muryango wa Disi Didace. Ababyeyi bombi ba Disi n’abavandimwe barindwi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Disi yaganiriye na KT Radio atanga ubuhamya ku rugendo yanyuzemo arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, uko yaje kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse n’uburyo yaje kwiyubaka by’umwihariko abifashijwemo n’umukino wo gusiganwa ku maguru.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Disi yabonaga babanye neza n’abaturanyi nta kibazo.

Ni byo yasobanuye agira ati “Nakuze mbona nta kibazo iwacu dufite, twari dufite inzu eshatu, abana bo mu rugo n’abaturanyi twari tubanye neza mu Mayaga aho mvuka, na Papa wanjye abanye neza n’abandi, kubera umubare munini w’abantu yigishije ndetse n’abo yabyaye muri Batisimu.”

“Mbere ya Jenoside, ku ishuri wasangaga haba icyitwa nk’iringaniza, gusa tukiri bato ntitwahitaga tubibona ariko uko twagendaga twigira imbere wagendaga ubibona, ariko hanze mu baturage aho dutuye ukabona nta kibazo kidasanzwe gihari.

Ijambo ry’uwari Perezida Sindikubwabo “ryakongeje Butare” ubwo yayisuraga

Muri icyo kiganiro Disi Dieudonné yagiranye na KT Radio, yakomeje ati “Ubwo Habyarimana yapfaga ntitwahise tubimenya, twaje kubimenya mu gitondo tubibwiwe na Papa amaze kubyumva kuri Radio y’Abafaransa RFI. Bwarakeye abaturage ubona bafite ubwoba ariko ukabona ko nta gikuba cyacitse cyane, ariko ukajya kumva kuri radio ngo Minisitiri runaka yishwe, utavuga rumwe n’ubutegetsi runaka yishwe, nkajya nyuzamo nkabwira mu rugo nti twahunze tukajya i Burundi, Papa akatubwira ati ‘ntacyo muzaba hano nta ntambara ihari.’”

“Tariki 19 zigeze nibwo Sindikubwabo wari umaze kuba Perezida yamanutse i Butare batangiza Jenoside ku mugaragaro, ijambo yavuze Papa yaryumvise kuri Radio, aratubwira ati ‘Sindikubwabo akongeje Butare, ejo tuzajyane inka ku isoko ubundi duhunge.’ Papa asaba abazituragiriraga ko twazijyana,zari eshanu, tuhageze inka yaguraga ibihumbi 30 bakajya baduha igihumbi cyangwa 1500, Papa arabyanga azirekera ba bandi bazituragiriraga dutaha zitagurishijwe.”

“Twaje gupanga gahunda yo guhunga ku mugoroba, Papa atuma umuntu wo kudushakira umusare utwambutsa Akanyaru, baramubona atubwira ko aduca ibihumbi bibiri, tugiye tugeze mu nzira duhura na bariyeri iriho abantu tuzi, bati murajya he ko ku Kanyaru abajandarume bahari kandi ko uhageze bamwica cyangwa bakajya kubafungira i Nyanza, ubwo turakata turagaruka.”

Nyuma, Disi n’umuryango we bakomeje kwihisha, ariko nyuma bari mu rugo n’abandi baturanyi bari bahabasanze ngo bafatanye gusenga, baje kugabwaho igitero. Igitero cyaje Disi Dieudonné yari yamaze kujya kwihisha hafi y’urugo, ariko cyinjiye iwabo abareba aho yari yihishe.

Nyuma yo kubona umuryango we bawujyanye ngo bawice, ndetse umubyeyi we (nyina) bamwicira hafi aho areba.

Disi mu buryo bugoranye yahungiye i Burundi ahita asanga Inkotanyi ku rugamba

Disi yaje kongera gufata umwanzuro wo gushaka uko ahungira i Burundi, umunsi wa mbere aragenda arayoba ashiduka yagarutse iwabo, ariko mu ijoro ryakurikiyeho arongera aragenda yihisha mu rufunzo rw’Akanyaru.

Aha yaje kumva ijwi ry’Abarundi bababwira ko ari abasirikare b’abarundi basaba niba hari Abatutsi bari mu rufunzo ko baza bakabambutsa, aha yafashe umwanzuro aragenda aravuga ati “nibashaka banyice” ku bw’amahirwe abona barabambukije ari benshi bagera i Burundi.

Yageze i Burundi yumva bamwe mu rubyiruko bari kumwe barapanga gahunda yo kujya mu Nkotanyi, na we abatega amatwi maze igihe cyo kugenda kigeze bakajya basoma amazina, yumva we ntarimo ariko yurira iyo kamyo ajyana n’abandi, baramwakira akora amasomo yinjira mu gisirikare ubwo, maze afatanya n’abandi urugamba.

Uko Disi yagaruye icyizere agahura na mushiki we yari azi ko yapfuye ndetse agasubira mu ishuri

Mu mwaka wa 1996 yaje kugira igitekerezo cyo kongera gusubira mu ishuri, ari na wo mwaka yaje guhura na mushiki we amusanze muri Camp Kigali, amubwira ko yageze iwabo agasanga nta n’umwe warokotse banamubwira ko na Disi Dieudonné yapfuye, gusa aza kumenya amakuru mu 1995 abibwiwe n’undi musirikare bahunganye i Burundi, bajyana no mu gisirikare.

Disi avuga ko yaganiriye na mushiki we na we amugira inama yo gusubira mu ishuri, anamubwira ko hari undi mushiki we uriho, akaba yarigaga muri Congo ariko ahagarika amasomo mu 1992 ajya mu ngabo za RPF Inkotanyi.

Disi Dieudonné mu mukino wo gusiganwa ku maguru

Disi Dieudonné yasobanuye uko yinjiye mu mukino wo gusiganwa ku maguru, agatangira urundi rugendo rwamufashije kwiyubaka.

Yagize ati “Kugira ngo njye kwiga, mushiki wanjye yari kumwe n’umwarimu w’ahitwaga GS Kigombe i Musanze witwa Honoré. Baje gusura murumuna we wari umusirikare wakoreraga aho Camp Kigali, arambwira ati ‘uzaze kwiga muri iki kigo nigishamo’, na we yari n’umwarimu wa siporo, byahise bimbera byiza anangira kapiteni w’abakina uwo mukino wo gusiganwa mu kigo, nabonaga ameze nk’umuvandimwe wa hafi cyane.”

“Naje gukomeza gukora athlétisme, gahoro gahoro nza kuba umukinnyi ukomeye, athlétisme navuga ko ari yo yatumye niga ariko ituma naniyubaka, kuko mbere ntarajya muri siporo numvaga ubuzima butameze neza nka mbere, nkumva butazanaba bwiza nka mbere”

“Umugabo witwaga Charles wari Umuyobozi wa ESTB Busogo nabaye uwa mbere mu gusiganwa mu marushanwa ahuza amashuri, aransuhuza ambaza ubuzima bwanjye n’imibereho, arambaza ati ushobora kuza kwiga i Busogo, ndamubwira nti rwose naza”

Disi Dieudonné yakomeje gukina uyu mukino muri iki kigo, uyu muyobozi w’ikigo akomeza kumufasha ndetse akajya anahabwa amasaha ahagije yo gukora imyitozo, ahabwa icumbi mu macumbi y’abarimu ndetse akajya anafashwa no kujya kwitabira amarushanwa mu mujyi wa Kigali.

Disi yakomeje ati “Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nahamagaye uwari ushinzwe ishami rya siporo muri Kaminuza, ubu ni Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, arambwira ngo nze nige muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.”

Mu rugendo rwe muri siporo Disi yahuye n’umutoza Rwabuhihi, amubera nk’umubyeyi, nuko Disi atangira gutera imbere mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Disi ati “Nyuma yaho Rwabuhihi Innocent mfata nk’umubyeyi wanjye na we yahise ampamagara ambaza niba nzajya nkinira Kaminuza nkongera nkanakinira ikipe ya RDF, aza kumfasha kubona ishuri muri KIST, ariko icyo gihe nari maze kugera ku rwego rukomeye muri Athlétisme ku buryo byansabaga gufata kimwe, ntibyari byoroshye ko niga ndi n’umukinnyi, aho nari nsigaye nkora imyitozo gatatu ku munsi kandi ikomeye, kandi nabaga ngomba no kuruhuka.”

“Nibwo naje gusanga gukomeza muri KIST bidashoboka, nza kwicara ndareba nsanga siporo ndimo ishobora kungirira akamaro, nareba abakinnyi bakomeye urwego bariho nkabona ndi kubasatira, nyuma muri 2002 haza umutoza uturutse i Burundi witwa Adolphe Rukenkanya adukoresha imyitozo.”

Nyuma y’igihe gito Disi yatangiye guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga ari nako agihesha ishema yitwara neza mu marushanwa akomeye.

Yabisobanuye muri aya magambo ati “Muri 2003 naje kwitabira shampiyona y’isi mu Bufaransa yahuzaga abasirikare, aho buri gihugu ku isi cyari gihagarariwe n’abasirikare barindwi, maze mba uwa mbere, icyo gihe twari kumwe na Gen Albert Murasira ubu ni Minisitiri w’Ingabo nk’umuyobozi w’ikipe ndetse n’umutoza Rwabuhihi, umwaka wakurikiyeho mba uwa kabiri.”

“Muri 2007 niho nabaye umukinnyi ukomeye cyane, n’indi myaka nari umukinnyi ukomeye nko hagati ya 2003-2009, aho nahoraga byibura ndi mu bakinnyi 25 beza ku isi, ariko 2007 ho nari ku mwanya wa gatandatu ku isi.”

Icyo asaba abakiri bato

Mu butumwa yageneye abakiri bato, Disi Dieudonné yagize ati “Nk’ukuntu narokotse Jenoside ni ibintu bitoroshye, iyo nanjye mbitekereje numva nari mfite umutima ukomeye, mu buzima bwanjye nabayeho ngerageza guhatana, sinigeze nemera gupfukiranwa ngo nicwe n’agahinda k’ibyababaye manike amaboko, abakiri bato na bo nabasaba kujya bumva ko bashoboye.”

Muri 2018 Disi Dieudonné yongeye kugira ibikomere n’ubu agihangana na byo

Disi Dieudonné avuga ko kimwe mu bijya byongera kumubabaza, ari igikomere yongeye kugira mu mwaka wa 2018, ubwo yaje kumenya amakuru y’aho abavandimwe be biciwe ndetse bakajugunywa mu musarani y’uwo bari baturanye, ariko nyuma yo kubona imibiri ikaza kongera kurigiswa, kugeza ubu bakaba bagitegereje ubutabera.

Ati “Ikintu cyatubabaje, buri wese yifuza kumenya aho abe baguye akanabashyingura, twari tugize amahirwe yo kumenya aho abacu baguye n’imibiri ibonetse, ariko nyuma mu kuyijyana ku murenge barayirigisa, hasigaye umubiri umwe kandi mu musarani harakuwemo imibiri ine, ndetse aho abaturage bemeza ko imibiri ine ari yo yakuwe mu musarani, twareze gitifu gutanga ubuhamya butari bwo no gusibanganya ibimenyetso bya Jenoside.”

Ni umukinnyi ufite ibigwi kurusha abandi benshi muri uyu mukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda

Kugeza ubu Disi Dieudonné utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakinnyi mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda bakoze amateka, aho yabaye uwa mbere ku isi mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, mu mwaka wa 2005 i Niamey muri Niger, ndetse na 2009 abera Beirut, Lebanon, hose mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Muri shampiyona y’isi kandi mu mwaka wa 2008 yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil, yaje ku mwanya wa Gatandatu, akaba ari na we munyarwanda wenyine mu bagabo wabashije kwegukana isiganwa rya Kigali International Peace Marathon mu mwaka wa 2006, mu gice cya Marathon (21kms).

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muvandi Disi ,komera kandi ukomeze kwiyubaka.ibisenya abantu ntibibura!! Gusa dufite ubutegetsi bwiza ntago bushobora kurebera agashinyaguro nkakariya kuri bariya bicanyi bishe bariya baba!!!Nibo bivuyemkandi amaraso y’inzirakarengane agora yitabariza!!!!

Akariza yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka