Mu Murenge wa Ngoma wo mu karere ka Rulindo, hashyinguwe imibiri itanu y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi .
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yasobanuriye abatuye Akarere ka Bugesera aho igeze isaba ko urwibutso rwa Nyamata rushyirwa mu bimenyetso ndangamurage by’isi.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bateguye igikorwa cyo guha inka Silas Haabiyaremye wabarokoye muri Jenoside.
Umunyarwandakazi utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaruwe no gushimira Umukongomanikazi wamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri 18,382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rushya rwa Kibungo mu Karere ka Ngoma.
Perezida Ibrahim Ghali wa Sahwari yasuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, ababazwa n’ibyo yabonye ariko ashima ubutwari bw’abayihagaritse bayobowe na Perezida Kagame.
Umuyobozi w’Ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheh Maniriho Ismail, avuga ko Ubusilamu buri kure cyane y’iterabwoba kuko bigisha urukundo.
Club “Imboni zarwo” iratangaza ko batazategereza integanyanyigisho rusange ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mashuri kuko babitangiye.
Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi ku wa 08 Nyakanga 2016 yashyikirijwe amzu yubakiwe na Good News International.
Minisitiri w’Intebe wa Islael, Benjamini Netanyahu, aratangaza ko guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside ari ugukomeza kubima urwinyagamburiro banyuzamo ibitekerezo by’amacakubiri.
Umuhanzi Senderi International Hit aratangaza ko kubona imibiri ibihumbi 73 y’abazize Jonoside yakorewe Abatutsi harimo n’ababyeyi be, ishyingurwa mu rwibutso rwiza bimuhaye gutuza.
Abiga n’abarangije mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, mu Karere ka Ngororero barasabwa kurangwa n’umuco w’ubutwari nk’ubwaranze abahigaga banze kwitandukanya kugeza bishwe n’abacengezi.
Nkuranga Egide, Visi Perezida wa Ibuka, yasabye Mgr Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo kumubariza Papa niba umupadiri wahamijwe icyaha agakatirwa yasoma Misa.
Hon. Mukabarisa Donatille, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite, arasaba urubyiruko kwanga uburozi bahabwa na bamwe mu babyeyi babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abashoramari mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda, baranenga abari bafite amafaranga barangiza bakayashora muri Jenoside akifashishwa mu kurimbura imbaga y’Abatutsi.
Kuri uyu wa 30 Kamena 2016, mu Karere ka Kamonyi bibutse abakozi 18 bahoze bakorera amakomini ya Runda, Taba, Kayenzi, Musambira, Rutobwe na Mugina; bazize Jenoside yakorewe Abatutdi.
Umuryango AVEGA Agahozo watuje ababyeyi batandatu bagizwe incike na Jenoside mu rugo rushya bubakiwe i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.
Itorero Methodiste Libre rivuga ko ryicuza kuba hari abarigize biciye ababahungiyeho mu nsengero zaryo, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko Abanyarwanda ari nk’urupapuro rumwe, bagomba gufatanye muri byose mu kwiyubakira igihugu.
Sosiyete y’Ubwishingizi ya Britam Rwanda, yashyikirije amazu atanu yasannye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu barokokeye Jenoside Inyarushishi mu Karere ka Rusizi baruhukijwe n’uko bashyinguye ababo bagera kuri 1098 bishwe muri Jenoside mu icyubahiro.
Abari abakozi b’amakomine yahujwe akaba Akarere ka Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishwe mbere kugira ngo batabangamira umugambi wa Jenoside.
Mu Karere ka Burera habaruwe abanyeshuri 5001 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bataye ishuri. Kuri ubu abarenga 3700 bamaze kurisubiramo.
Umunyamateka akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, yasabye CNLG gushaka abayifasha kurwana ‘intambara itoroshye y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abakozi b’umuryango utegamiye kuri Leta “JHPIEGO” bageneye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gikomero muri Gasabo, ibikoresho bifite agaciro karenga miliyoni.
Kuri uyu wa 24 Kamena 2016, ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Karama muri Kamonyi byibutse abanyeshuri basaga 320 n’abarezi 25 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango IBUKA uvuga ko hakwiye kubaho ikigega mpuzamahanga cyabafasha gukora ibikorwa biteza imbere imiryango y’abishwe muri Jenoside.
Abanyeshuri biga mu gihugu cya Misiri bakomoka mu bihugu bihuzwa n’Uruzi rwa Nil, baramagana abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yabagizeho ingaruka bose.
Urwibutso rwa Jenoside rushya rurimo kubakwa mu Murenge wa Kibungo muri Ngoma ngo ruzafasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka kuko ruzabasha kubika imibiri mu gihe kirekire.
Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside, CNLG, buravuga ko Leta itazigera ituza mu gihe hari abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenosie.