Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuva ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Abatutsi bahohotewe bagakorerwa Jenoside ariko babanje guhangayikishwa, ku buryo bishwe baramaze guteshwa agaciro bikanatuma ntawe ubasha kwirwanaho.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ijoro ryo kwibuka
Bamwe mu bayobozi bitabiriye ijoro ryo kwibuka

Babigaragarije mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, ahatanzwe ubuhamya bugaragaza ukuntu Abatutsi bavanguwe bagatotezwa bakagirirwa nabi mu bihe bitandukanye, kandi bigakorwa hibasirwa ibyiciro by’abakuru n’abato ntawe ubarengera kandi hari ubuyobozi.

Mu buhamya bwa Thomas wo mu Murenge wa Muhanga warokokeye i Kabgayi, yavuze ko kuva akiri umwana yahohoterwaga n’abana b’Abahutu, ariko ntagire umurengera haba mu nzira ava ku ishuri, haba no mu bindi bikorwa birimo n’imikino y’abana, kugera igihe yigiriye inama yo kuva mu ishuri.

Asobanura ko bigeze no kumukubita bakamukuramo urwara rw’ino, ariko yaregera umuyobozi w’ishuri hakabura uhanwa, ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ahitwaga mu Kibanda, mu Murenge wa Muhanga.

Avuga ko yatangiye kubona ko Abatutsi bazicwa mu cyiswe Muyaga, aho basahuye imitungo y’iwabo irimo n’inka atazibagirwa yabyaraga inyana yitwaga Gacinya, ndetse bakabatwikira inzu, bimara igihe gitoya babacira ‘Ikiganda’ (ikimeze nk’inzu y’ubuhungiro) baba ari cyo baturamo.

Avuga ko nyuma yo gusubira ku ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yakomeje guhohoterwa we na bagenzi be, kugeza igihe babimuriye ku kigo bigaho babajyana ku kindi kigo, ariko nabwo ntibiborohere kuko kuva aho bigaga bakomezaga guhohoterwa.

Agira ati, “Twaratahaga abana b’Abahutu bakadukoreraho ubufindo bwo kudutega inkoni ngo uyirenga akubitwe, ariko n’utanayirenga ugaca hepfo yayo urakubitwa, tukemera tugakubitwa, twebwe ntawashoboraga kubibishyura”.

Avuga ko mu 1978 yavuye mu ishuri burundu kubera kumutesha agaciro we na bagenzi be, se amuha isambu atangira ubuhinzi bw’urutoki akomeza ubuzima nabwo butari bumeze neza, kuko no mu baturage Umututsi yahoraga ahohoterwa.

Agira ati, “Uwitwaga Umututsi wese yahoraga akubitwa ntahabwe ijambo yajya mu kabari nk’abandi agakubitwa, mbese ubuzima bukomeza kumera nabi”.

Natanze icyiru ngo nasuzuguje umugore wa mukuru wanjye w’Umuhutukazi

Avuga ko mu 1992 mukuru we wari warashatse Umuhutukazi bagiranye amakimbirane aturutse ko ngo asebya umuryango kuko yita ku Batutsi, dore ko yari agiye no kwicwa kubera ko yasuye mwene wabo wari umaze igihe gito afunguwe mu bitwaga ibyitso by’Inkotanyi.

Icyo gihe ngo wa mukuru we yagize umujinya bituma bamuhimbira ibirego, ko arimo kubasebya no kwambika isura mbi umuryango, bituma bajya kumurega kuri Komini ngo avuge ikibimutera.

Bacanye umuriro mu ijoro ryo kwibuka i Kabgayi
Bacanye umuriro mu ijoro ryo kwibuka i Kabgayi

Agira ati, “Hashize iminsi ibiri mukuru wanjye n’umugore we baraza bavuga ko ngenda mbagambanira mbavuga uko batari bajya kundega kuri Komini ya Buringa, mpasanga Burugumesitiri bitaga Nyaminani baza kumpanisha igihano cyo gutanga ibihumbi bitandatu ko nasuzuguje umugore wa mukuru wanjye”.

Avuga ko mukuru we n’umugore we bamureze ibintu byinshi bibaho n’ibitabaho, ariko arabihakana, ndetse banatumiza uwari Resiponsabure wa Serire y’iwabo na we aje amutangira ubuhamya bw’uko nta kosa amuziho, ariko baranga baramuhana.

Agira ati, “Natanze umugabo kuri resiponsabure barankwena ngo umva uko kivuze, ariko aje avuga ko usibye ibibazo bisanzwe na mukuru wanjye nta kosa yigeze anshinja, ndetse avuga ko n’abaturage bashobora kundenganura, ariko bantegeka ko ntanga icyiru cy’uko nasuzuguje umugore wa mukuru wanjye, ndigura ntanga ayo bitandatu barandekura”.

Avuga ko bakomeje kumwibasira kugera mu 1994, ubwo ku itariki ya 08 Mata ibitero byaje bigahita bitwara inka ze, bagasiga bamubwiye ko ntacyo yavuga kuko bamugiriye impuhwe bagatwara inka we ntibamwice.

Bashyinguye mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi yabonetse
Bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi yabonetse

Abarokokeye i Kabgayi bagaragaza ko n’ubwo habayeho igihe kibi cyo guhohoterwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage, ubu bishimira ko bongeye kwiyubaka bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Bagaragaza ko ubuyobozi bwiza bubaha icyizere cyo gukomeza ubuzima, kuko uburenganzira bambuwe ubu babusubijwe, kandi bakaba babanye neza n’abaturanyi kubera gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yaciye amacakubiri mu Banyarwanda.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka